00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Urubyiruko rwateye ibiti gakondo 3000 kuri hegitari zirindwi mu kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 November 2022 saa 08:53
Yasuwe :

Urubyiruko ruri kwiga ibijyanye n’ibidukikije rwibumbiye mu muryango GreenGoal Rwanda Initiative (GGRI) n’abaturage bo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bateye ibiti 3000 kuri hegitari zirindwi z’ahantu hakundaga kwibasirwa n’isuri n’inkangu.

Ibi biti byatewe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022, mu muganda usoza ukwezi wibanze ku gutera ibiti no gucukura imirwanyasuri. Byatewe mu mudugudu wa Uwaruraza, Akagari ka Ngara, Umurenge wa Bumbogo no mu gace kegereye ikigo cya gisirikare cya Kami.

Ahatewe ibiti ni ahantu hanyura amazi menshi y’imvura ndetse hamwe yanahaciye inkangu. Iyo uhitegereje ubona ko ibiti bike byari bihari birimo gucika ku buryo hatagize igikorwa hakomeza guteza ibyago abahatuye birimo isuri n’inkangu.

Anne Micomyiza uhagarariye umuryango GreenGoal Rwanda Initiative (GGRI), ufite intego zo kubungabunga ibidukikije hibandwa cyane ku kubungabunga ubutaka ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima haterwa ibiti gakondo mu kwirinda ko byacika, yasobanuye ko nk’urubyiruko ari inshingano zabo kwita ku bidukikije.

Ati “Nk’urubyiruko tugomba gufata iya mbere aho dutuye kugira ngo n’undi muntu abashe kutureberaho. Turi urubyiruko rurimo kwiga ibijyanye n’ibidukikije, tugomba gufata iya mbere ngo dukoreshe bwa bumenyi dufite, tubashe kubusangiza abo dukorana”.

Ibiti byatewe ni iby’ubwoko butanu burimo; umuhanga, umwungo, umunyinya, umuko. Intego ni uko aho byatewe mu myaka itanu iri imbere hazaba hari ubwoko bw’ibiti bitandukanye.

Muri Kigali niho hantu hari inganda nyinshi, imodoka nyinshi, gutera ibiti bituma umwuka uba mwiza mu mujyi, gukurura urusobe rw’ibinyabuzima kandi bikaba bishobora gukora ahantu h’ubushakashatsi hifashishwa mu bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Micomyiza yavuze ko bifuza ko aka gace kazaba icyitegererezo bikazatera akanyabugabo urundi rubyiruko.

Ati “Duteganya ko mu myaka itanu iri imbere hazashyirwamo intebe abantu bazajya baganirira, bakaharuhukira hagakorerwa ubukerarugendo”.

Abaturage bavuga ko ibi biti bizaba igisubizo ku isuri yabatwariraga ubutaka, biyemeza kubirinda no kubibungabunga.

Ngiruwonsanga Emmanuel yagize ati “Ibi biti duteye bizarengera ibidukikije bitangira amazi, abantu bahatuye bakagira amahumbezi, umuyaga bakamererwa neza”.

Nyirahakizimana Velena, yavuze ko kuba hanacukuwe imirwanyasuri bizakemura ikibazo cy’uko ibihingwa bihinze ku butaka byatwarwaga n’isuri ibindi bikarengerwa umusaruro ukaba muke.

Ati “Iki gikorwa cyo gutera ibiti kizatuma ubutaka bwacu budatwarwa n’amazi mu gihe cy’imvura nyinshi. Bigira ingaruka kuri twe tubutuyeho bikaba byatuma tubura ubuzima tukagira byinshi tuhahombera kuko ubwo butaka tuba tutemerewe kubuturaho”.

Ibiti byatewe ni ibya gakondo ariko hari gahunda yo gutera ibiti by’imbuto. Abaturage bavuga ko bizabafasha mu kunoza imirire myiza iboneye ku bana babo.

Mu 2011 isi yihaye intego yo gutera amashyamba binyuze mu cyiswe Bonn Challenge ku buso bungana na hegitari miliyoni 150 kugeza muri 2020, u Rwanda rwiyemeza kugarura amashyamba ku buso bwa hegitari miliyoni ebyiri.

Mu mwaka wa 2016 u Rwanda rwaje kwihuza n’ibihugu bya Afurika mu kugarura ubuso bungana na hegitari miliyoni 100 bitarenze umwaka wa 2030 muri gahunda yiswe [African Forest Landscape Restoration, ARF 100].

U Rwanda rufite igenamigambi ry’uko kugeza mu 2024 ruzaba rufite 30% by’ubuso buteyeho amashyamba kandi iyo ntego yagezweho nubwo ari igikorwa gikomeje.

Hacukuwe n'imirwanyasuri mu kurinda ubutaka kugenda
Micomyiza yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kurengera ibidukikije
Abaturage bishimiye gutera ibiti biyemeza kubibungabunga
Micomyiza atera igiti mu kagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo
Ibiti byatewe birimo ibya gakondo byari bitangiye gucika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .