00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko wa Uwamariya ukora ibishushanyo mu budodo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 July 2019 saa 07:10
Yasuwe :

Muri Kamena 2018, hari hashize amezi atandatu Uwamariya Yvette arangije amashuri yisumbuye, yicaye mu rugo ategereje kujya muri Kaminuza cyangwa kubona akazi nk’abandi.

Amaze kurambirwa ubushomeri no kubaho asaba umubyeyi we buri cyose, yigiriye inama yo kwegera mama we wakoraga mu kigo cyita ku bana cyizwi nka Gasore Serge Foundation giherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Uwamariya avuga ko yagiye atazi icyo agiye kuhakora, amaez kuhagera yahasanze ababyeyi badoda n’abandi bakora imyuga itandukanye.

Yitegereje abanyabugeni bakora ibishushanyo, yitegereza ababyeyi baboha imyenda n’ibindi bitandukanye mu budodo, yigira inama yo guhuza iyo myuga ibiri ngo arebe ko hari icyavamo.

Ubuyobozi bw’Ikigo Gasore Serge Foundation bwarabyishimiye, butangira kumufasha kugira ngo iyo mpano itere imbere.

Kuri ubu Uwamariya ni umunyabugeni ukora imitako itandukanye, yifashishije ubudodo.

Yabwiye IGIHE ko iyo agiye gushushanya ibintu runaka, abanza gufata urubaho (tableau) akarushushanyaho ibyo yifuza, nyuma agafata igitambaro akarambikaho akagenda adoda akurikije uko igishushanyo cye kimeze.

Urebeye kure igishushanyo cyakozwe na Uwamariya ntabwo wapfa kuvumbura ko byakoreshejwe ubudodo.

Ntabwo yatangije amafaranga menshi kuko mbere na mbere yaguze ubudodo, ubundi atangira kwiga rimwe na rimwe bikanga ubundi bigakunda kugeza ubwo yageze kucyo ashaka.

Ati “ Bwa mbere byantwaye ukwezi nkikora bigapfa nkasubiramo bikongera bigapfa, ukwezi kurashira nkora igishushanyo cy’amasha abiri atari na manini nk’ayo nkora ubu. Nabifatanyije n’ikindi cy’imisambi nacyo kimfata ibyumweru bitatu.”

Igishushanyo cya mbere Uwamariya yakigurishije amafaranga 20 000. Byaramushimishije kuko bwari ubwa mbere ariko ubu iyo abitekereje akubirwa ko yahombye kuko nibura yagombaga kukivanamo 30 000 Frw.

Uyu mukobwa wiga ibijyanye n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’Abadventisite yo muri Afurika yo hagati (AUCA), avuga ko narangiza no kwiga atazahagarika umwuga we.

Ati “ Ikoranabuhanga niga ndashaka kuzarikoresha mu kazi kanjye kuko n’ubu ntabwo kaburamo.Hari ibyo mba nkeneye gushushanya ntazi uko babikora nkakoresha rya koranabuhanga niga. Ntabwo nteganya kuzajya kwaka akazi kandi naratangiye umwuga.”

Yatangiye igishushanyo kimwe ashobora kugikora ukwezi kose ariko ubu ngo ikimutwara igihe kinini akimaraho ibyumweru bibiri.

Uwamariya avuga ko nubwo ashyiramo imbaraga nyinshi, abanyarwanda bataratangira kumva akamaro k’ubugeni. Byinshi mu bishushanyo akora bigurwa n’abanyamahanga basura Ikigo Gasore Serge Foundation.

Ati “Ibintu byo gutaka mu Rwanda ntabwo bimenyerewe kuko umuco wo gutaka wo ntabwo tuwufite.Niba utabonye hoteli, ntubone n’abageni imitako urayikora uyibike mpaka. Ikindi ahantu nkorera kubwira umuntu ngo umutako ni 60,000 Frw kenshi ahita akubwira ati Ashwi da!.Bumva ko igiciro kiri hejuru ariko njyewe wagikoze nkumva ntibiri hejuru kuko nzi umwanya byantwaye.”

Uwamariya avuga ko gushushanya wifashishije ubudodo ari umwuga udafite abandi bawukora mu Rwanda ari nayo mpamvu yatangiye kwigisha urungano n’abaturanyi kugira ngo abashe kongera umubare w’abakozi akoresha.

Avuga ko ubwo ari bwo buryo buzamufasha gukora ibishushanyo byinshi kandi mu gihe gito.

Ntabwo ateganya gutangira gukoresha imishini vuba kuko yemeza ko umwimerere w’igihangano cyakozwe n’intoki udashobora kwunganisha n’icyakozwe n’imashini.

Mu myaka itanu iri mbere, Uwamariya arifuza ko ibihangano bye biba biboneka hirya no hino mu gihugu hose ndetse byamushobokera akabigeza no hanze y’igihugu.

Uyu mukobwa kuri ubu akoresha abakozi babiri barimo ushushanya n’undi ukora imbaho zo gushyiramo ibishushanyo.

Gasore Serge, umuyobozi w’Ikigo Uwamariya yazamuriyemo impano ye, yabwiye IGIHE ko yemeye gufasha uwo mukobwa nyuma yo kubona imitekerereze ye yihariye.

Ati “Urubyiruko rufite ibitekerezo byishi n’ubushobozi ariko hari igihe abantu ubwo bushobozi baburyamisha ntibwaguke. Nahise mbona ko ari umwana ufite icyerekezo kuko hari n’amafaranga yatsindiye muri Youth Connect aracyayaryamyeho. Abana nkawe ngira ngo bamwe baba baraguze telefone zigezweho n’isakoshi zisa n’inkweto ariko we yaravuze ati reka negere ikigo ndebe ko bamfasha nkorora inkoko, agakomeza ubuhanzi bwe ariko yorora n’inkoko.”

Gasore avuga ko yumva agize imbaraga iyo umwe mu bana yafashije gukuza impano zabo bagize aho bigeza.

Uwamariya yemeza ko urubyiruko rubishatse rwagera kure, igihe cyose rukoresheje umutwe.

Ati “Igishoro cya mbere ni ugutekereza ibyo ukora.Hari amahirwe menshi urubyiruko dufite tugomba gukoresha.Turi guhugira ku mbuga nkoranyambaga ariko tukazikoresha nabi.Usanga hari byinshi nkura nko kuri YouTube nkareba uko bikorwa, ugasanga ntanze amafaranga atarenga 1,000 Frw nkakigurisha nka 5,000 Frw”.

Uwamariya avuga ko yatangije ibihumbi bigera kuri 20 ariko ubu ubucuruzi bwe bufite agaciro k’asaga ibihumbi 400.

Uwamariya akoresha ubudodo mu gukora imitako
Uwamariya yibanda ku bishushanyo bigaragaza inyamaswa n'umuco nyarwanda
Kuri ubu Uwamariya ni umunyabugeni ukora imitako itandukanye, yifashishije ubudodo
Gasore Serge, umuyobozi w’Ikigo Uwamariya yazamuriyemo impano ye, yabwiye IGIHE ko yemeye gufasha uwo mukobwa nyuma yo kubona imitekerereze ye yihariye
Imitako Uwamariya akora uyirebeye kure ntiwamenya ko ari ubudodo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .