00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuyambaze na bagenzi be basoje kaminuza bajya guteza imbere “Made in Rwanda’’ bahereye ku ivuko

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 15 August 2019 saa 09:43
Yasuwe :

Amazi arashyuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeho! Ni imvugo y’Abanyarwanda igaragaza ko umwana akura cyangwa akajya mu bindi ariko igihe kigera akibuka ku ivuko rye.

Tuyambaze Jean de Dieu na bagenzi be bakurikije irya mukuru bazirikana agace bavutsemo bituma nyuma yo gusoza amasomo yabo arimo na kaminuza bajya kuhatangiza ishoramari.

Imbaraga bahuje zashibutsemo Ikigo Sanejo Youth Ltd gikora ubuhinzi bugezweho bwiganjemo ubw’ibihaza bivanwamo amavuta yo guteka; kiri mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera.

Ni umushinga uru rubyiruko rw’abasore bane n’umukobwa umwe rwatekereje rushaka kwikura mu bukene no gushyigikira gahunda ya Made in Rwanda ruhereye aho ruvuka.

Nyuma yo gusoza amasomo ye mu by’Ubuhinzi muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (CAVM) riherereye mu Karere ka Musanze, Tuyambaze w’imyaka 28 yihuje n’urundi rubyiruko bagamije kuzamura agace bavukamo.

Yagize igitekerezo ku cyakorwa ku bihingwa birimo imboga, ibihaza n’inyanya byangirikiraga mu mirima cyangwa umusaruro ukaba mwinshi bigapfa.

Yagize ati ‘‘Ni byo byatumye nkora ubushakashatsi mu gusoza icyiciro cya mbere cya Kaminuza ku buryo bwo kongerera agaciro inyanya n’ibihaza bitahabwaga agaciro iwacu.’’

Ubushakashatsi yakoze nibwo bwagejeje ku gikorwa cyo kubyaza ibihaza mo amavuta yo kurya n’umutobe no gutunganya Ketchup mu mushongi w’inyanya.

Uru rubyiruko rwatangije igishoro cya 300 000 Frw yavuye mu marushanwa ya DOT Rwanda rwitabiriye mu 2017.

Yakomeje ati “Twakodesheje umurima wo guhingamo, tunigisha abaturage ngo batwiyumvemo. Twafashe ubumenyi bwo mu mashuri tubuhuza n’ubuzima babayemo turakorana tubashakira umusaruro w’imboga n’imbuto wapfaga ubusa.’’

Nyuma yo guhinga igihembwe cya mbere, babonye umusaruro mwinshi bigira inama y’icyakorwa ngo utangirika.

Mu 2018 bakodesheje inzu bashaka aho kongerera agaciro umusaruro uva mu bihaza ari nako bakomeza ubushakashatsi. Mu mpera z’uwo mwaka batsindiye miliyoni 3.5 Frw bayaguramo aho gukorera hujuje ibisabwa.

Amarushanwa bakomeje kwitabira no kuyitwaramo neza yabafashije no kugura imashini zigezweho zibafasha gutunganya umusaruro no kugura wa murima bakodeshaga.

Tuyambaze yavuze ko ‘‘Ayo mafaranga yose niyo yavuyemo ibikorwa tugezeho. Yatuvanye kuri ya nyubako twatangiriyemo, turayigurura ariko tuza kubona itazatuma dutunganya ingano twifuza, turayagura ku buryo tugira aho dutunganyiriza amavuta, Ketchup n’aho guhunika umusaruro uvuye mu mirima yacu n’uwo abaturage batuzanira.’’

Uyu musore na bagenzi be biyemeje kugeza umushinga mu gihugu hose, ushingiye imizi iwabo. Ati ‘‘Iwacu ni mu cyaro, bamwe batera imbere bakahava, tubona nibikomeza gutyo ntihazatera imbere cyangwa ngo hamenyekane. Turavuga tuti dukeneye impinduka aho duturuka. Twahisemo izina Sanejo tugaragaza ko ahazaza h’agace tuvamo ari heza.’’

Sanejo Youth Ltd ikora amavuta y’umwimerere ava mu bihaza arimo intungamubiri nyinshi ndetse abaturage boroherejwe kuyabona ku giciro gito kujyanye n’ubushobozi bwabo.

