Iyi myambaro yayimuritse mu birori by’imideli by’umwihariko byabereye i Londres, aho ku nshuro ya mbere yabaye umwe mu bamurika imyambaro y’iyi nzu iri mu zikomeye ku Isi.
Ines Pamela yageze kuri iyi ntambwe biturutse mu masezerano y’akazi afitanye n’Ikigo mpuzamahanga gifasha abamurika imideli IMG Worldwide.
Uyu munyarwandakazi w’imyaka 19 yavuze ko ibi ari ibyishimo bidasanzwe kuba yabashije gukorana n’iyi nzu y’imideli iri mu zikomeye ku Isi.
Ines Pamela ni umwe mu banyamideli bafashijwe na ‘Webest Model Management’, urugendo rwe ku ruhando mpuzamahanga rwatangiye mu 2021, ubwo yitabiraga Paris Fashion Week amurika imyambaro ya Valentino, Miu Miu na Hermes.
Mu 2022 ntiyigeze ahagarara kuko yitabiriye ibirori bitandukanye by’imideli nka Milan Fashion Week yerekana imyambaro ya Bottega Veneta no muri Paris Fashion Week mu myambaro ya Balmain
Ines Pamela avuga ko inzozi ze ari ugukora ubucuruzi ndetse no kureshya abashoramari bo hanze bakaza gushora imari mu ruganda rw’imideli mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!