Ibikorwa bya buri munsi byo ntibihagarara, no kurimba niko bigenda nubwo usanga benshi bagorwa no kumenya imyenda bahitamo mu bihe nk’ibyo bitamenyerewe.
Mu gihe cy’imvura usanga abantu bifubitse icyo aricyo cyose bumva ko ntawe ubyitayeho, cyangwa ko kubera ubukonje, wakoresha icyo ubonye hafi.
Nyamara buri gihe n’icyacyo. Mu bukonje hari uburyo bwiza bwo kwambara ntiwicwe n’imbeho kandi ukubonye akakurangamira.
Nko ku mukobwa, mu gihe cy’imvura cyangwa ubukonje ni byiza kwambara imyambaro igufashe, igera hasi y’amavi cyangwa inarengaho gato, ukarenzaho ikoti rirerire ry’ibara rimwe, ubundi ugashyiraho isakoshi yawe.
Si ibyo gusa kuko wakwambara n’ijipo y’uruhu (cuir) y’umukara cyangwa irindi bara, ugashyiraho umupira unize ijosi w’amaboko maremare, w’umukara.
Uba wambaye neza bijyanye n’ubukonje, ariko no mu kazi cyangwa ahandi ugiye ukahatambuka neza.
Iyo ugiye mu munsi mukuru wiyubashye biragora ko usanga abantu batifubitse kenshi ngo batica style. akenshi imbeho ikabica bapfiriye ifiyeri.
Icyo gihe wifashisha ikote rijyanye n’ikanzu wambaye, ariko bitandukanye amabara kandi ari rirerire.
Ikote iyo ushatse ushyiramo amaboko yose ukirinda gufunga imbere, cyangwa ukayarekera imbere, gusa si byiza nko kuba washyiramo amaboko yose ukamanura intugu ukageza ku maboko, igice cyo hejuru kikagaragara.
Mu gihe cy’imbeho kandi ushobora kugenda wiyambariye ipantalo y’ikoboyi n’umupira wo kwifubika w’ingofero [jumper], n’inkweto zifunze. Yaba ku mukobwa cyangwa ku bahungu birashoboka.
Iyo ubyambaye uba usa neza kandi wirinze ubukonje.
Mu gihe usohotse wakwifashisha ipantalo y’umukara cyangwa ikoboyi y’ubururu, ugashyiraho ikote rirerire cyangwa rigufi bitewe n’iryo ufite, hamwe n’inkweto ndende zinagera mu mavi. Ubishatse warenzaho furari (foulard) nini.
Mu gihe ugiye guhura n’abantu nk’inama n’ahandi ku mukobwa, wakoresha ijipo ndende n’inkweto za bote, ukarenzaho ishati ifite amaboko maremare ifite uruhu rukomeye.
Ipantaro ya ‘boyfriend’ na yo kubera ubunini bwayo irashyuha, ukayambarana n’umupira w’imbere ugera mu ijosi n’umupira ukozwe mu ndodo ufunguye imbere, muremure, ukambara n’inkweto zifunze n’amasogisi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!