00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyambarire idasanzwe mu gitaramo cy’imideli Bianca Fashion Show (Amafoto & Video)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 21 August 2022 saa 12:00
Yasuwe :

Abanya-Kigali bari babukereye mu myambaro itandukanye mu birori by’imideli bya Bianca Fashion Hub, abahize abandi bahembwa kujya gutembera i Dubai.

Ibi ni ibirori bitegurwa n’umunyamakuru Mugire Delphine wamamaye nka Bianca, byabaye ku nshuro ya kabiri, kuri uyu wa 21 Kanama muri Camp Kigali.

Nubwo ubwitabire butari hejuru ariko abahageze bose wabonaga ko biteguye neza kandi bashaka kwegukana ibihembo by’abahize abandi mu kurimba byari biteganyijwe.

Abantu bagiye baca ku itapi itukura bayobowe n’Umunyamakuru akaba n’Umunyamideli Kabagire Christelle n’icyamamare muri Uganda Sheilah Gashumba.

Abanyuzeho biyeretse akanama nkemurampaka kari kagizwe na Hamisa Mobetto, Abraynz na Patrick washinze inzu y’imideli ya inkanda House.

Nyuma yo kwiyereka akanama nkemurampaka niho hatoranyijwe babiri bahize abandi aribo umunyamideli Sanduina waserukanye ikanzu yakozwe n’inzu y’imideli ya Matheodesigns ifite agaciro ka 1 500 000 Frw.

Mu cyiciro cy’umugabo wahize abandi kwambara neza hahembwe Niyonkuru Yves usanzwe uhanga imideli waserutse mu myambaro idasanzwe yanyuze abagize akanama nkenurampaka.

Eddy Kenzo yongeye kwiyereka Abanyarwanda

Nubwo byari ibirori by’imideli ariko abakunzi b’umuziki nabo ntabwo basigaye kuko hari abahanzi batandukanye babasusurukije mu miziki yabo bakunze bituma bakomeza kuryoherwa.

Imiziki yabanje kuvangwa na NEP Djs haza gukurikiraho Symphony Band yaririmbye indirimbo zabo zitandukanye ndetse baza kuririmba indirimbo ‘Gusaakara ‘ ya Yvan Buravan mu kumuha icyubahiro.

Nyuma haje kujyaho umuhanzi Bwiza utaramara igihe kinini mu muziki ariko umaze kubaka izina. Yinjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo Malaika ya Yvan byazamuye amarangamutima ya benshi.

Ibi birori byari biyobowe n’abashyushyarugamba bamenyekanye cyane barimo umunyamakuru Anitha Pendo na Nkusi Arthur. Alyn Sano ubwo yajyaga ku rubyiniro na we yunamiye Buravan ndetse aririmba indirimbo ye Big time.

Eddy Kenzo wahise ujya ku rubyiniro yakoze iyo bwabaga kugira ngo anezeze abitabiriye igitaramo, aririmba indirimbo ze zakunzwe zirimo izo yakoranye n’abanyarwanda.

Abahize abandi mu kwambara neza bahawe ibihembo birimo itike y’indege ijya Dubai ndetse no kumara impera z’icyumweru muri Century Park Hotel and Residence i Nyarutarama.

Abanyakigali bari barimbye mu buryo butandukanye
Nkusi Athur wamamaye nka Rutura ari mu bayoboye ibi birori
Umunyamakuru akaba n'umunyamideli Christelle Kabagire yayoboye guca ku itapi itukura
Sheilah Gashumba icyamamare muri Uganda, ari mu bayoboye guca ku itapi itukura
Sheilah Gashumba ni umwe mu bayoboye ibi birori
Imideli Bianca yacanye ku itapi itukura
Mobeto ubwo yatambukaga ku itapi itukura
Sanduina wabaye uwa mbere mu bagore bari bambaye neza, asanzwe ari umunyamideli
Bianca yari yasabwe n'ibyishimo
Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022
Sanduina ubwo yinjiraga ahabereye igitaramo
Bwiza yaririmbye Marayika ya Buravan mu kumuha icyubahiro
Aline Sano yaririmbye Big Time ya Buravan amushimira ko yamufashije mu muziki we
Eddy Kenzo yaririmbye indirimbo zirimo izo yagiye afatanya n'abanyarwanda
Bianca nawe yagaragaje imyambaro ye mishya
Ababyinnyi ba Eddy Kenzo bagacishijeho
Hamisa Mobetto yizihiwe n'imiziki ya ya Eddy Kenzo
Hamisa Mobetto yizihiwe n'imiziki ya ya Eddy Kenzo
Eddy Kenzo yashimishije abari bitabiriye iki gitaramo
Platin yasusurukije abitabiriye ibi birori
Eddy Kenzo yashimishije abafana abaririmbira indirimbo ze zakunzwe
Bianca na Eddy Kenzo ku rubyiniro bizihiwe
Akanama nkemurampaka kavuze ko kanejejwe n'uburyo abitabiriye bose bari barimbye
Abanya-Kigali bari babukereye
Buri wese yakoze iyo bwabaga kugira ngo ase neza
Buri wese yaje yambaye umwenda yumva umubereye
Hari uwasohokanye ikanzu iriho inoti ya bitanu
Miss Pascaline mu bitabiriye Bianca Fashion Hub
Kayumba Darina igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 uko yaserutse yambaye
Byari ibyishimo ku bitabiriye
Senateri Nyirasafari Esperance ni umwe mu bari bitabiriye ibi birori
Niyonkuru Yves yahize abagabo mu kwambara neza

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .