00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rihanna yahishuye ko yifuza Beyoncé mu bazamurika imyambaro ye

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 17 November 2022 saa 09:36
Yasuwe :

Icyamamare mu muziki Rihanna ubu wamaze kwiyegurira imideli abinyujije muri Savage x Fenty ikora imyambaro y’imbere, yatangaje ko yifuza ko Beyoncé yazaba mu bazamurika imyambaro mishya izakurikira iyo aheruka gushyira hanze.

Ibi yabitangaje ubwo yashyiraga hanze imyambaro mishya, abajijwe icyamamare yakifuza gukorana na cyo mu kumurika izayikurikira, avuga ko Beyoncé afite imiterere myiza yatuma ibintu biba byiza kurushaho.

Aba bagore bombi bamamaye mu muziki ku Isi hose gusa muri iyi myaka bameze nk’abawushyize ku ruhande, biyegurira imideli.

Rihanna afite Savage x Fenty mu gihe Beyoncé afite inzu y’imideli ya Ivy Park.

Imyambaro mishya ya Rihanna yamuritswe n’ibyamamare bitandukanye nka Taraji P. Henson, Cara Delevingne, Bella Poarch, Sheryl Lee Ralph, Simu Liu, Irina Shayk, Joan Smalls, Marsai Martin, Kornbread, Rickey Thompson, Precious Lee n’abandi.

Rihanna yahishuye ko yifuza Beyoncé mu bazamurika imyambaro ye azasohora ubutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .