00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite imishinga irengera ibidukikije bagiye guhabwa inkunga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 February 2024 saa 10:33
Yasuwe :

Imishinga itanga ibisubizo mu kurengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe, igiye guhabwa inkunga ingana na miliyoni 125 Frw binyuze mu kigega ‘Ireme Invest’.

Abafite iyi mishinga, batangiye gusabwa kuyigeza kuri Ireme Invest kugira ngo ihiga indi itoranywe hanyuma ifashwe.

Ni imishinga itanga ibisubizo bigaragaza ubushobozi bwo kwaguka no kuzamuka mu bukungu no kugira ingaruka nziza ku bukungu n’ibidukikije. Ni amahirwe afunguye kuri ba rwiyemezamirimo n’abafite ubucuruzi mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Inzego zizibandwaho ni ingufu zitangiza ikirere, ubwikorezi butangiza ikirere, imijyi n’imiturire birambye, ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’urwego rw’ubukungu bwisubira n’imicungire y’imyanda.

Imishinga yujuje ibisabwa ishobora kubona inkunga ingana na miliyoni 125 Frw, inkunga zishobora kwishyurwa zigera kuri miliyoni 300 Frw, n’imari mu migabane igera kuri miliyoni 300 Frw binyuze mu kigega ‘Ireme Invest’.

Ba rwiyemezamirimo ndetse n’abakora ubucuruzi bakangurirwa gusura urubuga www.iremeinvest.rw/apply/ bakamenya byinshi kurushaho bakanatanga ubusabe bwabo.

Hazabaho kandi amahirwe yo kubaza ibisubizo ku bashaka gusaba inkunga mu gihe kwakira ubusabe bifunguye. Abasaba bashobora kwandikira [email protected] mu gihe bakeneye ibindi bisobanuro.

Gusaba inkunga bizarangira kuwa Gatanu, tariki 15 Werurwe 2024 saa kumi n’ imwe z’ umugoroba.

Iki kigega Ireme Invest kiri mu bice bibiri, igice kimwe gikoreshwa binyuze mu kigega gitera inkunga imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, FONERWA.

Gitanga inkunga mu iyigwa ry’imishinga n’itegurwa ryayo kuva mu ntangiriro kugeza aho ishobora kwemerwa na banki.

Naho icyiciro cya kabiri, gikorwa na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD), mu gutanga inguzanyo kuri ya mishinga no kuyishingira mu bigo by’imari.

Guraride ni umushinga w'amagare akoreshwa mu Mujyi wa Kigali mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .