Ubusanzwe abantu bamenyereye kubona abayobozi b’amakipe bitabira imikino bambaye imyenda ya siporo y’amakipe yabo cyangwa bakanigiriza amakote atuma bagaragara nk’abanyacyubahiro.
Ku mukino wa AS Kigali abayobozi 12 b’iyi kipe batunguranye ubwo binjiraga muri stade bambaye amashati asa kandi adoze mu myenda ya Kinyarwanda.
Aya mashati uko ari 12 yadozwe na Rutayisire Noella ufite inzu y’imideri yise ‘RIN’ iri mu zigezweho muri iyi minsi.
Mu kiganiro na IGIHE, Rutayisire yavuze ko yishimiye kubona n’abayobozi b’umupira batekereza kujya ku kibuga bambaye imyenda yakorewe mu Rwanda.
Ati “Bampaye akazi mu gihe cy’iminsi ine gusa, byari akazi gakomeye ariko ndashima Imana ko uyu munsi byagenze neza.”
Uyu mukobwa avuga ko ikintu cyamutwaye imbaraga nyinshi cyari ukubona aba bayobozi ngo bafatwe ibipimo by’imyenda ibakwira.
Ati “Wasangaga umwe ari muri CHOGM undi ari ku kibuga cy’indege undi ari mu kazi, kandi twaragombaga gutanga imyenda mu minsi mike. Byari akazi kenshi ariko kagenze neza, ndashimira ubuyobozi bwa AS Kigali.”
Amakuru IGIHE yabonye ni uko muri RIN icyo bakoze ari ukudoda iyi myenda byari bihagaze ibihumbi 35Frw ndetse n’andi ibihumbi 5Frw yo gushyiraho ikirango cy’iyi kipe, bisobanuye ko ishati imwe yari ifite agaciro kagera ku bihumbi 40Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!