Intangiriro za Guma mu Rugo ntawe zitateye ubwoba kuko ni cyo gihe hafi Isi yose yari iri kunyura mu bihe bibi gusa abantu baje kumenyera ndetse batangira kwiga ku mishinga migari yabagoboka.
Hari benshi batakaje akazi abandi bakabona ko bitewe n’icyorezo ako bari bafite batazagasubiraho vuba ndetse abandi babona umwanya uhagije wo kwiga ku byo bakora bishya.
Uku ni ko byagenze kuri Uwayezu Nadine wabonye umwanya uhagije muri Guma mu Rugo bigatuma atekereza icyo yakora cyamubyarira inyungu mu bihe biri imbere.
Ubusanzwe uyu mukobwa akunda umusatsi w’umwimerere aho yagorwaga no kubona ikiboresho byo kuwitaho bituma atangira kubicuruza.
Ibyo yabicuruzaga abikuye muri Amerika ariko Covid-19 ije ntibyongera kuza, ariko ntiyacitse intege ahubwo yize uburyo bwo gukora ibitambaro byo kurarana bigezweho ‘bonnet’ ngo bifashe abafite wa musatsi w’umwimerere n’abandi.
Ibi bitambaro yarabikoze afatanyije na mugenzi we Narame Juliette babiha abantu barabikunda ndetse baza kugira igitekerezo cyo kwagura bagakora n’imyenda yo kurarana ikozwe mu bitambaro byoroshye.
Ibikorwa byabo byaragutse batangira gukora ibitambaro byo mu mutwe, imyenda yo kurarana, ibyo gufungisha imisatsi n’imyenda y’imisego byose bikozwe mu bitambaro byoroshye ku buryo nk’umusatsi utangirika.
Mu kiganiro na IGIHE Uwayezu Nadine, yavuze ko yatekereje gukora ibitambaro byo kuraza mu mutwe nyuma yo kubona ko ibiri ku isoko bishobora kwangiza umusatsi w’abantu.
Ati “Nabonaga abantu bakoresha ‘bonnet’ zimwe nto zifata cyane mu mutwe, aho usanga zishobora guca umusatsi cyangwa kuko ziba zigufashe cyane zikaba zagutera umutwe, nifuza gukora izi zituma umera neza.”
Yakomeje asobunura ko ubwoko bw’ibyo bakora babwise ‘Own It’ kugira ngo bashishikarize abantu gukunda umusatsi yabo uko umeze bawufata neza mu gihe cyo kuryama.
Kuri ubu ‘Own It’ igizwe n’abakobwa batatu, babiri bayishinze n’inshuti yabo ikora ubudozi Uwimana Janvière ari na we udoda ibyo bacuruza.
Kugeza ubu bacururiza kuri internet bifashishije Instagram yabo na WhatsApp +250 781 075 045.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!