Mu kiganiro kirambuye nagiranye n’abantu batandukanye bakora mu myanya y’ubuyobozi bwa Leta n’abakora mu nzego zitandukanye n’ibigo byigenga, ku ngingo ivuga impamvu abayobozi bamwe bahabwa ndetse bararahiriye ko batazatatira iyo ndahiro bikarangira imvugo itabaye ingiro.
Bamwe muri bo tukumva ngo bari mu nkiko hari ibyo bakurikiranyweho, abandi na bo ngo bari mu magororero nka Mageragere bambaye umwenda w’iroza.
Umwe mu bo twaganiriye yavuze ko kuri we asanga hari impamvu nyinshi zituma abayobozi batenguha ababahaye inshingano. Yavuze ko umuntu yabirebera mu ngingo zitandukanye zirimo kamere y’umuntu n’uko ateye muri we, kumva ko guhemuka cyangwa gukora uburiganya burimo amafaranga ntacyo bimutwaye, kugera mu myanya bagashukwa n’amafaranga menshi ahanini kuko hari abo usanga bafite uburyo bwo kuyanyereza bworoshye.
Ibi ngo iyo bikubitiyeho ko uwo muntu afite ubukene no kuba iwabo mu muryango nta wuratunga amafaranga menshi, bigatuma aho akora ayarya nk’ucuranwa ngo ejo cyangwa ejobundi nakurwa mu mwanya abe yakuyemo aye hakiri kare.
Avuga ko abakora uburiganya bwo kunyereza umutungo wa Leta n’andi manyanga yo kurenganya abaturage, ngo ahanini usanga bamwe babifashwamo n’itsinda ry’abo baba bakorana babatiza umurindi mu kwimakaza ingeso mbi.
Ikindi ni uko ngo gukorana n’abantu nk’abo bafite imyitwarire idahwitse bigoye kuko iyo utumva ibintu kimwe na bo uri umukozi kandi uri munsi yabo, birangira bakwikijije bakagushakira ibyo baguhimbira kugira ngo ukurwe mu kazi.
Hari ingero z’abavuga ko ibi byagiye bibabaho mu nzego za Leta n’ibigo biyishamikiyeho aho umukozi ashyirwa ku rutonde rw’abakozi bagabanywa mu mirimo [restructuring] kandi yari ashoboye akazi, bigakorwa ku nyungu za shebuja kubera kutumvikana ku kijyanye no kurigisa umutungo w’aho akora no kugirana amakimbirane ya hato na hato.
Ibyo byose hari bamwe mu bagena abashyirwa mu myanya y’abahabwa akazi bidaciye mu gukora ibizamini na bo babigiramo uruhare, bitewe n’amarangamutima baba babafiteho.
Indi mpamvu ni uguhabwa amakuru atari ay’ukuri kuri uwo muntu cyangwa harimo izindi nyungu zibyihishe inyuma, bene abo iyo bageze muri iyo myanya y’akazi birangira byigaragaje niba ari abakozi beza cyangwa badashoboye akazi.
Avuga ko uko kwibeshya ku bantu bagenerwa imyanya y’ubuyobozi bitagakwiriye kuba biriho ngo kuko hari urwego rubanza kugenzura niba uwo muntu ugiye guhabwa umwanya runaka wo hejuru aba afite imyitwarire myiza mbere yo guhabwa ako kazi cyangwa inshingano zo kuyobora.
Hari abavuga ko amakimbirane abera mu kazi, kenshi adindiza iterambere ry’aho bakorera ndetse n’igihugu muri rusange kuko gihomba abakozi bashoboye kuko bamwe bahitamo gusezera kubera gutinya ko hari uwakwangiza isura nziza y’imyitwarire [CV] yabo muri rubanda.
Ingingo ya 63 y’Itegeko Nshinga ni yo ivuga ku ndahiro y’abayobozi aho igira iti “Njyewe,runaka…, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro, ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda; ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko; ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n’ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro; ko nzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite.” Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo.”
Ntibikwiye ko umuyobozi warahiye indahiro ikomeye nk’iyi ayitatira, agakora ibinyuranye n’ibyo ivuga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!