Yavuze ko “Kubona ibintu byo gupfunyikamo biratugora cyane kuko biva hanze. Leta nidufasha kubona ibyo gupfunyikamo, ibiciro bizajya hasi y’ibikorerwa mu mahanga.’’

Tuyambaze yavuze ko bagize imbogamizi y’imashini zanze gukora kubera umuriro muke, asaba inzego z’ibanze kubafasha kuwongera

Sanejo Youth Ltd ifite umutungo ubarirwa muri miliyoni ziri hagati ya 25 na 30 Frw. Irimo ubutaka bwa hegitari hafi eshatu bwaguzwe miliyoni 5.7 Frw.

Tuyambaze na bagenzi be bahanze umurimo batekereza guha abandi akazi barimo n’abahinzi b’inyanya, ibihaza n’imboga za dodo.

Ati “Twaje gutekereza turavuga ngo ese nk’abantu bavuye ku ishuri tukaba dusubiye aho twavukiye, ni iki kiza gutuma babona ko dutandukanye na babandi batagiye ku ishuri? Twiyemeje gukora uyu mushinga ngo uzajye itanga akazi cyane mu rubyiruko.’’

Abaturage banyuzwe n’ishoramari ry’abana babo, ryabahinduriye ubuzima

Sanejo Youth Ltd ifite abakozi 26 barimo abakora mu murima n’abo mu bijyanye no kongerera agaciro umusaruro. Ikorana na koperative eshatu n’abahinga ku giti cyabo 16 ariko iteganya ko bazagera kuri 87 mu 2019.

Abatuye mu gace Sanejo ikoreramo bishimira ko abana babo basoje amashuri bakazirikana iwabo ku ivuko ngo bahateze imbere.

Muhawenimana Angelique ukora mu murima yabwiye IGIHE ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma y’amezi atanu ahawe akazi.

Ati ‘‘Kera sinabashaga kwigurira nk’umwenda no kwishyurira umwana amashuri. Turashimira uwaduhaye akazi kuko ni we watugejeje ku iterambere.”

Rurangirana Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Nyagatoko mu Kagari ka Nkenke mu Murenge wa Kinoni yavuze ko ibicuruzwa bahabwa byabagiriye akamaro.

Ati “Baradufashije cyane kuko iyo ufite amafaranga make akeneye amavuta arara ayariye. Ukeneye imboga nawe arazibona.’’

Uyu musaza w’imyaka 69 yavuze ko amavuta yo mu bihaza yamuryoheye ‘‘kurusha ayo twakoreshaga kandi urumva agacupa ka 700 Frw kaba gahendutse.’’

Yagize ati “Twarishimye kubona abana bavuka hano baratangije uruganda.Tubishimira Imana, njye nzi ko ndi mu ijuru!’’

Sanejo Youth Ltd mu myaka itatu iteganya gushora miliyoni 300 Frw mu mushinga uzatuma babona imodoka zitwara ibicuruzwa, kugira uruganda rutunganya amavuta mu bihaza rukora amasaha 24 kuri 24 no kwigisha abahinzi guhinga bya kijyambere.

Mu myaka 10 iri imbere ifite icyerekezo cyo kuzaba turi ikigo kizwi mu gihugu cyose kandi kigemura ibicuruzwa mu mahanga.

Inyubako ikoreramo Sanejo Youth Ltd iherereye mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera
Tuyambaze Jean de Dieu aganira n'abaturage bo mu gace yavutsemo. Muri bo harimo Rurangirana Emmanuel (wambeye ishati y'umukara) wanyuzwe n'iterambere abana babo babegereje
Iki kigo gifite ubutaka bwagutse gikoreraho ubuhinzi ndetse kirateganya no kuhakorera ubworozi ngo byorohe kubona ifumbire y'imborera
Tuyambaze Jean de Dieu ari mu murima. Aha yasaruraga ibihaza yongerera agaciro akabikuramo amavuta yo guteka
Amavuta akorwa mu bihaza afite intungamubiri nyinshi kandi ni umwimerere
Umurima wabo bawuhingamo ibihingwa bitandukanye birimo n'amashu
Sanejo Youth Ltd yaguze imashini zigezweho zizajya zifashishwa mu gutunganya umusaruro mwinshi

Amafoto na Video: Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .