00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamideli bato n’abashyigikira uruganda rw’imideli mu Rwanda bahembwe muri Supra Family (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 20 November 2022 saa 08:39
Yasuwe :

Urubyiruko rukizamuka mu bijyanye no kumurika imideli nyuma y’amezi ane ruhatana mu Irushanwa ’Supra Model Competition’ rwahawe ibihembo ku bahize abandi mu rwego rwo gushyigikira no guteza imbere impano zarwo.

Ibi bihembo byateguwe na SupraFamily Ltd isanzwe itegura amarushanwa atandukanye ateza imbere abanyempano bashya nka Supra Voice, Rwanda Influencers Award, Miss Supranational n’andi.

Ibirori byo gutanga ibihembo byabereye kuri Century Park i Nyarutarama ku mugoroba wo ku wa 19 Ugushyingo 2022. Ni umugoroba wahiriye Semana Cynthia kuko ni we wegukanye umwanya wa mbere.

Semana wahize abandi yahawe ibihembo birimo 1.000.000Frw, akazishyurirwa urugendo rumutembereza Dubai n’Ikigo cyo muri Nigeria gitembereza ba mukerarugendo, Wizygbe Tours.

Iki kigo kandi kizamufasha gutembera no kumuhuza n’abanyamideli bubatse izina i Dubai. Icyiyongera kuri ibyo azashakirwa ikigo mpuzamahanga kizamufasha kwagura impano ye kinamuhuze n’inzu mpuzamahanga z’imideli.

Mu ntego z’irushanwa harimo no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, ari yo mpamvu Rudasingwa Teddy wabaye uwa kabiri yahembwe kuzatemberezwa ibice bitandukanye mu Rwanda, hakiyongeraho no guhabwa 300.000 Frw

Mutesi Ruth wari ufite abafana benshi yegukanye umwanya wa gatatu ahabwa igihembo cyiswe ‘Face Of Africa’ giherekejwe na 300.000 Frw.

Usibye guhemba abamurika imideli kandi hatanzwe n’ibindi bihembo byo gushimira abagira uruhare mu iterambere ry’imideli mu Rwanda.

Muri iki cyiciro cyiswe ‘Best Model’ uwahize abandi mu gutambuka mu mideli yabaye Umufite Anipha wabaye Igisonga cya Gatatu cya Miss Supranational Rwanda 2019.

Umuhanzi mwiza w’imideli yabaye Patrick Muhire washinze Inkanda House mu gihe umunyamakuru mwiza w’inkuru z’imideli, yabaye Mukahirwa Diane wa IGIHE.

Ukora makeup zo mu mideli uwahize abandi yabaye Umurungi Nadia, uwafashe amafoto meza y’imideli aba Muhizi Serge washinze studio y’amafoto ya Elevatix studio afatanyije Promesse Kamanda.

Umunyamideli Kabano Franco wari ku ntebe y’abagize akanama nkemurampaka, akaba n’Umuyobozi wa WBM (Webest model) yahawe igihembo cya ‘Achievement Awards’ ashimirwa uruhare agira mu gufasha abanyamideli bo mu Rwanda kwitabira imurikwa ry’imideli hirya no hino ku Isi.

Abafana bari benshi muri ibi birori
Ababishoboye banyuzagamo bakabyina indirimbo zacuranzwe muri ibi birori
Abakunzi b'ibirori by'imideli banyuzwe n'imideli yamuritswe
Abanyamideli bakiri bato bahawe ibihembo bigamije kubashyigikira no kuzamura impano yabo mu kuyimurika
Abakunzi b'imideli bari bitabiriye ku bwinshi
Abanyamideli batanu ba mbere mu mwambaro wa Inkanda House
Byari ibyishimo kuri aba banyamideli bashya
Diane Mukahirwa yahembwe nk'umunyamakuru uhiga abandi mu gukora inkuru z'imideli
Ibi bihembo byateguwe na SupraFamily Ltd isanzwe itegura amarushanwa atandukanye ateza imbere abanyempano bashya
Kayumba Abdoul Karim mu mwambaro wa Bondi Design
Miss Umunyana Shanitah yitegereza uko abanyamideli batambuka
Miss Umunyana Shanitah ubwo yatangaga ibihembo ku batsinze
Muhizi Serge yahawe igihembo cy'uwafashe amafoto meza y’imideli
Mutesi Ruth yishimiwe na benshi muri ibi birori
Umunyamakuru Mukahirwa Diane ubwo yakiraga igihembo
Mutesi Ruth wari ufite abafana benshi muri ibi birori yegukanye umwanya wa gatatu
Semana Cynthia ni we wahize abandi mu iri rushanwa
Semana Cynthia wabaye uwa mbere
Semana Cynthia yateruwe n'abakunzi be bishimira intsinzi yabonye
Ukora makeup zo mu mideli wahize abandi yabaye Umurungi Nadia
Semana Cynthia ni we wahize abandi mu iri rushanwa
Umunyamideli Kabano Franco yashimiwe ku ruhare agira mu guteza imbere abanyamideli
Umunyamideli Ngarambe Prince mu mwambaro wa Hadra Design
Umunyana Shanitah ufite ikamba rya Miss East Africa 2021 yari yitabiriye ibi birori
Umwambaro wa Bondi Design wishimiwe cyane
Umwambaro wa Hadra Design wanyuze benshi

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .