Ibi ni ibirori bitegurwa n’umunyamakuru Mugire Delphine wamamaye nka Bianca, byabaye ku nshuro ya kabiri, kuri uyu wa 21 Kanama muri Camp Kigali.
Nubwo ubwitabire butari hejuru ariko abahageze bose wabonaga ko biteguye neza kandi bashaka kwegukana ibihembo by’abahize abandi mu kurimba byari biteganyijwe.
Abantu bagiye baca ku itapi itukura bayobowe n’Umunyamakuru akaba n’Umunyamideli Kabagire Christelle n’icyamamare muri Uganda Sheilah Gashumba.
Abanyuzeho biyeretse akanama nkemurampaka kari kagizwe na Hamisa Mobetto, Abraynz na Patrick washinze inzu y’imideli ya inkanda House.
Nyuma yo kwiyereka akanama nkemurampaka niho hatoranyijwe babiri bahize abandi aribo umunyamideli Sanduina waserukanye ikanzu yakozwe n’inzu y’imideli ya Matheodesigns ifite agaciro ka 1 500 000 Frw.
Mu cyiciro cy’umugabo wahize abandi kwambara neza hahembwe Niyonkuru Yves usanzwe uhanga imideli waserutse mu myambaro idasanzwe yanyuze abagize akanama nkenurampaka.
Eddy Kenzo yongeye kwiyereka Abanyarwanda
Nubwo byari ibirori by’imideli ariko abakunzi b’umuziki nabo ntabwo basigaye kuko hari abahanzi batandukanye babasusurukije mu miziki yabo bakunze bituma bakomeza kuryoherwa.
Imiziki yabanje kuvangwa na NEP Djs haza gukurikiraho Symphony Band yaririmbye indirimbo zabo zitandukanye ndetse baza kuririmba indirimbo ‘Gusaakara ‘ ya Yvan Buravan mu kumuha icyubahiro.
Nyuma haje kujyaho umuhanzi Bwiza utaramara igihe kinini mu muziki ariko umaze kubaka izina. Yinjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo Malaika ya Yvan byazamuye amarangamutima ya benshi.
Ibi birori byari biyobowe n’abashyushyarugamba bamenyekanye cyane barimo umunyamakuru Anitha Pendo na Nkusi Arthur. Alyn Sano ubwo yajyaga ku rubyiniro na we yunamiye Buravan ndetse aririmba indirimbo ye Big time.
Eddy Kenzo wahise ujya ku rubyiniro yakoze iyo bwabaga kugira ngo anezeze abitabiriye igitaramo, aririmba indirimbo ze zakunzwe zirimo izo yakoranye n’abanyarwanda.
Abahize abandi mu kwambara neza bahawe ibihembo birimo itike y’indege ijya Dubai ndetse no kumara impera z’icyumweru muri Century Park Hotel and Residence i Nyarutarama.
Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!