00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urutozi Gakondo yatangiye kumenyekanisha amateka y’u Rwanda ibicishije mu myambaro

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 19 September 2022 saa 03:29
Yasuwe :

Inzu y’imideli iri mu zimaze gushinga imizi ku ruhando mpuzamahanga, Urutozi Gakondo, yatangiye gukora imyambaro igamije kumenyekanisha amateka n’umuco by’u Rwanda ku Isi yose.

Ibinyujije mu bikorwa byayo isanzwe ikora byo guhanga imyambaro bakoze iyo bise ‘MESSOR T-SHIRT’ ikubiyeho ubwoko bw’imyambaro harimo n’imipira igaragaza amateka y’u Rwanda.

Iyi myambaro ikozwe mu bwoko bw’imipira ariko iriho amafoto ya bamwe mu bantu bafite amateka akomeye mu Rwanda babayeho mu myaka yo hambere nk’abami n’abandi.

Iyi myenda ni imwe mu ntego z’iyi nzu kuko bahisemo gukora imyenda igamije kumenyekanisha amateka y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga dore ko no mu izina ryabo bashyizemo ‘Gakondo’ bashaka kugaragaza ibya kera ku gihugu cyabo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’uwashinze iyi nzu, Amini Deodactus, yavuze ko bafite intego zo kemenyekanisha amateka y’u Rwanda babinyujije mu myambaro.

Ati “Ubu twakoze imipira iriho amafoto y’abami mu rwego rwo kugaragaza amateka y’u Rwanda, dufite indi mishinga iri imbere nko gukora imikenyero izajya iba iriho aya mateka.”

Yakomeje avuga ko bagize igitekerezo nyuma yo kubona ko hari umubare mwinshi w’abatazi amateka cyane, bahitamo kujya bagurisha iyi myenda by’umwihariko muri Diaspora.

Ati “Isi iri kwihuta cyane ku buryo twe tugorwa no kumenya amateka yacu, uyu ni umusaruro w’ibihe bigezweho ku buryo abakiri bato ubu batazi amateka y’igihugu cyacu.”

“Twe nk’inzu y’imideli nyarwanda twahisemo kugira umusanzu dutanga mu kumenyekanisha aya mateka tubinyujije mu myenda dukora, buri myambaro izajya isohoka izajya iba ifite inkuru itanga.”

Iyi myambaro yasohokanye n’indi yiswe ‘MESSOR complete costume’ igizwe n’ubwoko icumi buri mu mabara atandukanye.

Amini yavuze ko bahisemo gukora iyi myambaro nyuma yo kubona ubusabe butandukanye bw’abakiliya bashaka imeze nk’iyi ariko ikorewe mu Rwanda.

Ati “Twakoze imyenda isa kuko abakiliya bacu bashakaga ubwoko bw’iyi myeda ariko hariho ikirango cyacu ku kuboko.”

Iyi myenda ikozwe mu bitambaro byitwa ‘Velvet’ ishobora kwambarwa n’abagore cyangwa abagabo.

Sosiyete Urutozi Gakondo Ltd yatangiye gukora mu 2019. Kuri ubu imaze gushinga imizi mu ruhando mpuzamahanga kuko ifite iduka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas, Dubai n’i Kigali.

Mu 2023 bafite intego gufungura amashami mu Bubiligi nk’ahaba Abanyarwanda benshi no muri Koreya y’Epfo kuko ibyo bakora abantu baho babikunda.

Umwe mu mipira igaragaza Umwami Yuhi Musinga wakozwe n'Urutozi Gakondo
Miss Denise mu myambaro mishya ya Urutozi Gakondo
Iyi myenda ifite ikirango cy'iyi nzu ku kuboko aricyo kiyitandukanya n'indi
Iyi mipira iri mu mabara atandukanye
‘MESSOR complete costume’ igizwe n’imyambaro icumi iri mu mabara atandukanye
Umutesi Denise na Kirezi Brune bambaye imyambaro yo mu bwoko bwa MESSOR Complete costume
Imyenda isa igezweho. Urutozi Gakondo yashatse gusakaza n'ikorerwa mu Rwanda
Umutesi Denise wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2020, ni umwe bamamaza imyambaro ya 'Urutozi Gakondo'

Amafoto: Matty 4tography


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .