00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vettero mu rugamba rwo kumenyekanisha u Rwanda mu mideli bahereye muri Canada

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 19 October 2022 saa 08:27
Yasuwe :

Uyu mwaka wabaye mwiza ku bahanzi bo mu Rwanda kuko babonye amahirwe yo kujya gutaramira hanze y’u Rwanda by’umwihariko muri Canada, gusa byabaye andi mahirwe akomeye kuri Muhumure washinze inzu y’imideli ya Vettero.

Vettero ni inzu y’imideli yashinzwe na Muhumure Bryan, Umunyarwanda wiga muri Algonquin College muri Canada mu bijyanye no gukora ibishushanyo by’inyubako.

Uyu musore usigaye ari Umunyamideli yatekereje kuba yatangira gukora imyenda mu 2017, ntiyahita abigeraho kuko atari afite ubushobozi bwo gutangira.

Mu mpeshyi ya 2021 nibwo yageze ku nzozi ze zo gutangira kwambika abantu, mu ntangiriro zigoye cyane yabashije kumvisha abantu ko bakwiye kumwishyura mbere kugira ngo abakorere aho byanze akaguza amafaranga.

Muhumure yabonye ko iyi mikorere itazaramba ahubwo yigira inama yo gushaka akazi yajya akora nyuma y’amasomo kamufasha gukora imideli yihebeye.

Nibwo yatangiye kujya atwara imodoka zitwara abarwayi barembye (Ambulance) akabikora amasaha y’ikirenga kugira ngo abone ubushobozi bwo gukora imyambaro itandukanye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Muhumure, yavuze ko kugira ngo abashe kubona amafaranga yatumye ashyira imyenda ye hanze mu buryo bwiza yakoraga amasaha menshi mu bihe by’ibiruhuko.

Ati “Natwaraga imodoka z’abarwayi ngakora iminsi myinshi ntabwo hano biba byemewe gukora amasha arenze 80 mu byumweru bibiri ariko nakoraga 120, nyuma naje kubona akazi ko gukora mu bitaro mfasha abaganga.”

Vettero kugeza ubu imaze gushyira hanze ubwoko bune bw’imyenda aribwo bwakunzwe n’ibyamamare byiganjemo abahanzi bari mu Rwanda n’abajya gutaramira muri Canada.

Ubwo Nel Ngabo yajyagayo mu bitaramo bye byose yambitswe n’iyi nzu y’imideli hamwe na Israel Mbonyi uriyo na The Ben.

Muhumure avuga ko iyo abonye ibyamamare byambaye imyenda yakoze bimushimisha kandi bikamuha imbaraga zo gukomeza gukora.

Ati “Sinzi uko nabivuga njye nabonye nandikira abahanzi nkabona baranyemereye bakajya mu birori bambaye imyenda yanjye biranshimisha kuko mba nabivunikiye.”

Muhumure ufite isoko ryiganje muri Canada, u Rwanda, u Bushinwa, Australia, u Buyapani, u Bwongereza n’ahandi yifuza ko ibikorwa bye byagera ku Isi hose imyambaro ye ikambarwa n’ingeri zitandukanye.

Vettero ikora imyambaro yo kujyana mu birori byubashywe n’isanzwe yo kwambara mu buzima bwa buri munsi. Kuri ubu bacururiza kuri murandasi ku rubuga rwabo rwa www.vettero.com n’imbuga nkoranyambaga zabo.

Imyambaro ya Vettero yakozwe na Muhumuza wihebeye imideli
Ingofero zakozwe n'iyi nzu y'imideli
Ishati yo muri Vettero ni imwe mu ikindwa n'ibyamamare
Israel Mbonyi mu gitaramo yagiriye muri Canada yari yambaye imyenda ya Vettero
Iyi myambaro uyikora byamusabye gutangira ashyizemo imbaraga nyinshi
Mu gitaramo cy'umuhanzi CK bose bari bambitswe na Vettero
Muhumure anezezwa no kubona ibyamamare byambaye imyenda ye
Nel Ngabo mu mwambaro wa Vettero ubwo yataramiraga muri Canada
Nel Ngabo mu bitaro yakoreye muri Canada yari yambitswe na Vettero
Umunyamakuru Lucky Nzeyimana mu bambara Vettero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .