00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Berabose yamuritse imyambaro ikomoka ku bisigazwa ry’ibimera (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 June 2022 saa 11:20
Yasuwe :

Inzu y’imideli ya Berabose Designs yashyize hanze imyambaro yitwa “27” yakozwe hifashishijwe ibitambaro byakomotse ku bisigazwa by’ibimera bitandukanye mu kurengera ibidukikije.

Berabose Elisabeth washinze iyi nzu y’imideli, yayimuritse yifashishije filime mbarankuru, ibintu ubusanzwe bitamenyerewe cyane mu Rwanda.

Izina “27” ryahawe iyo mideli rijyanye n’imyaka 27 afite kandi uwo mubare usobanuye byinshi kuko yavutse ku wa 27 Kanama, isabukuru y’umubyeyi we na yo ikaba iba ku wa 27 Gicurasi.

Ibitambaro byifashishijwe mu kudoda iyi myenda biri mu moko abiri. Hari ibyakozwe na Afriek hifashishijwe ibishishwa bya avoka n’ibindi bimera.

Hari n’ibindi byakozwe na Handspun Hope, Umuryango mpuzamahanga uteza imbere abagore batishoboye ukorera mu Karere ka Musanze, na wo ukora ibitambaro mu bisigazwa by’ibimera.

Usibye guteza imbere imideli, Berabose Designs ifite n’intumbero yo guteza imbere abagore aho n’umubare munini w’abakozi bayo ari abagore.

Berabose yakoze iyi myambaro kugira ngo yerekane ko abagore bashoboye kandi ko batanga umusanzu mu iterambere rya Afurika
Iyi myambaro igaruka ku buzima Berabose yanyuzemo
Ni imyenda igaragaza umwihariko w'abanyafurika
Abanyamideli batandukanye bamuritse iyi myenda, bagaragara baberewe cyane
Iyi myambaro yose yakozwe hifashishijwe ibimera mu kurengera ibidukikije

Amafoto: Franckax

Video: Addictive Vibe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .