00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwibutso mu rugamba rwo kurengera ibidukikije afata amapine ashaje akayakoramo intebe

Yanditswe na Baryaherezahe Léonce , Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 August 2019 saa 04:57
Yasuwe :

Iyo ugeze mu ruganiriro iwabo ntushobora gupfa kubyemera atabikoze ngo ubyibonere. Usanganirwa n’intebe n’amezi ateye ubwuzu, akoze nk’uruziga agapfukishwa ibitenge by’amabara meza ku buryo utakwemera ko ari intebe cyangwa ameza bikorerwa mu Rwanda.

Kuvuga ko izo nziga zitwikiriwe n’ibitenge ari amapine nabyo byakwemera bake atabikweretse.

Ni umunyarwandakazi, Rwibutso Belinda utuye mu Gatsata mu Karere ka Gasabo wadukanye uburyo bushya bwo gukora intebe zo mu nzu azivanye mu mapine yashaje.

Ubushomeri no kwiha agaciro nk’umwana w’umukobwa nibyo Rwibutso yabwiye IGIHE ko byamuteye imbaraga zo gushakisha icyo akora gitandukanye n’ibyo abandi basanzwe bazi.

Akora ameza n’intebe akoresheje ibishushanyo mbonera bitandukanye kandi ashingira ahanini ku byifuzo by’abakiriya.

Bimwe mu byo akora birimo intebe n’ameza byo mu ruganiriro, ibyo mu byumba, ibyo mu busitani n’ahandi.

Intebe ze zatangiye kugurwa cyane n’abanyarwanda, ndetse hari n’abanyamahanga batangiye kuzirambagiza.

Nyuma yo kurangiza ayisumbuye mu mwaka wa 2018, aho yize Imibare, Ubukungu n’ubumenyi bw’isi, Rwibutso avuga ko aribwo yagize igitekerezo cyo gushinga ikigo Taka Belinda’s Connection abereye umuyobozi.

Ubumenyi bwinshi yabuvanye kuri Internet aho yarebaga uburyo ahandi bashobora gufata ibintu bishaje bitagikoreshwa, bikabyazwa umusaruro.

Usibye kuba bimutunze, Rwibutso avuga ko ari n’uburyo bwo kurengera ibidukikije kuko ahenshi mu magaraje yo mu Rwanda amapine ashaje nta kindi bayakoresha uretse kuyajugunya, akaba yakwangiza ubutaka n’ibindi.

Hari abandi kandi bayatwika, nyamara Rwibutso avuga kuyatwika nabyo ari bibi kuko byangiza ikirere bikongera ibiza isi iri guhura nabyo birimo ubwiyongere bw’ubushyuhe n’imihindagurikire y’ibihe.

Ikigo gishinzwe Ingufu ku Isi (International Energy Agency) cyatangaje ko umwaka ushize mu kirere hoherejwe jigatoni 32.5 z’imyuka ihumanya ikirere.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Minisiteri y’Ibidukikije, yatangaje ko guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bitwara 10 % by’ingengo y’imari y’u Rwanda buri mwaka.

Rwibutso yavuze ko kandi uretse kwangiza ibidukikije, ayo mapine ashaje n’aho bayarambitse usanga yateje umwanda.

Ubwo yari amaze kugeza ku isoko ubundi bwoko bw’intebe budasanzwe, Rwibutso avuga ko byatunguye abantu cyane.

Mu mezi amaze atangiye kuzikora, Rwibutso avuga ko umubare w’intebe n’ameza akora ku kwezi ugenda uhindagurika bitewe n’abakiliya.

Yemeza ko afite ubushobozi bwo gukora intebe zaba izo mu rugo ndetse n’izikoreshwa mu bigo byaba ibya Leta n’iby’abikorera, muri za Hoteli n’ahandi.

Uyu mukobwa witegura gutangira Kaminuza vuba aha, avuga ko icyifuzo cye atari ukwihererana ubumenyi afite ahubwo ngo nagira ubushobozi azashinga ishuri ribyigisha n’abandi agamije guha agaciro ibyakorewe mu Rwanda.

Yavuze ko ubu imbogamizi ikomeye afite ari uko ibyo akora akibikorera mu rugo bigatuma hari ibyo atabasha gukora yisanzuye.

Ati “Ni ikibazo gukorera mu rugo kuko iyo ubibwiye umuntu usanga atabiha agaciro nko kumubwira uti ‘mfite ateriye yanjye runaka’. Imbogamizi zindi ni uko udashobora kubona inguzanyo za BDF kuko nta mpamyabumenyi ya WDA mfite.”

Rwibutso ashimira bagenzi be bateye intambwe bakihangira imirimo, akagira inama abakobwa bagenzi be bumva ko icyo bakeneye cyose hari undi uzakibaha.

Ati “Hari ikibazo cyagaragaye cyane cy’inda zitateganyijwe. Iyo uhari ntacyo ukora nibwo umuntu ashobora kugushukisha akantu gato kuko wowe hari aho utigereye, urashaka kubaho ubuzima utarageramo. Ugashaka kuba mu buzima buhenze kandi udafite ubwo bushobozi. Icya mbere ni ukwayikira bakamenya aho ubushobozi bwabo bugarukira.”

Uyu mukobwa akoresha abakozi bagera mu icumi iyo afite ibiraka, wongeyeho n’abo agurira amapine ashaje kuko atayatwarira ubuntu.

Nta kibazo cy’amapine ashaje afite kuko yagiye avugana n’amagaraje atandukanye muri Gatsata aho atuye, iyo bayabonye baramuhamagara akaza kuyatwara.

Rwibutso yemeza ko kwiha agaciro n'ubushomeri byamuteye ishyaka ryo kwihangira umurimo
Aya ni ameza akorwa na Belinda, akaba ateretse ku ipine
Bumwe mu bwoko bw'intebe Rwibutso avana mu mapine
Rwibutso yavuze ko ubumenyi bwinshi mu gukora intebe mu mapine yabukuye kuri Internet
Intebe za Rwibutso ziba zifunikishije ahanini ibitambaro bisa n'ibitenge ariko ngo ashobora guhindura
Afata amapine akayadoderaho imisego bigahinduka intebe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .