00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri ryigisha guhanga imideli mu Busuwisi ryinjiye mu bufatanye n’iryo mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 August 2022 saa 01:12
Yasuwe :

Ishuri ryo mu Busuwisi ryigisha ibijyanye no gutunganya imyambaro no guhanga imideli rya École de Couture du Valais, ryatangiye ubufatanye n’Umuryango Nyarwanda ‘Our Sisters’ Opportunity’, wigisha abakobwa bafite ibibazo by’amikoro make ubudozi bugezweho, abatewe inda bakiri abangavu n’abacikirije amashuri.

Ni ubufatanye bumaze amezi abiri aho abarimu n’abanyeshuri bo muri iri shuri rya École de Couture du Valais, bari mu Rwanda aho bari bagiye kumara ukwezi bigana n’abo muri ‘Our Sisters’ Opportunity’, mu ishuri ryabo riherereye mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke.

Abarimu ba École de Couture du Valais bifashisha ibikoresho bigezweho byifashishwa mu mwuga w’ubudozi bugezweho [guhanga imideli] aho mu byo bigishije abo mu Rwanda harimo kudoda ishati ishobora kwambarwa n’abagabo n’abagore.

Aba banyeshuri bamuritse imideli yabo ku mugoroba wo ku wa 11 Kanama 2022, mu birori byiswe ‘Umudozi Fashion Networking Switzerland – Rwanda’ byari byitabiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence n’abandi.

Abamuritse imideli barimo abanyeshuri bo muri École de Couture du Valais n’Umuryango Our Sisters’ Opportunity, aho by’umwihariko bamurikaga ishati yambarwa n’ibitsina byombi bakoze bahuriyeho n’indi myambaro bamaze iminsi bakora.

Umuyobozi w’Umushinga ugamije guhuza Abanyarwanda n’Abasuwisi binyuze mu mishanga y’iterambere, Neza Rwanda, Jackie Helfenberger yashimye ubufatanye bukomeje kuranga u Rwanda n’u Busuwisi ahamya ko yifuza gukora ibishoboka byose bukazakomeza kandi bukaguka.

Helfenberger ni we wahuje ishuri rya École de Couture du Valais n’Umuryango Our Sisters’ Opportunity kugira ngo habeho iyo mikoranire igamije gutera inkunga umwuga w’ubudozi bugezweho hano mu Rwanda.

Umuyobozi wa École de Couture du Valais, Gabriela Schnyder, yavuze ko bamaze igihe kinini bakora muri uru rwego rw’ubudozi bugezweho ari nayo mpamvu bashaka gufasha Our Sisters’ Opportunity ndetse n’u Rwanda muri rusange mu bijyanye n’ubwiza bw’ibyo bakora no kubishakira amasoko.

Ati “Tuzakomeza gukorana haba mu kubaha ubumenyi, kubashakira amasoko yo mu Busuwisi no kubafasha kubaka ubushobozi kandi turateganya gukorana n’andi mashuri cyangwa abandi bantu hano mu Rwanda.”

Umuyobozi wa Our Sisters’ Opportunity, Uwamahoro Deliphine, yavuze ko iyi myambaro yamuritswe irimo ishati yambarwa n’ibitsina byombi igiye gukorwa ku bwinshi ikajyanwa ku masoko yo mu Rwanda no mu Busuwisi.

Ati “Izi mwabonye ni izo kumurika, tugiye gukora nyinshi dutangire kuzigurisha mu Rwanda no mu Busuwisi.”

Abanyeshuri bigishwa na Our Sisters’ Opportunity ari nabo bamuritse iyi mideli bagaragaje ko amasomo bahawe mu gihe cy’umwaka yatumye babasha kugira ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere.

Iyi shati umugabo ashobora kuyambara n'umukobwa akayambara
Imyambaro yamuritswe iri mu mabara atandukanye
Umunyeshuri wa Our Sisters’ Opportunity ubwo yamurikaga imideli
Umwe mu banyeshuri ba École de Couture du Valais ubwo yamurikaga imideli
Umuyobozi w’Umushinga ugamije guhuza Abanyarwanda n’Abasuwisi binyuze mu mishanga y’iterambere, Neza Rwanda, Jackie Helfenberger

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .