00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwandakazi Gissa yagizwe umuyobozi mu kigo gikomeye muri Suède

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 6 March 2022 saa 09:56
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Gissa Sandrine yagizwe umuyobozi mu kigo cya Hennes & Mauritz AB (H&M) gikora imyambaro akaba ari we mwirabura wa mbere ukiri muto uhawe umwanya nk’uwe.

H&M ni ikigo gikomeye cyo muri Suède cyamamaye mu gukora ibintu bitandukanye birimo imyambaro, inkweto, makeup, imitako, ibikoresho byo mu nzu n’ibindi bigurishwa mu maduka asaga 5 000 gifite hirya no hino ku Isi.

Gissa yagizwe umuyobozi ukuriye ishami ry’imyambaro, imitako yo ku mubiri na makeup akaba ari we uzajya ayobora abakora ibyo bintu akabikurikirana mbere yo kujya ku isoko.

Uyu mukobwa yari amaze imyaka itandatu akora muri iki kigo aza kugirirwa icyizere aba umwe mu bakuriye amashami akomeye.

Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko anejewe no kuba abaye umwirabura wa mbere ukiri muto uhawe uyu mwanya nyuma y’igihe kinini ashakisha imibereho.

Ati “Ni ikintu gikomeye kuba umugore wa mbere muto w’umwirabura ayoboye ishami muri H&M, byanshimishije kuko iyo wabayeho ushakisha nta bufasha bundi ufite ugashinduka uyoboye ishami mu kigo mpuzamahanga uba wumva ari inzozi.”

Yakomeje ati “Ikindi kuba umuntu wa mbere muto uyoboye muri iki kigo uri umwirabura, birashimishije ko bajyaga bavuga ngo wa Munyarwanda hamwe habaye Jenoside none ubu bavuga wa wundi uhagaririye ikintu runaka. Ni umugisha ukomeye hari ababibona bagatangara bakagira ngo ntidushoboye.”

Gissa yavuze ko izi ari inshingano zikomeye ahawe kandi zigoye ariko azakora ibishoboka byose akazikora neza.

Ati “Na none binteye ubwoba kuko ntabwo byoroshye kuyobora abantu bamaze imyaka iruta iyo maze ku Isi bakora muri iki kigo, ariko nzakora cyane nerekane ko nshoboye kandi icyizere bangiriye nzagikoresha.”

Gissa Sandrine asanzwe afite inzu ye y’imideli ya Gissa Fashion Design ikora imyambaro ya kinyafurika, yagiye iserukira u Rwanda mu mamurikabikorwa mpuzamahanga atandukanye.

Uyu mukobwa avuga ko uyu mwanya yahawe azawubyaza umusaruro agahesha ishema igihugu cye
Gissa ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kugirwa Umuyobozi muri H&M
Gissa yashinze inzu y'imideli ikora imyambaro ya Made in Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .