00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashuri arenga 1400 yo muri Cameroun agiye kwigira ku Rwanda iby’amasomo yo kurengera ibidukikije

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 7 April 2024 saa 09:07
Yasuwe :

Ishuri rya Bue Lakes International School, BLIS, binyuze muri gahunda yaryo yo guteza imbere uburezi ku rwego mpuzamahanga, Blis Global, n’Urwego rushinzwe Amashuri yigenga mu karere ko hagati muri Cameroun, Ceduc, byashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere uburezi.

Binyuze muri yo, amashuri yigenga mu aka karere arenga 1.400 azongererwa amasomo ajyanye no kurengera ibidukikije, ay’ikoranabuhanga rifasha mu gukora porogaramu za mudasobwa n’ikoreshwa rya robots ndetse n’ajyanye n’ubukungu BTEC.

Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano wabaye kuri uyu wa Gatandatu ku ya 06 Mata 2024, ku Cyicaro gikuru cya BLIS, ubwo itsinda ry’abanyemari 45 mu rwego rw’uburezi muri Cameroun ryasozaga uruzinduko rwaryo rwateguwe hagamijwe kwigira kuri iri shuri.

Aya masezerano yashyizweho umukono kandi n’uwari uhagarariye ishuri rya Lycée Blaise Pascal ry’i Paris mu Bufaransa nka rimwe mu rimaze kugira ubunararibonye mu bikorwa byo kurinda no kubungabunga ibidukikije, rikazakora nk’irireberwaho n’irya BLIS n’aya yo muri Cameroun.

Umunyamabanga Mukuru mu Rwego rushinzwe Amashuri yigenga mu karere ko hagati muri Cameroun, Tsimi Lazare, ufite ikigo cy’amashuri abanza n’icy’ayisumbuye muri iki gihugu, yahamije ko ibihe byiza bagiriye mu Rwanda, bizatanga umusanzu mu guhindura ishusho y’uburezi iwabo.

Ati “Mu gihe izi gahunda zose zikoranywe umwuka wo guhuza nta kabuza tuzagera kure, kandi iri shuri rya BLIS, rizaba rikoze cyane gutuma Cameroun igera kuri byinshi u Rwanda rwamaze kugeraho. Hari amashuri azatangira kugerwaho n’ibyiza by’ubu bufatanye mu mwaka utaha.”

Ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rizaba rishingiye ku ntego 17 z’iterambere rirambye [SDGs]. Azabanza gushyirwa mu bikorwa mu myaka itatu iri imbere ariko akaba ashobora kongerwa mu gihe atanze umusaruro.

Umuyobozi w’Ikigo Blue Lakes Group, gishamikiyeho ishuri rya BLIS, Jean Pierre Kibuye, yagaragaje ko mu bijyanye n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije, hari byinshi ibi bigo bizigira kuri iri shuri ayoboye.

Ati “Twatangije imishinga igamije kwiteza imbere ariko inarengera ibidukikije nk’ubuhinzi budakoresheje ibinyabutabire, ubworozi kuko tworoye inka, ingurube, inkwavu n’inkoko ariko uburyo byororwamo ni ububungabunga ibidukikije.”

Binyuze muri aya masezerano, aya mashuri yo muri Cameroun azahabwa ibikoresho by’ibanze ndetse anubakirwe za laboratwari zigishirizwamo amasomo ya ‘Coding’ na ‘Robotics’.

Ku ikubitiro, ibi bikoresho bizagezwa mu mashuri 45 yari ahagarariwe muri uru ruzinduko n’andi akazagenda agerwaho.

Guhera umwaka utaha kandi, muri BLIS ndetse n’ahandi mu Rwanda, hazajya hava urubyiruko rufite ubumenyi buhagije muri aya masomo y’ikoranabuhanga maze rwerekeze muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba, gutanga amahugurwa rusange ku barimu no ku banyeshuri ajyanye n’aya masomo.

Kibuye yagize ati “Ndahamya ko bazigira byinshi ku Rwanda kuko dufite abana b’abanyarwanda bamaze kumenya byinshi ku ikoranabuhanga rya robot bazabyungukiramo bakabonayo akazi, n’abanyeshuri bacu kandi bakagenda gukorayo mu gihe basoje amasomo hano.”

BLIS Global, ikorana n’ibindi bigo byo mu Burundi, Mozambique, Tanzania, Togo, Benin, hakaba haraniyongereyeho Cameroun.

BLIS yinjiye mu bufatanye buzatuma ibigo birenga 1400 muri Cameroun, bibona amasomo mashya y'ikoranabuhanga no kurengera ibidukikije
Hari n'amasezerano yagiye asinywa n'abayobozi b'ibigo by'amashuri ukwabo, n'ishuri rya BLIS
Abanyeshuri bo muri BLIS, bamurika imwe mu mishinga bafite mu kigo, irengera ibidukikije
Abanyeshuri bo mu Kigo cya Lycée Blaise Pascal, bagaragaje ibyo bagezeho mu kurengera ibidukikije, bikomotse mu masomo bahabwa
Abanyemari 45 baturutse muri Cameroun, bahamya ko ubumenyi bakuye muri BLIS buzahindura ishusho y'uburezi iwabo
Umuyobozi w’Ikigo Blue Lakes Group, gishamikiyeho ishuri rya BLIS, Jean Pierre Kibuye, yagaragaje ko mu bijyanye n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije, hari byinshi ibi bigo bizigira kuri iri shuri ayoboye
Uwari uhagarariye ishuri rya Lycée Blaise Pascal ry’i Paris mu Bufaransa, ashyira umukono ku masezerano n'ikigo cya BLIS
Amashuri 45 niyo azatangira gusoroma ku mbuto z'ubu bufatanye n'andi akazagenda agerwaho gahoro gahoro

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .