00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagambo ya Gatete Ruhumuriza kuri Turahirwa wa Moshions yateje ururondogoro

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 November 2022 saa 03:57
Yasuwe :

Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions ni umwe mu bantu bari kuvugisha benshi muri iyi minsi, nyuma y’ifoto yashyize hanze habura gato ngo agaragare nk’uwambaye ubusa buri buri. Kuri ubu, yongeye kuvugisha benshi ubwo yatangazaga ko yavuye ku nshingano ze nk’umuhanzi w’imideli muri sosiyete yashinze, ibintu byatumye yongera kuvugwaho biratinda.

Bamwe batangiye kuvuga ko nta muntu usezera muri sosiyete yashinze, abandi basobanura ko ari ibisanzwe kuba umuntu yava mu nshingano zimwe akajya mu zindi kabone nubwo ikigo yaba asezeramo cyaba ari icye.

Ibyo byakurikiwe n’abandi bavuga ko ubutumwa bwe kuri Twitter ari ubwo gushyushya abantu imitwe kuko bugamije kumenyekanisha imyambaro mishya ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Umwe mu batanze igitekerezo ku butumwa bwa Turahirwa bwo gusezera ku nshingano z’uhanga imideli muri Moshions, ni Gatete Ruhumuriza Nyiringabo.

Uyu musore ni umunyamategeko, akunda gukoresha imbuga nkoranyambaga ku ngingo zirimo iza politiki n’izindi ziba zitavugwaho rumwe.

Yanditse kuri Twitter ati “Ni byiza ku izina rya [Moshions] niba ushaka kuba impirimbanyi cyangwa se uwiyerekana yambaye ubusa n’ibindi. Naho ubundi, ufite impano, uzi ubugeni, bishobora kuba igihombo ku izina rya sosiyete [Moshions]. Muri make ntabwo nkemera amahitamo yawe, gusa sinshidikanya ku mpano yawe n’ubugeni.”

Gatete yavuze ko umunsi umwe azarata Turahirwa ibigwi, agaragaze uburyo umusore ukiri muto uvuka i Cyangugu, utari umuhanga cyane mu Cyongereza ariko biteye urujijo kumenya igitsina cye [niba ari umukobwa cyangwa umuhungu], ko yigeze gufata umujyi abandi banyamideli bakibura.

Ati “Wahinduye imiterere y’uruganda nyarwanda rw’imideli. Hari izindi za Moshions nto zavutse muri Kigali hose.”

Uwitwa @ArtAristide yabajije Gatete ikibazo kiri mu kuba Moses Turahirwa yasezera muri sosiyete ye yashinze, ndetse n’impamvu ashingiraho agaragaza ko atakimushira amakenga mu mahitamo ye.

Undi yasubije ati “[Impamvu] Zirahari rwose. Ariko ntacyo, twese dukora amakosa tukiga, tukikosora. Aracyari muto, ni ibisanzwe.”

Undi witwa Ndi_Regis we yagize ati “Ku bw’inyungu z’igihugu n’icyo avuze ku gihugu, Twahirwa yari yarahiriwe n’ibyo akora none ubwamamare buramurenze atangiye kugwa mu manga. Iwacu icyo mbakundira ni uko nta wuzaza mu gitanda ngo akubuze gukora ibyo ukora n’uwo ushatse, ariko nibigera ku kubishyira ku karubanda, uzaba watannye.”

Uwitwa @AmeliaUm we yavuze ko Gatete atari akwiriye kunenga Turahirwa kuko we ibyo akora bigira uruhare mu iterambere ry’urubyiruko.

Ati “Hari abantu b’abanyempano, bakora cyane, bagira uruhare rwiza mu guhindura urubyiruko ariko batiyambuye abo baribo, ariko hari n’abandi akazi kabo ari ukwirirwa bikurunga mu byondo kuri Twitter barwana intambara zo kugira ngo bemerwe. Wakora ibyiza birenze ibi.”

Uwitwa Mod we yavuze ko ibyo Gatete yanditse bigamije gusebanya kugira ngo yiyumve nk’umuntu uvuga ibintu bifatika kurusha abandi.

Ku rundi ruhande, Turahirwa yanditse ubundi butumwa bwinshi, avuga ko nubwo yavuye ku nshingano zo guhanga imideli muri Moshions, azakomeza kuba Umuyobozi Mukuru wayo, gusa ko abahuje ubutumwa bwe n’izindi mpamvu barengereye, abibutsa ko ari umuhanzi mu ruganda ndangamuco mu Rwanda.

Ati “Gusa ariko, nababajwe n’uburyo Abanyarwanda bakoresha Twitter [#Rwot], bahuje ubutumwa bwo kwegura kwanjye na politiki hamwe n’ibindi bintu biterekeranye.”

Ifoto ya Moses Turahirwa yakinze umwitero ku bugabo iherutse kuvugisha abantu biratinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .