00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhire yatangiye gukora ‘Sandals’ abikomoye kuri COVID-19 (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 February 2022 saa 07:51
Yasuwe :

Inzu ihanga imideli ya Inkanda House yatangijwe na Patrick Muhire Nshuti, yatangiye no gukora inkweto ziganjemo iza ‘sandal’ biturutse ku bihe bikomeye byatewe na COVID-19.

Patrick Muhire watangije iyi nzu ubusanzwe ikorera i Gikondo, yabwiye IGIHE ko gutekereza guhanga izi nkweto byaturutse ku bihe bya ‘Guma Mu Rugo’ aho yatekereje ku bagabo birirwaga mu rugo bambaye inkweto za Kamba Mbili.

Ati “Ejo bundi abantu bari mu rugo kandi abantu ntabwo bari bacyambara imyambaro nk’uko byari bisanzwe. Natekereje nti abagabo benshi ko bambara Kamba mbili iyo bari mu ngo ndetse ntibatekereze ko bazakenera ‘sandals’ mu buzima bwabo uwagira icyo mbakorera.”

Akomeza avuga ko yatekereje ukuntu abagabo birirwa bambaye izi nkweto kuva rirashe kugeza rirenze akumva ni ikibazo gikomeye cyane.

Ati “Bari mu rugo rero naratekereje nti ubu abagabo birirwa bambaye Kamba mbili bukabiriraho? Niyo mpamvu natekereje gukora sandal. Icyo gihe nari mfite imigongo ndatekereza nti nyifashishije ku nkweto ntibyaba byiza? Nayo ndayikoresha kuko hari aho ihurira n’umuco nyarwanda. Narabanje nkora inkweto icumi abantu barazikunda kuko bambwiraga ko bagiraga isoni zo kwirirwa mu rugo bambaye umoja, ngenda nkora n’izindi.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo yagize iki gitekerezo kije gutyo, na none yabikoze ashaka kwishakamo igisubizo cyatuma akomeza akomeza kubona udufaranga kuko nta bantu bari bakimugurira imyenda kuko nta bukwe bwari bukiba cyangwa se ngo abantu basohoke. Izi sandals zikozwe mu ruhu.

Ati “Si ikintu nari naratekereje ngo kibe umushinga ahubwo iyo hari ikibazo umuntu ashaka umuti wacyo. Ntabwo Guma mu rugo nayifashe nk’amahano ahubwo nayishatsemo ibisubizo. Nshishikariza Abanyarwanda kutajya bahora babona ibintu bibi gusa ahubwo bajye barebera ikintu niyo cyaba ari kibi mu cyiza cyakivamo.”

Avuga ko n’ubwo ‘Guma Mu Rugo’ yarangiye abantu basigaye bambara ‘sandals’ za Inkanda House iyo bagiye mu bukwe cyangwa se muri Weekend basohotse.

Inkanda House ni imwe mu nzu zihanga imideli zimaze igihe mu Rwanda kuko yatangiye mu 2010. Ikora imyambaro itandukanye irimo imico ivanze y’Abanyamahanga n’uwo mu Rwanda.

Izina ‘Inkanda’ risobanuye umwambaro w’abagore bo mu Rwanda rwo hambere nkuko abakobwa n’abagabo bambaraga ishabure bagatega amasunzu, abagore bambaraga Inkanda bagasokoza uruhanika.

Inkanda yabaga ikoze mu ruhu cyangwa mu mpuzu bakayambara bayikenyereye mu mabere. Uyu musore yahisemo iri zina mu gukomeza gusigasira umuco.

Muhire yatangiye no gukora ‘Sandals’ abikomoye kuri COVID-19 (Amafoto)

Muhire yagize igitekerezo cyo gukora izi 'sandals' nyuma yo kubona ko muri Guma mu Rugo abagabo baburaga inkweto zifunguye bambara
Patrick Muhire watangije Inkanda House ihanga imyambaro n'inkweto za Sandals

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .