00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ines Pamela ari mu byishimo byo gukorana na Louis Vuitton

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 24 November 2022 saa 07:31
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Ines Pamella ari mu byishimo byo kuba ari umwe mu bamuritse imyambaro y’Inzu y’imideli mpuzamahanga y’Abafaransa Louis Vuitton.

Iyi myambaro yayimuritse mu birori by’imideli by’umwihariko byabereye i Londres, aho ku nshuro ya mbere yabaye umwe mu bamurika imyambaro y’iyi nzu iri mu zikomeye ku Isi.

Ines Pamela yageze kuri iyi ntambwe biturutse mu masezerano y’akazi afitanye n’Ikigo mpuzamahanga gifasha abamurika imideli IMG Worldwide.

Uyu munyarwandakazi w’imyaka 19 yavuze ko ibi ari ibyishimo bidasanzwe kuba yabashije gukorana n’iyi nzu y’imideli iri mu zikomeye ku Isi.

Ines Pamela ni umwe mu banyamideli bafashijwe na ‘Webest Model Management’, urugendo rwe ku ruhando mpuzamahanga rwatangiye mu 2021, ubwo yitabiraga Paris Fashion Week amurika imyambaro ya Valentino, Miu Miu na Hermes.

Mu 2022 ntiyigeze ahagarara kuko yitabiriye ibirori bitandukanye by’imideli nka Milan Fashion Week yerekana imyambaro ya Bottega Veneta no muri Paris Fashion Week mu myambaro ya Balmain

Ines Pamela avuga ko inzozi ze ari ugukora ubucuruzi ndetse no kureshya abashoramari bo hanze bakaza gushora imari mu ruganda rw’imideli mu Rwanda.

Pamela mu myambaro ya Izubaa
Pamela mu myambaro ya Alexander McQueen
Mu 2022 Ines Pamela ubwo yitabiraga Paris Fashion Week mu myambaro ya Balmain
Intego za Ines Pamela ni ugushishikariza abanyamideli b'abanyamahanga gushora imari mu Rwanda
Ines Pamela ku myaka 19 amaze guhirwa n'inzira yahisemo yo kumurika imideli
Iyi ni imyambaro ya Louis Vuitton yamuritswe na Ines Pamela

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .