Mu bibazo bifite aho bihuriye n’imihindagurikire y’ikirere nko gutsemba amashyamba hashakwa inkwi n’amakara, kuragira amatungo ku gasozi, kwangiza inkengero z’imigezi n’ibishanga, ubuhigi bw’inyamaswa zo mu gasozi, bisa n’ibihuriweho mu bihugu bya Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi n’u Rwanda.
Mu 2006 EAC yashyize umukono ku masezerano yerekeye kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere hagamijwe gukurikiranira hafi ingamba zo kurwanya imihindagurirkire y’ikirere n’ingaruka zayo mu bihugu bigize uyu muryango. Nyamara nyuma y’imyaka 16 ishize inzobere mu by’ibidukikije ziracyabona ko buri gihugu cyo muri uyu muryango gisa n’aho ari nyamwigendaho.
Mu nama yahuje izo nzobere muri ibyo bihugu bitanu bya EAC mu cyumweru gishize, bashimangiye ko ibihugu bya EAC bikeneye gukorera hamwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije wa Komisiyo y’Ikibaya cy’Ikiyaga cya Victoria, Eng. Collette Ruhamya, yagize ati “Iyo umugezi wangiritse ntibigarukira mu gihugu kimwe. Ni ikibazo cyambukiranya imipaka, ni yo mpamvu dukeneye gukorera hamwe niba dushaka kugera ku ntego yo kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere byacu.”
Eng. Ruhamya yakomeje avuga ko bidakuraho ko hari ibigomba gukorwa na buri gihugu, gusa ngo inzira iracyari ndende.
Ati “Twashyize umukono ku masezerano ya Paris, ibihugu ubwabyo byashyizeho gahunda y’ibigomba gukorwa ku rwego rwabyo mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Navuga ko twiteguye ariko turacyafite urugendo rurerure kubera ko ishyirwa mu bikorwa ry’izo porogaramu zisaba ingamba zitandukanye n’ibindi birimo amafaranga, kumva neza ibigomba gukorwa ndetse n’izindi nkunga zivuye mu zindi nzego.”
Yakomeje ati “Kurwanya ihindagurika ry’ikirere bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye harimo n’itangazamakuru kuko niba dufite abatekinisiye berekana icyo siyansi ivuga, bagakora za raporo, dukeneye n’abantu basakaza amakuru ku baturage ngo bashobore kumenya uko ibintu bihagaze ubu, kumva igikwiye gukorwa n’uburyo bwiza twakoresha kugira ngo dukemure ikibazo ku rwego rw’Akarere.”
Prof. James Okot-Okumu, inzobere mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere waturutse muri Uganda, yavuze ko igihe kigeze ngo abashakashatsi muri uru rwego bamenye gukoresha imvugo yumvikana mu nyandiko basohora zerekeye imihindagurikire y’ikirere.
Ati “Buri nyandiko yose dusohora ikwiye kuba yanditse mu rurimi abaturage bumva kubera ko ari bo bagenerwabikorwa. Ibi bintu bya ‘Graphiques’ n’imibare ihanitse ntibifasha, dukwiye gukoresha ururimi rworoshye, rwumvikana kugira ngo ubutumwa bubashe gutambuka mu buryo bworoshye.”
Ku rundi ruhande ariko byagaragajwe ko ibihugu bikwiye kongera ingengo y’imari igenerwa porogaramu n’imishinga bigamije kurwanya imihindagurikire y’ibihe nk’uko byavuzwe n’Umuyobozi mu Karere ka Katabi muri Uganda, Ronald Kalema.
Ati “Ibikorwa bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ntabwo bikunda kugenerwa ingengo y’imari. N’iyo bikozwe iba ari nk’agatonyanga mu Nyanja.”
Komisiyo y’Ikibaya cya Victoria ihuriweho n’ibihugu by’u Burundi, Uganda, Tanzania, u Rwanda na Kenya. Ibi bihugu bifite umushinga bihuriyeho wo kurwanya ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere (Adaptation to Climate Change). Ibikorerwa muri buri gihugu bigiye bitandukanye bitewe n’umwihariko w’ibibazo byacyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!