00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHOGM: Hasabwe imbaraga mu guteza imbere ihangwa ry’imishinga itangiza ibidukikije

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 June 2022 saa 07:00
Yasuwe :

Abitabiriye Inama yiga ku Iterambere ry’Abaturage izwi nka People’s Forum, ijyanye n’Inama ihuza Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM) iri kubera mu Rwanda, bagaragaje ko ibihugu bigize uyu muryango bikwiye guhagurukira guhangana n’ihindagurika ry’ikirere no kubungabunga ibidukikije mu gutegura ahazaza heza.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Kamena 2022 na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, mu kiganiro cyibanze ahanini ku kurebera hamwe gukumira ihindagurika ry’ikirere no guharanira iterambere rya Commonwealth.

Dr Ugirashebuja yagaragaje ko hakiri icyuho mu guteza imbere ibikorwa biri mu mujyo wo kubungabunga ibidukikije aho usanga ibihugu bimwe na bimwe bitanubahiriza amasezerano bigirana hagati yabyo yo kubirengera.

Ubusanzwe muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere hashyirwaho amasezerano atandukanye asinyirwa mu nama zikomeye zihuriza hamwe ibihugu.

Muri ayo masezerano harimo ayasinyiwe mu Bufaransa azwi nka Paris Agreement n’andi yashyizweho umukono mu bihe bitandukanye agamije guhangana n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere nka kimwe mu bibazo bibangamiye Isi muri iki gihe.

Dr Ugirashebuja yagaragaje aho u Rwanda rugeze mu rugamba rwo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe binyuze mu gutera inkunga imishinga igamije kubungabunga ibidukikije nko gukoresha moto z’amashanyarazi ndetse n’imodoka, gutunganya imyanda n’ibindi.

Yavuze ko ibihugu biramutse bikoze ubufatanye nk’uko ari 54 bigize Umuryango wa Commonwealth byagira akamaro gakomeye cyane mu kubifasha mu kubungabunga ibidukikije no gukiza Isi.

Ati “Turamutse dusenyeye umugozi umwe uko turi ibihugu 54 byagira akamaro gakomeye. Iri ni ijwi rikomeye bitandukanye n’igihugu kimwe. Ku bibazo mpuzamahanga dukenera n’ingamba zikwiye kandi zihuriweho, ntabwo ihindagurika ry’ibihe ari ikibazo cy’igihugu runaka cyangwa umugabane ahubwo ni ikibazo cy’Isi yose.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda, UNDP, Maxwell Gomera, yagaragaje ko mu rwego rwo kugera ku iterambere kandi habungabungwa n’ibidukikije bisabwa gufata ingamba ndetse no kureba kure.

Yagaragaje ko kuri ubu bikigoye kubona imiryango, ibigo by’imari n’abandi bashora mu mishinga ibungabunga ibidukikije kandi nyamara kubona igishoro muri uru rwego ari ingorabahizi kandi nyamara banki zari zikwiye guhanga amaso muri iri shoramari.

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere no kubungabunga ibidukikije u Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya rwohereza mu kirere binyuze mu gukoresha ibinyabiziga byifashisha amashanyarazi nk’igisubizo kirambye kuri icyo kibazo.

Maxwell Gomera yavuze ko n’ibihugu byo muri Commonwealth byari bikwiye kurureberaho mu rugamba rwo kubungabunga ibidukikije bityo hakirindwa izindi ngaruka zikomeye zishobora guterwa n’iyangirika rikabije ry’ibidukikije.

Ibihugu bigize Commonwealth byagaragarijwe ko hakenewe gukomeza gukora ubukangurambaga ku kubungabunga ibidukikije, gushyiraho ingamba hagati ya za guverinoma no kubahiriza amasezerano atandukanye agenda asinywa n’ibihugu mu kubungabunga ibidukikije.

Mu gihe ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere kitakwitabwaho, ibihugu byitezweho kuzahungabana cyane ni ibyo mu Majyaruguru ya Afurika, byitezwe ko bishobora kuzagira ikibazo cy’ibura ry’amazi, ibintu byanatangiye kwigaragaza mu Burasirazuba bwa Tunisia n’ahandi mu bihugu by’Abarabu.

Banki y’Isi itanga inama z’uko ibihugu bikwiye gushobora mu bikorwa bigamije kugabanya umwuka uhumanye woherezwa mu kirere, ku buryo mu 2050, nta na muke uzaba woherezwayo.

Raporo ya Banki y’Isi yo mu 2021 yagaragaje ko mu gihe nta gikozwe mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, abaturage bagera kuri miliyoni 200 bashobora kuzahunga ingaruka zaryo, ndetse bikazagira ingaruka zikomeye ku mutekano w’Isi muri rusange.

Abitabiriye basabwe guhagurukira ihindagurika ry'ikirere
Abitabiriye Ihuriro rizwi nka People's Forum bagararijwe amahirwe ari mu kubungabunga ibidukikije
Bahawe umwanya wo kubaza no gusobanuza
Maxwell Gomera yagaragaje ko amahanga akwiye guharanira kwita ku ishoramari rigamije kubungabunga ibidukikije
Minisitiri w'Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasabye amahanga gusenyera umugozi umwe mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe
Umuhinde Harjeet Singh yagaragaje ko hatagize igikorwa ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe zazaba nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .