00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakoze umukandara wa Boxing: Byinshi ku nzu y’imideli ‘Masa Mara’ yashinzwe n’Umunyarwanda (Video)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 November 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Abakurikiranira hafi uruganda rw’imideli si ubwa mbere bumvise Masa Mara Africa mu matwi yabo, ahubwo bagiye baterwa ishema kenshi n’ibikorwa by’iyi nzu imaze gushinga imizi ku rwego mpuzamahanga.

Hari abayibona mu bitangazamakuru mpuzamahanga ntibatekereze ko haba hari isano ifitanye n’u Rwanda, bitewe ahanini n’ibikorwa byayo ubona ko birenze cyane ibyo bamenyereye mu gihugu.

Unyuze ku mbuga nkoranyambaga za Masa Mara Africa, ushobora gutekereza ko imaze imyaka myinshi ikora cyane cyane bitewe n’ibirori by’imideli mpuzamahanga imaze kwitabira mpuzamahanga birotwa na benshi birimo Barbados Fashion, Portugal Fashion, Milan Fashion, London Fashion n’ibindi.

Mu 2015 nibwo umusore w’Umunyarwanda Niyonzima Amza, wamamaye nka Nyambo, yatangije iyi nzu y’imideli agamije gusobanura neza amateka ya Afurika abinyujije mu myambaro n’ubugeni.

Burya koko isuka iva ku cyuma! Iyo witegereje usanga akenshi abantu bakora ibintu neza bitaba byarizanye ahubwo biba bifite aho byaturutse, rimwe na rimwe mu miryango.

Niko bimeze no kuri Nyambo kuko yakuze sekuru ari umudozi na nyina acuruza ibitenge. Ibi bigaragarira mu myambaro akora yose yiganjemo ibitenge ubona ko bafitanye amateka maremare.

Nyambo w’imyaka 31 yavukiye mu Rwanda gusa ku mpamvu z’ubuzima aza kwerekeza muri Afurika y’Epfo ari naho yakomereje amashuri. Ubwo yigaga muri Kaminuza ibijyanye n’icungamutungo, impano yo guhanga imideli yatangiye kumugurumanamo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Nyambo, yavuze ko urugendo rwe mu mideli arukomora no ku migirire yagiraga itandukanye n’iy’abandi.

Ati “Urugendo rwanjye rwatangiye ubwo nari ndi gusoza kaminuza abantu bagiraga amatsiko y’uburyo nambaraga n’uko nakoraga ibintu, nakuze ndi umwana ugira amatsiko bigatuma hari ibintu nkora mu buryo bwanjye.”

“Nakoreshaga ibintu biri hafi yanjye mu gutanga ubutumwa ntakoresheje amagambo, abantu bangiragaho amatsiko nibwo nabashije kubona impano indimo.”

Iyo urebye mu bikorwa by’iyi nzu y’imideli ntabwo usangamo imyenda gusa ahubwo ubonamo n’ibindi bihangano by’ubugeni. Nyambo avuga ko banagamije gukoresha iyi nzu mu gutanga ubutumwa butandukanye.

Ati “Masa Mara ni inzu y’imideli ariko ibereyeho gutanga amakuru, nkoresha impano yanjye mu gutanga ubutumwa ariko mbinyujije mu myambaro aho abantu babona amafoto, ibishushanyo, ibyerekezo byose biza bishyigikira ibihangano byanjye.”

Iyi nzu y’imidei ifite umwanya ukomeye ku ruhando mpuzamahanga, iki akaba ari kimwe mu cyananiye abandi banyarwanda bahanga imideli kuko uru rwego rwagezeho mbarwa.

Nyambo yabwiye IGIHE ko icyamufashije kugera ku rwego mpuzamahanga ari ukwibanda ku guhanga udushya mu bikorwa bye byose.

Ati “Ntabwo ari urugendo rwari rworoshye byansabye kururwanira, gukora cyane birenze ibisanzwe, gushyiramo umuhate kugira ngo izina ryanjye ribashe kumenyekana mu Isi y’imideli.”

“Ikindi nakuze ntafite ubumenyi buhagije ku mideli kugira ngo mbashe guhangana n’abandi, byansabye guhanga udushya twinshi cyane no mu bihangano byanjye ubibonamo. Ni cyo cyatumye mbasha kugera ku ruhando mpuzamahanga.”

Umunyafurika wa mbere wakoze umukandara wo muri Boxing

Iyo uganira na Nyambo ubona ko ari umusore w’umuhanga ndetse wicishije bugufi cyane nubwo ari umunyabigwi. Ni umwe mu banyafurika bakoze amateka adasanzwe.

Mu byumweru bibiri bishize nibwo ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe ryamuritse umukandara uzakoreshwa mu marushanwa ya WBC [World Boxing Council] wakozwe na Nyambo.

Uyu mukandara wiswe ‘Ubuntu’ wakozwe guhera mu myaka ibiri ishize. Nyambo avuga ko bamwegereye bashaka gukora ikintu kigaragaza umurava n’imbaraga by’Abanyafurika.

Ati “Uyu niwo mukandara wa mbere wakorewe muri Afurika bawukoze bashaka kwishimana n’abo kuri uyu mugabane, batekereje ko ari njye ushobora kubikora neza baranyegera.”

“Umukandara twakoze bwari uburyo bwo kugaragaza umurava, imbaraga no kwerekana icyo bisaba umunyafurika kugira ngo agere ku ruhando mpuzamahanga.”

Nyambo yakomeje avuga ko iki ari igikorwa cy’indashyikirwa yagezeho gifite byinshi gisobanuye kuri we n’umugabane muri rusange.

Ati “Bisobanuye byinshi atari kuri njye gusa ariko ku mugabane wose no ku bandi bahanzi b’udushya bose. Byerekana ko Isi ikeneye ibyo dufite kandi dufite igikenewe cyose ngo tube ku rwego nk’urwo abandi bariho. Gukora uyu mukandara byerekana ko dushobora kugeza inzozi zacu aho dushaka.”

Kugaruka mu rugo kwa Masa Mara

Nyambo usanzwe ukorera ibikorwa bye muri Afurika y’Epfo yagumanye u Rwanda ku mutima nubwo bitamworoheye kugaruka kuhakorera ariko intekerezo ze zarahahoraga.

Ibi nibyo byatumye agira inzozi zo kugaruka kugira icyo yakora ategura imurikabikorwa yise ‘Mugongo Wahetse Intore’ rizaba kuri uyu wa 26 Ugushyingo kuri L’Espace.

Muri iri murikabikorwa hazagaragaramo ibihangano uyu munyamideli yakoze haba imyambaro n’ibindi byose yakoze bijyanye n’ubugeni bigaragaza ubutwumwa butandukanye harimo imyambaro mishya yiswe ‘Take me Home’.

Nyambo yavuze ko izi zari inzozi yahoranye zo kugaruka kwereka Abanyarwanda ibyo akora.

Ati “Zari inzozi zanjye kuko nakuriye muri Afurika y’Epfo nageze kuri byinshi ariko impamvu dukora cyane ni ukugira ngo tubone ubumenyi n’ibindi byadufasha kugira umusanzu dutanga mu ruganda rw’imideli iwacu. Ikindi kwari ukugira ngo nze nereke Abanyarwanda ibyo umuhungu wabo ashoboye.”

Nyambo nk’umuhanzi w’imideli ugeze ku rwego mpuzamahanga, agira inama barumuna be gukora cyane no kumenyekanisha ibyo bakora.

Ati “Ndasaba abahanzi bagenzi banjye kugira indoto zagutse kandi bakazikurikiza, inzozi z’Abanyafurika n’Abanyarwanda zifite agaciro kandi Isi iduteze amatwi reka dufate ayo mahirwe tubereke icyo dushoboye n’abo turi bo ntidutume batwandikaho ibyo bashatse.”

Masa Mara kugeza ubu ifite iduka muri Afurika y’Epfo, ushaka ibikorwa byabo bigaragara ku rubuga rwayo no ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Masa Mara yashyize imideli ku rwego mpuzamahanga
Masa Mara imaze kwitabira ibirori bitandukanye by'imideli
Ibihangano bya Nyambo bitanga ubutumwa butandukanye
Bimwe mu bizagaragara mu imurikabikorwa 'Mugongo wahetse Intore'
Uyu mukandara wiswe 'Ubuntu' wakozwe guhera mu myaka ibiri ishize
Umukandara wa mbere wakozwe n'Umunyafurika mu mukino w'iteramakofi
Masa Mara ikora ubwoko butandukanye bw'imyambaro
Buri kintu gikozwe na Nyambo kiba gitanga ubutumwa
Nyambo yashinze iyi nzu kugira ngo agire ubutumwa abasha gutanga
Nyambo yaje kwereka abanyarwanda ibikorwa bye
Masa Mara ihagaze neza ku ruhando mpuzamahanga
Iyi nzu imaze gushinga imizi ku ruhando mpuzamahanga
Imwe mu myambaro yahanzwe na Masa Mara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .