Ibi niko bizagenda no ku musozi wa Kenya, uwa Rwenzori n’uwa Kilimandjaro, yafatwaga nk’aho ariyo rukumbi muri Afurika ifite urubura ku gasongero mu buryo buhoraho.
Iyi raporo yagiye hanze mu ntangiriro z’iki cyumweru igaragaza ko mu myaka 30 iri imbere urubura ruri ku misozi iri mu murage w’Isi ruzashiraho kubera kwiyongera k’ubushyuhe.
Ibi bizagera ku rubura ruri ku musozi wa mbere muremure muri Afurika, Kilimandjaro, ururi ku misozi ya Alps ndetse n’uwa Yosemite uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuryango w’Abibumbye avuga ko nubwo Isi ikomeje gushyiraho ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ntacyo bizatanga ngo uru rubura ntiruve kuri iyi misozi.
Iyi raporo yakozwe hasesengurwa amakuru atangwa n’ibyogajuru bitandukanye biri mu isanzure.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!