Impamvu nyamukuru ishingirwaho ni uko adapfa kugira indi myambaro bijyana, cyane ko akenshi abagabo bakunze kwiyambarira amapantalo y’umukara, amakoboyi cyangwa se ubundi bwoko butaberana n’amasogisi y’umweru.
Uretse n’ipantalo, bavuga ko ayo masogisi hadakunze kuboneka inkweto zajyana na yo mu by’imyambarire, nk’uko byatangajwe na Times of India.
Izindi mpamvu zishingirwaho mu kunenga ayo masogisi, uretse kuba nta myenda bikunze kujyana, yandura vuba kandi amenyerewe cyane mu bakunda gukina umupira w’amaguru n’abandi bambara inkweto zifashishwa mu myitozo ngororamubiri, ku buryo biyambura umwihariko wo kurimbanwa.
Abagabo bagirwa inama yo kwambara amasogisi y’umukara, ay’ubururu cyangwa andi afite ibara ryijimye, kubera ko akunze kujyana n’imyenda umuntu afite mu kabati.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!