00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mutima wa Moshions! Inkuru iva imuzi inzu y’imideli ifashe ibendera ry’u Rwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 11 July 2022 saa 03:11
Yasuwe :

Kuva ku bakuru b’ibihugu n’abadamu babo, ibyamamare byaserutse, abafite iminsi mikuru bashaka urwibutso rw’iteka, abifuza kurimba no gusa neza; Moshions yarenze imbibi z’u Rwanda iba umwambaro w’abifite b’i Nyarutarama, i Milan no mu nsisiro za Champs-Élysées.

Ni imwe mu nzu z’imideli zimaze kumenyekana, kandi zifite umwihariko. Yahinduye uburyo Abanyarwanda bambaraga, ntiyabagira aba-sapeurs ahubwo ibarimbisha itibagiwe umuco wabo.

Yageze imahanga, iba nka ya ntamati izimba ibinyamahembe, abo muri Capitol barayiyoboka, Hollywood naho biba uko. Magingo aya, Moshions ntikiri iy’i Rwanda gusa, ni mpuzamahanga.

Ni inzu y’imideli yashinzwe na Turahirwa Moses mu 2015. Icyo gihe gahunda yo kwimakaza ibikorerwa imbere mu gihugu izwi nka Made in Rwanda ntabwo yari yagafashe irangi bya nyabyo.

Ubwo leta yagenaga ko buri wa Gatanu ukwiriye kuba umunsi wo kwambara imyenda yakorewe imbere mu gihugu, Moshions ya Turahirwa yahise itangira kujya ku ibere.

Turahirwa w’imyaka 30 yakuze akunda guhanga imideli. Izina Moshions yarihimbye ateranyije izina rye "Moses" na "Fashion."

Ati "Dutangira twazanye umwihariko utari usanzwe mu mideli yari ihari mu Rwanda no mu karere, ariko nanone wisangwamo cyane cyane n’Abanyarwanda."

Uwo mwihariko ni uwuhe? Ni cyo kibazo wahita wibaza wumvise amagambo ya Turahirwa.

Asobanura ko yafashe igihe kinini cyo gukora ubushakashatsi, anareba uburyo umuco nyarwanda ushobora kugaragazwa mu myambaro igezweho.

Ati "Nagize igihe kinini cyo gukora ubushakashatsi no kureba uburyo ibyo bintu biri mu ndangagaciro z’umuco Nyarwanda bishobora kuba byakoreshwa muri gahunda y’imideli. Navuga ko aricyo cyatumye iterambere ryacu ryihuta, kuko waje ari umwihariko kandi wisangwamo n’abantu bafite icyo bazi ku muco Nyarwanda."

Nk’urubyiruko, umuntu umenyereye gukoresha ikoranabuhanga, yifashishije imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha ibikorwa bye ku buryo bigera kure.

Moshions ikora imyambaro y’abagore n’abagabo. Imyinshi iba igaragazwa n’ikirango cy’imigongo nyarwanda, gishyirwaho mu buryo bwa gihanga.

Moses Turahirwa yashimishijwe no kubona Perezida Kagame yambaye umwenda yahanze

Kwambika Perezida Kagame byafunguye imiryango

Hambere aha, Perezida Kagame yari kuri Televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro. Usibye n’ubundi impanuro zikora ku mitima yari yatanze, hari ibindi byanyuze benshi. Kuri Twitter byari ibicika, bose batangariye ishati yari yambaye, aberewe nk’uko bisanzwe.

Icyari cyatumye biba inkuru, ni uko batari bamumenyereye mu myenda iteye ityo.

Turahirwa ni umwe mu bicinya icyara buri gihe iyo abonye Perezida Kagame. Akunda uburyo we na Madamu Jeannette Kagame bambara bakaberwa, noneho by’amahire, yagize amahirwe yo kubakorera imyambaro itandukanye.

Ntabwo asobanura inzira byanyuzemo [birashoboka ko ari ibanga ry’akazi atashatse gushyira hanze], ariko kuva Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangira kwambara imyambaro ye, isoko ryaragutse.

Ati "Kuba Perezida ari mu bantu bambara imyenda yacu byongereye ikintu kinini, kuko usibye kuba azwi mu Rwanda, yaranamamaye ku Isi. Kuba yambaye imyenda yacu bituma ba bantu bose bamureba bagira amatsiko yo kumenya ngo ibyo yambaye biva he."

Umunsi ku wundi, ahora arunguruka mu mafoto, areba kuri televiziyo ashaka kumenya uko Umukuru w’Igihugu yambaye.

Ati "Ntabwo njya menyera kubona perezida yambaye imyenda twakoze, buri gihe mba mfite amatsiko yo kumenya ngo yambaye gute. Usibye no kuvuga ngo ni iyacu, n’ibindi byose yambara, ndi umufana."

"Mba mfite amatsiko yo kumenya ngo yambaye gute, afite ikiganiro cyangwa abashyitsi, na Madamu Jeannette Kagame ni uko kuko ubusanzwe nkunda uburyo bambara."

Akanyamuneza kaba ari kose iyo Turahirwa atekereje ku ntambwe amaze gutera

Imandwa za Turahirwa na Moshions ye

Moshions imaze gushyira ku isoko ubwoko [collection] burindwi bw’imyambaro. Harimo iyitwa Ishuri, Inkingi, Rafiki, Intsinzi, Ingabo, Imandwa na Imandwa Zose.

Mu ntangiriro za 2021, Turahirwa yagiye mu Butaliyani kwihugura mu ishuri ryigisha iby’imideli rya Polimoda mu Mujyi wa Florence. Ubu afite ’masters’ mu bijyanye no guhanga imideli.

Mu mpera z’uwo mwaka, yahise ashyira ku isoko imyenda yise "Imandwa", abantu baratangara bati ’izi zo turazibandwa tuzerekeza he?’.

Ni imyambaro ifite umwihariko wo kurengera ibidukikije, kuko buri gitambaro n’igikoresho cyayigiyeho gikozwe mu bikomoka ku bimera ku buryo utakangiza ibidukikije.

Muri uyu mwaka, yamuritse indi myambaro ayita "Imandwa Zose", iza idatandukanye cyane n’iya mbere gusa ifite igisobanuro cyihariye.

Yaba Imandwa n’Imandwa Zose, ni imyambaro ifite umwihariko utabona ku yindi ikorwa n’Abanyamideli b’i Burayi cyangwa se muri Amerika.

Imandwa yasohotse iri mu bwoko butandatu, ariko Imandwa Zose iza ari gaheza, iri mu bwoko 35.

Haba Imandwa n’Imandwa zose bikoze mu buryo hariho ibishushanyo by’abantu n’imico yo mu Rwanda rwo hambere.

Ati "Iyo ngiye gutangira guhanga imyambaro mbanza gukora ubushakashatsi, nkagira umurongo ngenderaho bitewe n’icyo nshaka, nkagira umwanya wo guhitamo amabara n’indodo zikoze uwo mwenda, nkagira n’igihe cyo gutekereza ibijyaho n’uko uwo mwenda uzaba uhanze."

"Nyuma nkagira igishushanyo runaka kigaragaza ngo ese bizaba bimeze bite inyuma tutagendeye ku bizaba biyigize imbere. Ibishushanyo biza mu cyiciro cy’ibigaragara inyuma, ni nko gusiga irangi inzu."

Imandwa ni umwe mu myambaro Turahirwa yahanze

Turahirwa yakomeje avuga ko iyo yamaze kureba ibizaba bigize umwenda, agera ku kureba uko uzaba ugaragara.

Ati "Mu gukora imyambaro yanjye hari ibishushanyo byagiye byiganzamo kuko twe dukora imyenda ifite umwimere muri gakondo ya Kinyarwanda, ibi ni ibishushanyo byagiye bigaragara mu muco wa kera biranga umuco n’ubwiza. Hari ibigaragaza uburyo abagabo n’abagore bategaga amasunzu."

Isoko rye ririhariye

Iduka rya Moshions riherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, ariko ushaka iyi myambaro, ashobora no kuyigura yifashishije ikoranabuhanga ku rubuga rwa www.moshions.rw.

Ibiciro byayo ntabwo ari ibyigonderwa na buri wese, ari nayo mpamvu iyo umwambaro ugiye hanze, usanga wateje ururondogoro mu bantu.

Nibura 75% by’abakiliya ba Moshions ni Abanyarwanda, bivuze ko ikunzwe cyane mu gihugu, mu gihe undi mubare ari uw’abanyamahanga.

Bisaba kuba nibura umuntu yinjiza ibihumbi 800 Frw ku kwezi, kugira ngo abe mu cyiciro cy’abambara bakaberwa babifashijwe na Moshions.

Ati "Abakiliya bacu 75% ni Abanyarwanda, ni ba bandi binjiza byibuze guhera ku 800$ kuzamura. Ni wa muntu ukunda imyambaro, uzi ibintu by’imideli, muri we afite umwimerere mu bijyanye no kwambara, abasha kumenya amakuru y’ibyo yambaye."

Kugeza ubu, urebye imyambaro iboneka ku rubuga rwa Moshions, uhenze kurusha indi ni Shana Dress Jacket yasohotse ku "Imandwa" ugura 3.247.280 Frw, uyigwa mu ntege ni Kweta Jacket byasohokeye rimwe ugura 3.057.100 Frw.

Ikindi kikwereka ko ibiciro byo muri Moshions bitisukirwa na buri wese ni uko n’umwambaro w’imbere wabo ugura 135.000 Frw.

Ibikomo bigura ibihumbi 15 Frw, mu gihe amasogisi agera mu 45.000 Frw.

Dj Toxxyk ni umwe mu bamenyekanisha imyambaro mishya ya Moshions
Ishuri Collection ni yo myambaro yagurishijwe cyane n'iki kigo

"Intsinzi" yamuritswe mu 2017, ni wo myambaro wamwubakiye izina, ukagurwa ku rwego rwo hejuru. Asobanura ko impamvu ari uko yatangaga ubutumwa bujyanye n’ubutwari bw’Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida Kagame, mu gihe yiyamamarizaga iyi manda.

Mu myambaro yose yakozwe na Moshions iyaguzwe cyane ni "Ishuri", naho Turahirwa iyo yakunze kurenza indi ni Imandwa Zose.

Kugeza ubu, iyo atekereje Moshions mu myaka itanu iri imbere, ahinda umushyitsi.

Ati "Nanjye binteramo akoba gake. Ntabwo navuga ngo bizaba bimeze gutya, ariko bitewe n’intumbero dufite, izaba iri ku rwego mpuzamahanga."

Imandwa Zose niyo myambaro iheruka gushyirwa ku isoko
Moshions imaze kuba mpuzamahanga, aha yari mu imurika mu Butaliyani
Perezida Kagame akunda kugaragara yarimbye umwambaro wakozwe na Moshions
Madamu Jeannette Kagame yari yaberewe ubwo yari yambaye umwenda wa Moshions yitabiriye inama ya ICASA
Perezida Kagame mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano yari yambaye ishati yakozwe na Moshions
Mu mugoroba wo gusoza umwaka wa 2019, abahungu ba Perezida Kagame [Brian Kagame, Ivan Kagame na Ian Kagame] bari bambaye imyenda yakozwe na Moshions
Madamu Jeannette Kagame mu gitaramo cya Kassav' yari yambaye umwenda wakozwe na Moshions
Mu nama ya ICASA, Madamu Jeannette Kagame yakunze kugaragara yambaye imyenda yakozwe na Moshions
Madamu Jeannette Kagame ntahwema gushyigikira urubyiruko rufite ibikorwa by'indashyikirwa
Madamu Jeannette Kagame yari yambaye umwambaro wakozwe na Mashions ubwo we na Perezida Kagame baheruka muri Ethiopia bakakirwa na Minisitiri w'Intebe w'iki gihugu
Perezida Kagame mu mwiherero uheruka yagaragaye yambaye ishati yakozwe na Moshions

Usibye Umukuru w’Igihugu na Madamu Jeannette Kagame, n’abandi bayobozi bakuru bakunze kugaragara bambaye imyenda ya Moshions

Ilhan Omar ni Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika. Akunda kugaragara yambaye imyenda ya Moshions
Umunyamerika w’umuraperi Theodor Mobisson [Jidenna], yaje mu Rwanda mu 2019 yitabiriye Kigali Jazz Junction. Yahavanye imyenda ya Moshions
Michael Owusu Addo umaze kwamamara mu muziki wa Afurika nka Sarkodie ni umwe mu byamamare byambitswe na Moshions
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yari yambaye ishati yakozwe na Moshions mu mwiherero w'abayobozi wa 2019
Iri kote Prof Shyaka Anastase yari aryambaye mu nama y'Umwiherero ryakozwe na Moshions
Ambasaderi Shyaka Anastase akunda kugaragara cyane yambaye imyenda yakozwe na Moshions
Aha Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yari ari gusabana n'abagenzi mu ndege yambaye ikote ryakozwe na Moshions
Clare Akamanzi uyobora RDB ubwo yari mu muhango wo gusinya amasezerano hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa yari yambaye ikote rya Moshions
Aha Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yari yambaye umwenda wa Moshions. Uwo bari kumwe ni Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo
Aha Madamu Jeannette Kagame yari kumwe na Madamu Monica Geingos wa Perezida wa Nambia wari wambaye umwambaro wakozwe na Moshions
Sonia Rolland yari yambaye imyenda ya Moshions ubwo hotel Onomo yafungurwaga ku mugaragaro
Umugabo wa Ange Kagame yari yambaye imyenda yakozwe na Moshions ubwo yari yagiye gusaba
Moses Turahirwa amaze kwandika izina rikomeye mu ruganda rw'imideli mu Rwanda

Kanda hano urebe ubwoko butandukanye bw’imyambaro ikorwa na Moshions


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .