00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imicungire y’amakoperative igiye kunozwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 3 July 2019 saa 09:41
Yasuwe :

Ikigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu Rwanda, Extra Technologies, cyakoze porogaramu zihariye mu micungire y’amakoperative mu buryo bugezweho hifashishijwe ikoranabuhanga.

Izi porogaramu zizafasha gukemura ibibazo birimo ’ibijyanye n’icungamutungo, itumanaho hagati ya koperative n’abanyamuryango, igenamigambi, gutegura raporo ndetse no kuzisangiza abafatanyabikorwa nk’ibigo by’imari n’abandi baba bakorana na koperative.

Hari kandi gucunga abanyamuryango n’imigabane yabo n’uko igenda yiyongera cyangwa ikagabanuka bakajya babimenyeshwa buri kwezi bitewe n’uko koperative igenda itera imbere cyangwa igasubira inyuma mu mikorere yayo ya buri munsi.

Muhizi Frank uyobora Extra Technologies yavuze ko imicungire y’amakoperative ikwiye kwitabwaho bitewe n’akamaro zifitiye Abanyarwanda n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Ntawakwirengagiza uruhare rw’amakoperative mu iterambere ry’igihugu kuko ariyo atanga akazi mu banyagihugu benshi”.

Avuga ko imicungire y’amakoperative igomba kwitabwaho mu buryo bwihariye kuko ubukungu bw’igihugu bushingiye ku makoperative aboneka mu bice bitandukanye by’imibereho y’abaturage, nko mu buhinzi, gutwara abantu n’ibintu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi, serivise n’ibindi.

Muhizi yongeyeho ko ikibazo cy’imicungire y’amakoperative kireba inzego zose ariko akaba abona iri koranabuhanga rizagira icyo rihindura.

Ati “Ikibazo cy’imicungire y’amakoperative ni ikibazo gikomeye, gisaba ubufatanye bwa leta ndetse n’abikorera mu buryo bwihariye ariko twizeye ko kwinjiza ikoranabuhanga mu micungire yayo ari intangiriro nziza mu gukemura ibibazo biyagaragaramo”.

Izi porogaramu zose zitangirwa ubuntu ku makoperative yose zikaba ziboneka hifashishijwe Internet, telephone zigendanwa, zaba izigezweho ndetse n’izindi zisanzwe.

Zitezweho gutanga umusanzu mu kongera uruhare rw’abanyamuryango mu micungire y’amakoperative yabo haba mu kuyateza imbere ndetse no gutera imbere kw’abanyamurango by’umwihariko.

Raporo yo muri 2018 y’ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda, RCA, igaragaza ko mu Rwanda hari koperative 8,995 zikora imirimo itandukanye, zibumbiyemo abaturage bagera ku 3,816,591, abagabo akaba ari 2,129,705 (56%) naho abagore akaba ari 1,168,886 (44%) zikaba zimaze kugera ku mugabane shingiro ungana na 4,878,087,148 Frw.

Ikoranabuhanga rizafasha mu micungire y'amakoperative

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Slides

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .