00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo bworoshye bwo kwita ku musatsi wa ‘naturelle’ ugahora utoshye

Yanditswe na Uwase Divine
Kuya 23 February 2022 saa 01:55
Yasuwe :

Isuku igira isoko! Nta gishimisha nko kubona umukobwa cyangwa umugore w’Umunyafurikakazi mu musatsi we w’umwimerere, utoshye kandi wirabura koko ku buryo abawubonye bawutangarira.

Nubwo ari ishema kugira umusatsi mwiza uzwi nka ‘naturelle’, si amahirwe asekera bose kuko kuwitaho bisaba imbaraga nyinshi n’umuhate kuko ‘ubwiza burehenda’.

Bisaba umusatsi muremure udapfuka buri kanya, umusatsi urunze ku mutwe ku buryo hatazamo umwanya urimo ubusa n’ibindi ariko ibyo byose biterwa n’uko wawitayeho.

Umusatsi wa ‘naturelle’ urarushya ariko ku wawitayeho bitera ishema. Hari abakeka ko buri gihe bisaba ibya ‘Mirenge ‘ kugira ngo ugire umusatsi mwiza, nyamara buri wese mu bushobozi bwe ashobora kuwitaho kandi ugasa neza.

Urugero, ushobora gukoresha igi kugira ngo umusatsi ujye ku murongo, nuza kuwusokoza ube woroshye ku bafite umusatsi ukomera.

Ufata igi ryose ukarisaturira muri kimwe cya kabiri cy’igikombe ukavanga, hanyuma ukabishyira mu mutwe byose. Utegereza iminota nka 20 hanyuma ugakaraba amazi akonje.

Buriya kandi, gucika k’umusatsi karemano hari ubwo biterwa no kutawugirira isuku kenshi, ngo uwukarabemo buri munsi. Uko kutogamo, hari ubwo bituma mu mutwe hazamo imvuvu n’ibindi, bikakurya ugahora wishima, bigaheraho bica umusatsi.

Bisaba kogamo kenshi kandi ukirinda amazi ashyushye kuko ashobora gutuma umusatsi ucika, waba ukoresha n’amavuta yo mu musatsi akavamo.

Kugira ngo umusatsi uhorane itoto kandi, ushobora gufata igikombe ugashyiramo utuyiko tubiri cyangwa dutatu tw’ubuki, ukavanga na avoka cyangwa amagi maze ugasiga mu mutwe. Ubirekeramo nk’iminota 30 ubundi ukoga, umusatsi ukamera neza.

Nubwo isuku ari nziza, si byiza koga mu mutwe buri munsi mu gihe ukoresha n’amavuta yo mu musatsi. Byaba byiza nko mu cyumweru wozemo gatatu kugira ngo amavuta atava mu mutwe.

Mu gihe ugiye koga nko muri piscine, si byiza kujya mu mazi utambaye ikintu cyagufasha kurinda amazi kwinjira mu musatsi kuko biwangiza.

Mu gihe usokoza umusatsi, si byiza gukoresha igisokozo cya ‘Plastique’ gikomeye. Ibyiza ubanza ugasokoza imitwe, ugasobanura uwafatanye ukabona guhera ku mutwe uzamura kuko bizawurinda gucika.

Mu gihe cy’amezi atandatu ni byiza ko ukata umusatsi wawe ku mitwe ugakuraho umwe ushaje. Mu gihe usokoza si byiza gusokoza umusatsi, utose bimwe benshi dukunda kubera vuba woroshye uba ukubye, gatatu koroha bigatuma ucika vuba.

Inzobere zigaragaza ko mbere yo gusokoza, byaba byiza umuntu abanje guhanagura umusatsi we mu gihe amaze koga.

Umuntu ashobora no gukoresha amafunguro meza kugira ngo umusatsi we uhore utoshye. Bimwe mubyo yafata ni nko kunywa amazi menshi, kurya imbuto, n’imbogarwatsi nabyo ni byiza.

Umusatsi w'umwimerere usaba kuwitaho neza kugira ngo uhore utoshye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .