00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Urubyiruko rwasoje amasomo arimo ayo kunagura amasashi rusabwa kuba intangarugero ku murimo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 21 May 2022 saa 11:36
Yasuwe :

Abagera kuri 20 biganjemo urubyiruko n’abagore basoje amahugurwa y’amezi atandatu yatanzwe n’uruganda rubungabunga ibidukikije binyuze mu kurwanya inyanyagirika ry’amasashi ahumanya igihugu, Eco Plastic, basabwa kuba umusemburo w’impinduka nziza ku isoko ry’umurimo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2022, nibwo uruganda Eco Plastic ruherereye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, rwahaye impamyabushobozi abasoje aya mahugurwa ku bumenyingiro butandukanye.

Ni amahugurwa ari muri gahunda y’igihugu yo guteza imbere ubumenyingiro cyane cyane hibandwa ku rubyiruko n’igitsinagore, akorwa mu gihe gito cy’amezi atandatu mu bigo bisanzwe bikora imyuga, aho abayahabwa biga banakora ibyo bigishwa.

Inyungu ziyarimo ni nyinshi kuko afasha abayahawe kuzajya mu mirimo itandukanye, kubafungura mu mutwe mu buryo bwo gukora, guha agaciro umurimo, no kubona ubumenyi bashingiraho bihangira imirimo. Ba nyir’inganda bibaha amahirwe yo gukoresha abakozi bigishijwe bazi gukorana n’abandi, bazi icyo igihugu kibatezeho kandi bazi gufata inshingano.

Bamwe bagira amahirwe yo kubona akazi aho bakoreye amahugurwa n’ahandi kuko imyamyabushobozi bahabwa ziba zemewe ku rwego rw’igihugu ku buryo bazisabisha n’akazi ahandi.

Umuyobozi w’Uruganda Eco Plastic, Habamungu Wenceslas, yavuze ko muri aya mezi atandatu abahuguwe bize kwihangira imirimo, gukora amashanyarazi, gukora amazi, gusudira, gufata neza imashini n’imikorere yazo ndetse no kunagura amasashi ya pulasitiki.

Yakomeje avuga ko nta kabuza bizeye ko ubumenyi bavomye mu ruganda Eco Plastic, buzatuma babungabunga ibidukikije kuko bamenye ubwoko bw’amasashi, kuyatandukanya, kuyavanga ngo avemo ibikoresho bitandukanye n’ibindi. Bizatuma kandi bihangira imirimo, banizigamire batere imbere.

Ati "Amasashi tunagura ni ayo tuba twavanye hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mijyi, aho yagombaga kwangiza ibidukikije ntabe akibyangije. Tubatezeho umusaruro munini kuko barabisobanukiwe".

Yakomeje agira ati "Turabasaba gushyira mu bikorwa ibyo bize, inama bahawe cyane ko abenshi ni urubyiruko, bakore bareba ejo hazaza, biteganyirize, bigirire icyizere kuko igito ni cyo kibyara ikinini, ntibarebe inyungu z’akanya gato ahubwo barebe iz’igihe kirekire".

Habamungu agendeye ku rugero rw’uko pulasitiki yangiza ibidukikije ariko bakaba barashyizeho uburyo kuyibyaza umusaruro ikavamo igisubizo, yasabye abahuguwe kugira imitekerereze yo gushaka ibisubizo mu byo abandi babona nk’ibibazo.

Ati "Ibyo bagomba kubyiga ko ikintu cyose gishobora kuba cyagaragara nk’ikibazo ushobora kugishakamo igisubizo kikagutunga, kikagirira akamaro abandi ndetse n’igihugu kuko gitanga akazi kikavamo n’imisoro".

Umuyobozi wa Kigali Leading TVET School wahaye impanuro abahuguwe, Tuyizere Alphonse, yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe bakabuhesha agaciro bukabagirira akamaro ubwabo, ingo zabo n’igihugu muri rusange.

Ati "Aya mahirwe mubonye nimuyabyaze umusaruro, mwirinde gukorera ku jisho kuko bishobora guhungabanya iterambere ryanyu. Ubumenyi mwahawe burakomeye mubukoreshe ntimuzatenguhe ababubahaye".

Umwe mu bahuguwe, Mujawayezu Placidie wo mu mudugudu wa Rugendabari, Akagari ka Kankuba, Umurenge wa Mageragere, yavuze ko aya mahugurwa yabunguye ubumenyi bwinshi ku buryo hari impinduka azagaragaza mu mikorere ye.

Ati "Aya mahugurwa yaramfashije yatumye mfunguka mu mutwe. Azamfasha kongera imbaraga mu kazi nkora niteze imbere".

Mugenzi we Akarikumutima Norbert, yavuze ko bize uburyo umuntu ashobora gukoresha amafaranga, ibintu byo mu nganda, gukoresha amazi, amashanyarazi, gusudira. Avuga ko ubumenyi bafite buhagije ngo bahangane ku isoko ry’umurimo.

Ati "Twishimiye ubumenyi twahawe kandi ibyo twize tuzabibyaza umusaruro ntabwo tuzabyicarana. Nize kwizigamira kandi nzajya mbikora kugira ngo nzagire aho ngera, gukorana umurava mu kazi kugira ngo na we uzabashe kugira icyo wimarira".

Eco Plastic ni uruganda rwihaye intego yo kubungabunga ibidukikije rurwanya inyanyagirika ry’amasashi ahumanya igihugu. Rufite abakozi barenga 70. Rukora ibikoresho byifashishwa mu buhinzi nk’ibihoho bikoreshwa muri pepiniyeri mu gutubura ingemwe z’ibiti bitandukanye, indabyo, ikawa, icyayi.

Mu masashi kandi hakorwamo imifuka ikozwe muri pulasitiki ibika ibishingwe ikabafasha kubivangura, amashashi akoreshwa mu bwubatsi, apfunyikwamo impapuro z’isuku n’ibindi.

Uru rubyiruko rwari rumaze amezi atandatu ruhugurwa na Eco Plastic
Bahawe amasomo menshi arimo no kwihangira imirimo
Bize kwihangira imirimo, gukora amashanyarazi, gukora amazi, gusudira, gufata neza imashini n’imikorere yazo ndetse no kunagura amasashi ya pulasitiki
Umuyobozi w’Uruganda Eco Plastic, Habamungu Wenceslas (iburyo) atanga imyamyabushobozi ku barangije amahugurwa
Byari ibyishimo byinshi ku bahawe amahugurwa bemeza ko azahindura ubuzima bwabo
Biyemeje kuzagaragaza impinduka ku murimo kuko bahawe ubumenyi bukenewe
Impamyabushobozi bahawe zizabafasha no gusaba akazi ahandi
Mujawayezu Placidie yemeza ko aya mahugurwa yatumye afunguka mu mutwe
Akarikumutima Norbert, yavuze ko bize uburyo umuntu ashobora gukoresha amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .