00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka zikoresha ibikomoka kuri Peteroli zigiye gukumirwa i Burayi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 June 2022 saa 10:16
Yasuwe :

Nyuma y’amasaha 16 y’ibiganiro, ba Minisitiri b’Ibidukikije mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), bumvikanye ko bagiye gushyiraho amategeko yo kurwanya imihindagurikire y’ibihe, aho guhera mu 2035 imodoka nshya zose zigomba kuba zidasohora imyotsi ihumanya ikirere.

Aba baminisitiri b’ibihugu 27 bya EU, bateraniye i Luxembourg, bemeje ko kugabanya ku kigero cya 100% imyuka ihumanya ikirere.

Ibi bivuze ko mu 2035 nta modoka nshya izongera gucuruzwa ku isoko ryo mu bihugu bigize EU, ikoresha ibikomoka kuri peteroli.

Biteganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko ya EU izaganira ku cyemezo cy’Abaminisitiri b’Ibidukikije ariko byitezwe ko na bo bazashyigikira gahunda y’uyu muryango yo kuba mu 2050 nta myuka ihumanya ikirere ihabarizwa.

Ikindi cyemejwe ni amasezerano yo gushyiraho ikigega cya miliyari 59 z’amayero azakoreshwa mu gufasha abaturage bakennye bashobora kuzagorwa no kwiyongera kw’ibiciro by’ingufu kuzaturuka ku ngamba zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Buri gihugu kiri muri EU gisabwe gutanga gahunda y’uburyo aya mafaranga azakoreshwa mu gufasha aba baturage zirimo gutanga nkunganire ku bashaka ibinyabiziga bidahumanya ikirere.

EU irashaka kugabanya cyane imyuka ihumanya ikirere ituruka mu rwego rw’ubwikorezi bitarenze 2050, igateza imbere ikoreshwa ry’imodoka zifashisha amashanyarazi, icyakora raporo y’ubugenzuzi umwaka ushize yagaragaje ko uyu muryango udafite sitasiyo zihagije zo kongera amashanyarazi mu modoka.

Urwego rw’ubwikorezi rufite uruhare rwa 25 ku ijana mu kwanduza ikirere muri EU. Hari kandi abahuza iyi nama n’imyanzuro yayo n’amasomo ibihugu byakuye ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine kuko yazamuye cyane ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli.

Imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli ntizizongera gucuruzwa mu bihugu bigize EU guhera mu 2035

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .