Mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 2 Ukwakira, mu nzu z’imideli zerekanye imyambaro mishya harimo Balenciaga ifite izina rikomeye ku Isi. Abazi iyi nzu y’imideli bakurikirana imyambaro isohora buri mwaka bazi ko ikunze gusohora imyambaro idasanzwe abantu benshi bibazaho, ariko buri umwe uba ufite igisobanuro.
Imurikwa ryabereye mu byondo
Uyu mwaka imurikwa rya Balenciaga ryiswe ‘The mud show’ bisobanuye ‘Imurikwa ry’ibyondo’ kubera ko aho ryabereye muri Parc des Exposition de Villepinte hari hatakishijwe ibitaka, ibyondo n’amazi.
Umunyamideli Demna Gvasalia yavuze ko iri murika risobanuye gucukumbura ushakisha ukuri akaba ariyo mpamvu hatatswe muri ubwo buryo.
Abatumiwe muri iryo murika bagombaga kubanza kwigengesera ngo batagwa mu mwobo w’ibyondo wari wacukuwe kugira ngo bagera mu byicaro byabo.
Kanye West ni we watangije imurika
Icyamamare Kanye West ubu usigaye witwa ‘Ye’, ni we wabanje gusohoka. Yari yambaye imyenda ikozwe mu ruhu (leather), ikoti rinini cyane ryanditseho ‘Security’ ndetse n’inkweto zijyanye nabyo. Byose byasaga umukara.
Ntabwo byari byiteguwe ko Kanye West ari mu bari bwerekane imyenda ariko agisohoka benshi bahisa bamumenya. Mu bari bitabiriye iri murika hari harimo abana be ndetse na Kim Kardashian baherutse gutandukana, Kylie Jenner na Khloe Kardashiana bashiki ba Kim n’umubyeyi wabo Kris Jenner.
Imyenda yatakishijwe ibyondo
Demna yari yambaye umupira usa nk’aho wasizweho ibyondo yaje kuvuga ko impamvu imyenda imwe yagiye isigwa ibyondo ari mu rwego rwo kugaragaza Isi tubayemo.
Yabwiye ikinyamakuru Vogue ko ari uburyo bwe bwo kugaragaza ko ibintu byiza byose bishobora gusa mu buryo butandukanye.
Yagize ati “Gufata urukweto rugura ama-euro 1000 ukarushyira mu byondo kuri njye mbona ari byo bigaragaza ukuri uko ari ko.”
Abagabo bamuritse imyenda bitwaje ibipupe by’abana
Demna yavuze ko kuba abagabo bari bitwaje ibipupue, bwari uburyo bwo kugaragaza imitekerereze yo kumva ko abantu batakagombye kugendera ku mategeko yashyizweho na sosiyete.
Yagize ati "Igitaramo cyose cyari kigamije kwerekana uburyo nifuza kubona abantu bambara, abantu bose bagomba kwibohora ku mategeko sosiyete ishaka ko dukurikiza uhereye ku myambaro bavuga ko idakwiriye.”
Muri urwo rwego abagabo basohotse bitwaje ibipupe (fake babies) ariko bijya gusa nk’aho ari impinja nyazo.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!