00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akayabo u Rwanda rwarengera ruramutse rufite moto zikoresha amashanyarazi gusa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 January 2021 saa 07:03
Yasuwe :

Nibura buri mwaka ku Isi hapfa abantu miliyoni zirindwi bazize ingaruka z’imyuka yanduza ikirere. Ni mu gihe urugendo rumwe muri eshanu zikorwa mu Mujyi wa Kigali ari urwa moto yashyizwemo mazutu cyangwa peteroli, bizwiho kuvamo imyotsi yangiza ikirere.

Ubushakashati bw’Ikigo cyo kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA, mu 2017, bwagaragaje ko ku isonga y’ibihumanya umwuka uhumekwa mu Rwanda harimo umwotsi w’imodoka, moto, imyotsi y’amakara n’inkwi n’ibindi.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yo icyo gihe yagaragazaga ko buri mwaka mu mavuriro hakirwa miliyoni eshatu z’abivuza indwara z’ubuhumekero barimo 13% baba bazitewe n’ihumana ry’ikirere.

Ubushakashatsi ku miturire yo mu Mujyi bwakozwe n’impuguke zo muri Kaminuza ya Leeds, yo mu Bwongereza bugaragaza ko muri 2025, mu gihe moto zose zigenda ku butaka bw’u Rwanda zaba zikoresha amashanyarazi , byajya bigabanya imyuka yangiza ikirere, byibuzeho kilotoni ibihumbi 70 ya dioxide de Carbone (CO2) ku mwaka (Kilotoni imwe ingana na toni 1000).

Ibi bibaye byatuma imyotsi yoherezwana n’ibinyabiziga yagabanukaho byibuze 10% muri Kigali. Ntabwo ari ibi gusa kuko bizagabanya n’imyotsi yanduza ikirere, bikanagabanya cyane indwara nyinshi ziterwa n’ihumana ry’ikirere.

Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST) , Dr Kalisa Egide yabwiye IGIHE ko gukoresha moto zikoresha amashanyarazi bitagira ingaruka nziza gusa mu kugabanya imyuka yangiza ikirere, ahubwo bifite n’ingaruka nziza ku bukungu ndetse no ku buzima bwa muntu.

Ubusanzwe moto zikoresha amashanyarazi, nta myotsi yangiza ikirere cyangwa itera ubushyuhe bw’isi isohora ako kanya.

Ubushakashatsi bwerekana ko mu gihe moto zikoresha amashanyarazi zaba 100 % muri 2025 muri Kigali, byagabanya byibuze miliyari 23Frw ku mwaka y’amafaranga y’u Rwanda atangwa kuri za mazutu na peteroli bitumizwa hanze.

Ibi byatera inyungu byibuze ingana na miliyari 9Frw buri mwaka ugeneranyije n’ayakoreshwa kuri moto zikoresha amashanyarazi (miliyari 14Frw).

Kugeza ubu ni abamotari mbarwa muri Kigali bakoresha moto zifashisha amashanyarazi

Ubusanzwe moto ikoresha amashanyarazi ihenze kurusha moto yindi isanzwe, ariko amafaranga akoreshwa ku ngufu za moto zikoresha amashanyarazi ni make kurusha moto isanzwe.

Nk’urugero ,ugendeye ku ikoranabuhanga ry’ubu, 100 Frw yagura mazutu yakoreshwa byibuze ku rugendo rw’ibirometero bitanu kuri moto zisanzwe ariko mu gihe n’ubundi ayo mafaranga 100 yagura amashanyarazi yakora ingendo byibuze zingana n’ibilometero 11 kuri moto zikoresha amashanyarazi.

Dr Kalisa uri mu bakoze kuri ubu bushakashatsi, yavuze ko iyo urebye nko mu Rwanda cyangwa imijyi yose cyane cyane iya Afurika, ihumana ry’ikirere rituruka ku modoka cyangwa za moto ziba zishaje, uko zinywa mazutu zisohora ibyotsi bihumanya ikirere.

Yakomeje agira ati “Twabonye moto cyangwa imodoka zikoresha amashanyarazi zifite ingaruka nyinshi nziza, kuko izagabanya bya byotsi byangiza ikirere kandi bizafasha mu mihindagurikire y’ikirere.”

Yakomeje agira ati “Nko mu bihugu byateye imbere usanga akenshi nk’imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange bakoresha iz’amashanyarazi .”

U Rwanda rwihaye intego y’igihe kirekire yo kuba igihugu kitohereza imyuka ihumanya ikirere nk’uko bigaragara mu cyerekezo 2050.

Rwiyemeje kandi ko kugeza mu mwaka wa 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by’iyo myuka nk’uko bigaragara muri gahunda y’igihugu yo kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere (Nationally Determined Contributions [NDCs]).

Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko umwuka abanyarwanda bahumeka by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali wanduzwa ku rwego rwo hejuru n’imyotsi yoherezwa mu kirere n’ibinyabiziga.

Yakomeje agira ati “Umwuka duhumeka wo muri Kigali wanduzwa na moto, ikindi nizo nyinshi cyane zifashishwa mu ngendo muri Kigali, ariko no mu gihugu hose. Tugize amahirwe moto zose zikaba izikoreshwa amashanyarazi, byagabanya ibintu byinshi cyane muri gahunda ya Guverinoma yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.”

Moto zikoresha amashanyarazi mu Rwanda!

Muri Kanama 2019, Perezida Kagame yatangaje bwa mbere ko hari umushinga w’uko moto zikoreshwa na lisansi zigomba gusimbuzwa izikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gukomeza gutuma u Rwanda ruba igihugu kirangwa n’isuku no kurengera ibidukikije.

Icyo gihe yagize ati “Turashaka ko mu Rwanda twagira moto zikoresha amashanyarazi gusa, ziriya zindi zose kubera ko zitwangiriza umwuka duhumeka, ubwo tuzava aho tujya no ku modoka.”

Minisitiri Dr Mujawamariya Jeanne D'Arc yavuze ko bizaba ari inyungu nyinshi umushinga wo gukoresha moto n'imodoka zikoresha amashanyarazi nujya mu bikorwa

Minisitiri Dr Mujawamariya yavuze ko iyi gahunda yari iteganyijwe kwihutishwa ku buryo kuri ubu umubare wa moto zikoresha amashanyarazi wagombaga kuba warazamutse ariko hakaba harajemo imbogamizi zishingiye ku cyorezo cya COVID-19.

Ati “Urumva iyi gahunda ntabwo yabashije kwihutishwa uko twari twabiteguye, impamvu ni icyorezo cya COVID-19, ariko n’ubundi turakomeza gushyiramo imbaraga mu bukangurambaga.”

“Birumvikana ntabwo bizihuta nk’uko twabishakaga ariko tuzakomeza kugerageza . Biterwa n’abazikora ndetse n’ibibazo bagenda bahura nabyo n’iki cyorezo.”

Yasabye abafite ibinyabiziga nka moto mu gihe bataratangira gutunga ibikoresha amashanyarazi, kujya babisuzumisha nibura rimwe mu kwezi.

Ati “Nibura bagiye bakoresha isuzuma rya moto zabo nka rimwe mu kwezi, ndetse n’abafite imodoka bagakoresha isuzuma nibura rimwe mu mezi atatu, byafasha mu kugabanya ibyo byuka, kuko hari igihe ugenda inyuma y’imodoka ikohereza ibyotsi ukibaza kuri uwo mwuka uba uhumetse.”

Ibyo wamenya kuri izi moto

Mu 2018, nibwo mu Rwanda hatangiye igerageza rya moto zikoresha amashanyarazi bigizwemo uruhare na Sosiyete yitwa Ampersand izobereye mu bijyanye n’ibinyabiziga bikoresha ubu bwoko bw’ingufu.

Igerageza ry’ibanze ryerekanye ko moto itwara abagenzi ishobora gushyirwamo umuriro ikagenda ibilometero 65, inafite umuvuduko wo hejuru y’ibilometero 80 mu isaha.

Iyo moto igura miliyoni 2.7 Frw, kuyishyiramo umuriro [kuyisharija] bitwara hagati y’iminota 45 na 50 ndetse iyo bateri zazo zuzuyemo umuriro zibasha kugenda ibirometero 90 byose umuriro ukirimo

Ubuyobozi bwa Ampersand butangaza ko batiri imwe kuyicaginga bishyura 920 Frw ariko ntabwo bisaba kuyitegereza, uhagera baguhereza irimo umuriro ugasiga iyo washizemo.

Izi moto kandi zifite ahantu habugenewe uyitwaye agenda arebera umuriro urimo uko ungana ku buryo abonye ugiye gishiramo yakwihutira guhindura batiri yayo. Iyo zigenda nta rusaku wumva cyangwa ngo ubone umwuka usohokamo nk’uko bisanzwe bizwi kuri moto zikoreshwa na lisansi dusanzwe tubona.

Nk’abamotari baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko batiri zishobora kumarana umuriro amasaha atatu, bivuze ko ku munsi umuntu acaginga inshuro eshatu cyangwa enye bitewe n’uko yabonye abagenzi.

Umumotari witwa Rucamubicika Félecien, yavuze ko iyo yuzuye akuramo amafaranga ari hagati ya 4000-5000 Frw mu gihe iyo moto inywa lisansi yashyiragamo litiro imwe igura asaga 1000 Frw agakuramo 3000-3500 Frw.

Rucamubicika yavuze ko moto ikoreshwa n’amashanyarazi nta mavuta imusaba mu gihe iyindi yamusabaga aya 4000-4500 Frw bya buri cyumweru.

Minisitiri w'ibikorwaremezo Amb Gatete Claver ubwo yagaragarizwaga imikorere y'izi moto zikoresha amashanyarazi mu Rwanda
Moto zikoresha amashanyarazi zitezweho kugabanya ku kigero cyo hejuru imyuka ihumanya ikirere
I Kigali hubatswe sitasiyo izajya icaginga ubu bwoko bwa moto zikoresha amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .