00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko wa Habumugisha ukora amajyane mu bibuto bya avoka (Amafoto na Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 30 July 2019 saa 05:23
Yasuwe :

Inzobere mu by’imirire zemeza ko avoka ari ingenzi mu buzima bitewe n’intungamubiri yifitemo. Agaciro kayo ntigashidikanywaho, gahera mu cyaro aho henshi munsi y’urugo baba bafite igiti cyayo mu gihe mu mijyi idasiba ku masahani yabo.

Nubwo avoka ifatwa nk’amata y’abashyitsi ariko ikibuto cyayo nta gaciro gihabwa. Abagipfa isoni bongera kugitera bashaka kugituburamo ingemwe. Abanyarwanda bake ni bo basobanukiwe ko icyo kibuto ari zahabu yigenza.

Habumugisha John Claudius yashize ubute ayoboka murandasi ashakashaka amakuru yerekeye uko yafata ikibuto akakibyazamo ifu yakoreshwa nk’ikirungo ku ifunguro cyangwa igatekwa mu mazi nk’amajyane.

Mu gasantere akoreramo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka Gakenke, abaturage bamwita ‘Majyane’ kubera umushinga we.

Habumugisha yatekereje kubyaza umusaruro ikibuto cya avoka no kugihesha agaciro, agamije guhanga umurimo wateza imbere agace akomokamo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Habumugisha yavuze ko yagize icyo gitekerezo ashaka guhesha agaciro ibibuto.

Yagize ati “Igitekerezo cyavuye mu kubona uko ibibuto bya avoka bifatwa nk’aho ntacyo bimaze, usanga bifatwa nk’ibintu bidafite agaciro mu gihe bigira intungamubiri nyinshi zigira ubudahangarwa ku mubiri w’umuntu. Narabibonye ntekereza ku nzozi nsanzwe mfite zo gushinga uruganda ntangira kwinjira mu bushakashatsi. Nashatse amakuru kuri internet nsanga no mu bindi bihugu byateye imbere nka California n’ahandi bikorwa nanjye niyemeza kubyinjiramo nk’akazi.’’

Nyuma y’urugendo rw’imyaka ibiri yatangiye mu 2016, uyu mugabo wavutse mu 1989 abinyujije mu Kigo yise Umugisha Tea Ltd yageze ku ntego ye mu 2018.

Yakomeje ati “Mu 2018 nibwo nageze ku ntego, mbona koko ya fu irakunze ntishaririye, ntifite impumuro mbi noneho ntangira kuyicuruza.”

Ubusanzwe Habumugisha afite abantu bakorana bamuha ibibuto barimo koperative y’i Muhanga na rwiyemezamirimo w’umukobwa ukora amasabune muri avoka.

Iyo amaze kubyakira arabyanika ku kigero cy’izuba ritari ryinshi; iyo bimaze gukamuka no guta ubusharire abishishuraho agahu k’inyuma [gatuma bitinjirirwa na bagiteri], akabyinika mu mazi mu gihe runaka.

Nyuma haba hakurikiyeho gukura cya kibuto mu mazi, akagisya, ifu ivuyemo akayanika mbere yo kuyishyira mu mashini yabugenewe.

Kuri iki cyiciro ifu iba ishobora gufungwa mu dukombe twabugenewe, ikaba yajyanwa ku isoko cyangwa igakoreshwa mu bundi buryo.

Habumugisha avuga ko ifu atunganya izarushaho kunoza imiterere y’amajyane asanzwe ku isoko.

Ati “Icyo naje gukemura ku isoko ni ukugira ngo noneho nzane icyayi gifite umwimerere kandi kiri ku giciro kiringaniye.”

Habumugisha afite intego zo kubaka uruganda rukomeye rutunganya ifu ruyikuye mu bibuto bya avoka

Usibye kuba yishimira ko ibibuto birushaho kugira agaciro anavuga ko kubikusanya bizagabanya akajagari byateraga bitewe n’ababijugunyaga aho biboneye hose.

Mu gutangira uyu mushinga, Habumugisha ntiyorohewe no kwemeza abaturage uko ikibuto [ubusanzwe kirura] gishobora kuvamo ifu yaribwa cyangwa ikanyobwa.

Yagize ati “Bigitangira abaturage baratangaye cyane kuko bumvaga ikibuto ari ikintu gishaririye ariko nyuma yo kubereka uburyo bimeze n’uburyo giteye abantu baragikunze cyane dore ko basanzwe bazi umumaro wa avoka bihita byoroha.”

Kuri ubu, Habumugisha akora ifu nke, cyane ko ataremererwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) kuyishyira ku isoko.

Ati “Byaranshimishije cyane nyuma yo kuvugana na RSB kuko bampaye igisubizo kimpa icyizere ko intego zanjye zagezweho. Ntegereje ibisubizo byo muri laboratwari, nibiboneka nzatangira ncuruze.’’

Ubwo IGIHE yamusuraga, nyuma yo gutunganya ifu, yanatetse icyayi agisomaho mu kugaragaza ko ayo majyane afite icyanga.

Habumugisha ateganya kwinjira mu ishoramari ryo gukora imigati, mayonnaise n’amavuta yo kwisiga muri avoka ndetse nibura mu myaka itanu iri imbere akaba afite uruganda rumufasha gukora no kohereza ibicuruzwa bye mu mahanga.

Habumugisha yihangiye umurimo wo kubyaza ibibuto bya avoka mo ifu ishobora gukoreshwa nk'ikirungo cyangwa ikaba yavanwamo amajyane
Ifu yakuwe mu bibuto bya avoka iyo imaze gupakirwa mu dukombe twabugenewe ishobora kujyanwa ku isoko. Ikorwa nta bindi birungo ivanzwe nabyo
Ifu iyo imaze gutunganywa ishobora kuvangwa n'amazi akavamo icyayi cyo kunywa
Habumugisha asogongera ku cyayi cyakozwe hifashishijwe ifu yakozwe mu bibuto bya avoka

Video: Mugwiza Olivier

Amafoto: Nkomeje Sylvère


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .