00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko itorero ryahinduye ubuzima n’imyitwarire bya Miss Uwase Fiona

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 August 2019 saa 11:11
Yasuwe :

Uwase Fiona ni umwe mu rubyiruko 698 rwitabiriye itorero Indangamirwa icyiciro cya 12 ryasojwe kuri uyu wa Kane mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane mu 2018 ubwo yitabiraga amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda uwo mwaka, nyuma akaza no kwitabira amarushanwa ya nyampinga w’ibidukikije (Miss Earth) .

Nubwo muri ayo marushanwa yombi atabashije gutsinda, Uwase yakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’ubwanditsi bw’ibitabo ndetse n’ibinyamakuru bikangurira abakobwa kwitinyuka.

Ubwo hasozwaga Itorero Indangamirwa ku nshuro ya 12, Uwase ni umwe mu rubyiruko rwerekanye ibyo rwigishijwe mu bijyanye n’imikino njyarugamba (Martial Arts), ikubiyemo amayeri yo kwirinda umwanzi cyangwa umugizi wa nabi nta ntwaro ukoresheje.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Uwase yavuze ko asanzwe akina imikino njyarugamba izwi nka Shotocan ariko ko bitandukanye n’iyo bigishijwe bari mu itorero.

Ati “Twize ibintu byinshi ariko cyane cyane nateye indi ntera mu mirwanire , mu kumenya kwita ku mubiri wawe no gukora siporo neza by’umwihariko.”

Kubera uburyo isi itera imbere, urubyiruko rwinshi kuri ubu usanga umwanya munini ruwumura kuri telefone ku buryo kubaho idahari hari benshi byagora.

Bakigera mu itorero tariki 24 Kamena, bahise babaka telefone barazibika kugira ngo bashyire umutima ku byo biga.

Uwase yavuze ko atari ibintu byari byoroshye, nyamara ngo byamuhaye amahirwe yo kumenya kubaho mu bundi buzima.

Ati “Iyo ugeze aha by’umwihariko ku munsi wa mbere bakwaka telefone abenshi baba bamenyereye gukoresha buri kanya ariko kuri njye by’umwihariko ni amahirwe yo kumenya ubundi buzima bwo kubaho udafite telefone kandi ukabaho neza, gahunda zose ukazikorera ku gihe.”

Uyu mukobwa w’imyaka 21 yavuze ko kimwe mu mpamba avanye mu itorero izamufasha mu buzima busanzwe ari ugukorera ku gihe no gukunda igihugu ku buryo bibaye ngombwa yacyitangira.

Yavuze ko na mbere baje bakunda igihugu ariko ko iyo umaze kwigishwa amasomo atandukanye atangirwa mu itorero ubona impamvu nyinshi zo kurushaho kugikunda.

Yashishikarije n’urundi rubyiruko cyane cyane urutarajya mu itorero kuryitabira kuko hari byinshi bihatangirwa utabona mu bitabo no mu ishuri.

Ati “Ntacyo ushobora kugeraho udafite icyo wigomwe. Kugera aha ni ukwigomwa byinshi no kwiga. Baze barebe umuco nyarwanda , barebe imyitozo ya gisirikare na ngororamubiri. Twize amateka utakura mu bitabo cyangwa mu ishuri.”

Uwase avuga ko icyo azakumbura mu itorero ari imikino njyarugamba, kurasa no gukorera ku gihe.

Iri torero ryatangiye kuwa 24 Kamena 2019, ryitabiriwe n’abantu 698 barimo abakobwa 214, abahungu 484 bavuye mu bihugu 23 hirya no hino ku isi.

Bahawe ubumenyi bw’ibanze ku bya gisirikare ari nabwo bwari bugize 65 % z’ibyatojwe, kumenya u Rwanda no kurukunda, intambwe y’intore, gutarama, guhiga, kubaka u Rwanda rushya n’iterambere rya Afurika.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 yavuze ko kimwe mu mpamba avanye mu itorero izamufasha mu buzima busanzwe ari ugukorera ku gihe no gukunda igihugu
Uwase (iburyo)ni umwe mu rubyiruko rwerekanye ibyo rwigishijwe mu bijyanye n’imikino njyarugamba (Martial Arts), ikubiyemo amayeri yo kwirinda umwanzi cyangwa umugizi wa nabi nta ntwaro ukoresheje.
Abitabiriye Itorero Indangamirwa bahawe ubumenyi bw’ibanze ku bya gisirikare ari nabwo bwari bugize 65 % z’ibyatojwe

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .