Berabose Elisabeth washinze iyi nzu y’imideli, yayimuritse yifashishije filime mbarankuru, ibintu ubusanzwe bitamenyerewe cyane mu Rwanda.
Izina “27” ryahawe iyo mideli rijyanye n’imyaka 27 afite kandi uwo mubare usobanuye byinshi kuko yavutse ku wa 27 Kanama, isabukuru y’umubyeyi we na yo ikaba iba ku wa 27 Gicurasi.
Ibitambaro byifashishijwe mu kudoda iyi myenda biri mu moko abiri. Hari ibyakozwe na Afriek hifashishijwe ibishishwa bya avoka n’ibindi bimera.
Hari n’ibindi byakozwe na Handspun Hope, Umuryango mpuzamahanga uteza imbere abagore batishoboye ukorera mu Karere ka Musanze, na wo ukora ibitambaro mu bisigazwa by’ibimera.
Usibye guteza imbere imideli, Berabose Designs ifite n’intumbero yo guteza imbere abagore aho n’umubare munini w’abakozi bayo ari abagore.
Amafoto: Franckax
Video: Addictive Vibe
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!