00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Habiyaremye wabaye mayibobo yahesheje agaciro ihembe ry’inka abyazamo ibihangano by’ubugeni

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 15 July 2019 saa 08:41
Yasuwe :

Habiyaremye Jean Marie Vianney ni umusore w’imyaka 26, kavukire ye ni mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera.

Mu Ugushyingo 2016 nibwo yatangiye gutunganya amahembe akayakuramo ibihangano by’ubugeni bitandukanye birimo amaherena, udukomo, ibipesu, imitako, udukombe n’ibirimo ibikoresho nk’ibakure, isahani n’amahembe yo gutaka mu nzu.

Ubukorikori yabwigishijwe n’umugore w’Umuyapani wamusanze mu muhanda we na bagenzi be mu 2009, akiyemeza kubavanamo akabigisha umwuga.

Mu 2008 ubwo Habiyaremye yigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza mu Bugesera, yarivuyemo yerekeza mu Mujyi wa Kigali, gushakayo akazi ko mu rugo ariko arakabura, yisanga mu muhanda.

Yabwiye IGIHE ko nyuma y’amezi ane yaje kuhava ajyanwa kwigishwa kongerera agaciro ihembe.

Yagize ati “Twaje guhura n’Umuyapanikazi, atubwira ko ashaka kutwigisha gutunganya amahembe y’inka turabyemera. Mu mezi atatu, twari tumaze kumenya gukora impeta, udukomo, amaherena, n’ibindi. Icyo gihe yadushyize muri koperative ndetse twabonaga abakiliya.’’

Uyu musore icyo gihe wari ufite imyaka 13 yasabye uwo Muyapanikazi gusubira mu ishuri, aramwemerera arakomeza aza gusoza mu 2015 mu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro.

Yakomeje ati “Nsoje ntabwo byanyoroheye kubona akazi. Mu 2013 ya koperative twakoreragamo yaje kuzamo ibibazo, wa Muyapanikazi asubira iwabo birangira byose bipfuye.’’

Habiyaremye yatangiye gutekereza uko yakwikorera ndetse abifashijwemo na DOT Rwanda yigisha urubyiruko uko rwatangira kwikorera ruhereye ku bushobozi buke yahuguwe mu mezi atatu ariko mu kwa kabiri yari yaratangiye kwikorera.

  Urugendo rwo gukora imitako mu mahembe rwatangiriye Kicukiro

Habiyaremye yegereye Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro aho yarangije amusaba ko icyumba kimwe yakoreramo na we aramwemerera.

Yagize ati “Nagiye ku ibagiro ahantu hitwa Sahara, nsanga ababazi mbabwira ko nshaka amahembe y’inka, barambaza bati ‘ugiye kuyakoza iki?’ Mbasobanurira ko ngiye gukoramo ibintu nkareba ko bikunda. Bansabye amafaranga, icyo gihe nabahaye 2000 Frw, banyemerera gutwara amahembe nshoboye. Abanyonzi baramfashije tuyajyana ku ishuri.’’

Yunzemo ko “Icyari gisigaye ni ukubona imashini, nahise njya ku Gakiriro ku Gisozi, nkodesha akamashini kamwe ku bihumbi 15 Frw ku kwezi. Mu byo dukoresha harimo na vidange, na yo nagiye kuri sitasiyo nyigura 1000 Frw. Amakara yo nayakuye mu rugo.’’

Habiyaremye yatangiye umushinga we aticaye ngo awutegure cyangwa ngo ateganyirize igishoro runaka kuko amafaranga yakoresheje atangira yayahabwaga n’umugabo babanaga muri Kigali agisoza amashuri yisumbuye.

Mu buhamya bwe avuga ko ibikoresho bya mbere yakoze byanyuze abakiliya ndetse wa Muyapanikazi yamushakiye isoko yasaruyemo ibihumbi 317 Frw.

Yagize ati “Nahise ngura ka kamashini nari nkeneye, dutangira gukora. Natse isoko kuri Simba, abakiliya bakunda ibyo dukora kubera umwimerere wabyo.’’

Kuva mu buto bwe, Habiyaremye yamaze imyaka isaga itandatu ari umushumba w’inka. Yitangiye kubyaza umusaruro amahembe nyuma yo kubona ko ‘byantunga bikavamo akazi, nabikunze kurushaho’.

Yavuze ko Cow Horns Rwanda itewe impungenge n’ibura ry’amahembe kuko Abanyarwanda benshi bari korora inka z’inzungu.

Nibura ku kwezi, ishobora gukoresha amahembe agera kuri toni eshatu.

Cow Horns Rwanda ubu ifite abakozi 13, barimo umunani bakora ku ruganda n’abandi bacuruza ku maduka atandukanye.

Mu myaka ine iri imbere iki kigo kirateganya kuzaba gifite abakozi bagera ku 100 n’inyubako zigezweho gikoreramo. Nyuma y’igihe akodesha, kuri ubu uyu musore yaguze inzu ye yo gukoreramo iherereye mu Karere ka Kicukiro.

Cow Horns Rwanda ifite abakozi 13

Abinyujije mu kigo cye afasha abana baba ku muhanda, agerageza kubahindurira ubuzima.

Ati “Nitabiriye Youth Connect bampa 500 000 Frw, natekereje icyo gukora nk’abana bo mu muhanda ariko nabonye ari ibintu bigoye. Natangiye mbakodeshereza inzu, mu mezi atatu nari nsigaranye babiri. Ugasanga hari ababivuyemo. Abana bo mu muhanda biragoye kubafatisha uri umwe, hakenewe gufatanya hagati y’inzego kuko wasangaga mu gihe ndi kubikora, abayobozi b’inzego z’ibanze bavugaga ko ndi kuzana ibirara.’’

Cow Horns Rwanda yahawe igihembo cy’umwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato bigaragaje neza muri Expo ya 2017.

Iki kigo kandi cyanashimiwe nk’umushoramari muto mu bihembo bizwi nka 2018 RDB Business Excellence Awards byatangiwe muri Kigali Convention Centre ku wa 18 Mutarama 2019.

Minisitiri w'Urubyiruko, Mbabazi Rosemary ashyikiriza Habiyaremye Jean Marie Vianney washinze Cow Horns Rwanda, igihembo cya rwiyemezamirimo ukiri muto wahize abandi mu 2018
Amahembe akusanywa avanwe mu bice bitandukanye by'igihugu
Cow Horns Rwanda ishobora gukoresha amahembe agera kuri toni eshatu ku kwezi
Habiyaremye wabaye amezi ane mu muhanda yaje kwigishwa umwuga wo gukora ibikoresho mu mahembe y'inka
Cow Horns Rwanda imaze kwiyubaka ndetse ifite inganda zigezweho
Habiyaremye Jean Marie Vianney yigishijwe n'Umuyapanikazi gutunganya ibikoresho abikuye mu mahembe
Imitako ikorerwa mu Rwanda ya Cow Horns Rwanda ishimisha benshi
Ibikoresho bikorwa na Cow Horns Rwanda bibarizwa ku masoko atandukanye n'amaguriro makuru mu Mujyi wa Kigali

Video: Salomo George


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .