00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyogogo cy’Umugezi wa Rusizi kigiye guterwaho ibiti bisaga ibihumbi 17

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 28 March 2024 saa 08:00
Yasuwe :

Abaturage bo mu mirenge y’Akarere ka Rusizi ikora ku mugezi wa Rusizi bishimiye ko inkengero z’uyu mugezi zigiye guterwaho ibiti bifata ubutaka, bavuga ko isuri yaterwaga n’uko nta biti bihari yabangirizaga imyaka.

Rusizi ni umugezi usohoka mu kiyaga cya Kivu ukamanuka werekeza mu Kiyaga cya Tanganyika unyuze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu Burundi.

Ni umugezi ufatiye runini u Rwanda, u Burundi na Repulika ya Demukarasi ya Congo kuko uriho ingomero zitanga umuriro w’amashanyarazi muri ibi bihugu uko ari bitatu.

Uyu mugezi kandi ni ingenzi ku baturage b’ibi bihugu kuko utuma babona amazi yo kuvomerera imyaka yabo abandi bakarobamo amafi yo kubatunga bo n’imiryango yabo.

Nubwo bimeze gutya ariko, uyu mugezi ukunze kwibasirwa n’isuri n’inkangu zirimo n’iherutse kuwufunga amazi agasandara mu mirima y’abaturage.

Nibishaka wo Murenge Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi ni umwe mu baturage bangirijwe imyaka n’inkangu iherutse kurunda itaka mu mugezi wa Rusizi. Yabwiye IGIHE ko umurima we warimo imboga n’ibisheke bifite agaciro k’ibihumbi 600Frw.

Ati "Byose byangiritse ndahomba. Nishimiye kuba inkengero z’uyu mugezi zigiye guterwaho kuko iyo biza kuhaba iriya nkangu ntiba yarabaye.”

Mukayiranga Christiane wo mu Murenge wa Gashonga, avuga ko icyogogo cy’uyu mugezi cyahozeho ibiti bigenda bitemwa.

Ati "Abaturage bagiye babitema bakahahinga, bituma isuri yiyongera. Ibiti bigiye kuhaterwa bizadufasha kurwanya isuri ubutaka bwaho ntabwo buzagenda, kandi bizaduha n’ifumbire kuko amababi yabyo azajya agwa ku butaka, bizaduha umwuka mwiza wo guhumeka kandi bizaduha n’imbuto ziribwa zirinde abana bacu igwingira.”

Umuyobozi w’Umuryango APEFA wita ku bidukikije n’iterambere ry’ubuhinzi, Oscar Nzabonimpa, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ibyago bikomeje kugwirira uyu mugezi bahisemo gutangiza umushinga ‘Rusizi Riverbanks and Watershed Restoration Project’ wo kubungabunga icyogogo cyawo.

Ni umushinga APEFA yatewemo inkunga na TerraFund, uzamara imyaka itandatu.

Mu bikorwa biteganyijwe muri uyu mushinga harimo guhugura abaturage ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije hagamijwe kuzamura imyumvire yabo, gutera ibiti by’imbuto ziribwa kuri hegitari 140, no gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 260.

Ati "Impamvu twahisemo kuhatera ibiti, ni uko imisozi isa n’iyambaye ubusa, ndetse hari n’ahimuwe abaturage. Turagira ngo ubutaka bwaho bukomere bwe gukomeza gutwarwa n’isuri n’inkangu kuko iyo ibitaka bibaye byinshi mu mugezi amazi agenda arushaho kwika amanuka hasi. Tudafashe ingamba igihe cyazagera amazi akagabanuka n’amashanyarazi dukoresha akabura.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, yasabye abaturage kuzarinda ibi biti bigakura kugira ngo bibahe umusaruro.

Ati "Ibiti bigiye guterwa harimo iby’imbuto ziribwa, avoka, indimakare, mandeline, imyembe, amapera n’ibindi, APEFA twabasabye kubyongeramo barabyemera kubera ya gahunda nziza ya tujyanemo. Turabasaba ko mwazabirinda bigakura bikabaha umusaruro, umusaruro ushobora kuba amafaranga cyangwa umwuka mwiza duhumeka aho dutuye twese. Sinzi niba muri kumva ubushyuhe buri muri ino salle. Muzi impamvu se? Uduti duhari ni duke ntacyo twatumarira.”

Ibiti 17448 bigiye guterwa mu cyogogo cy’umugezi wa Rusizi mu Murenge wa Gashonga birimo iby’imbuto ziribwa, ibivangwa, ibiti gakondo n’imigano.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi, APEFA n'abaturage biyemeje guhuza imbaraga mu kubungabunga umugezi wa Rusizi
Visi Meya w'Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Munyemanzi yasabye abaturage ko ibi biti babigira ibyabo bakabirinda
Ubuyobozi bwa APEFA buvuga ko bwahisemo kubungabunga umugezi wa Rusizi ngo bitazagera aho ingomero zibura amazi, amashanyarazi akabura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .