00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavuta akomoka ku myanda n’ibimera; igisubizo ku kibazo cy’imyuka y’indege ihumanya ikirere?

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 January 2024 saa 11:30
Yasuwe :

Kugeza ubu ubwikorezi bwo mu kirere, nibwo bugira uruhare mu guhumanya ikirere ku kigero kiri hagati ya 2-3% buri mwaka, biturutse mu myuka isohoka mu ndege.

Mu gihe ntagihindutse, iyi mibare izakomeza kuzamuka, bika biteganywa ko hagati ya 2022-2050 uru rwego ruzaba rumaze kohereza mu kirere imyuka ihumanya ingana na jigatoni 39.

Ni mu gihe ku rundi ruhande ariko mu bwikorezi bwo ku butaka, intambwe iri guterwa ikomeje kugaragara, aho imodoka zikoresha amashanyarazi ziri kwiyongera umunsi ku munsi, hakaba hari ikizere ko mu gihe gito kiri imbere hazaba hari impinduka zigaragaza mu igabanuka ry’imyuka ihumanya ikirere iva mu modoka n’ubundi bwikorezi bwo ku butaka.

Gusa ibi biracyasa nk’ihurizo rikomeye ku bwikorezi bwo mu kirere, kuko hakenewe kuboneka izindi ngufu zifite ubushobozi bwo gukora ingendo ndende zisimbura iz’ibikomoka kuri peteroli, indege zisanzwe zikoresha.

Inzobere mu bijyanye n’imikorere y’indege, zivuga ko gukora batiri zakoreshwa mu ndege mu ngendo ndende, bishobora kuzafata imyaka myinshi ku buryo haba hagikoreshwa ibikomoka kuri peteroli ari nako binangiza ikirere.

Aba bagaragaje ko imbaraga nyinshi zigomba gushyirwa mu gusimbuza aya mavuta akomoka kuri peteroli, andi akomoka ku myanda cyangwa ibimera azwi nka ‘Sustainable Aviation Fuel- SAF’.

Impamvu n’uko bitasaba ko indege zihari zihindurwa kugira ngo ziyakoreshe, kandi ko aya mavuta ashobora gukoreshwa icyarimwe n’andi akomoka kuri peteroli bikavangwa ku kigero cya 50 kuri 50.

Hagaragajwe ko ikoreshywa ry’aya mavuta akorwa mu bitangiza ibidukikije, ryagira uruhare rukomeye ku kuba nta myuka ihumanya yaba icyoherezwa mu kirere biturutse ku ndege mu myaka iri imbere.

Imibare y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu, World Economic Forum, igaragaza ko kuri ubu aya mavuta akomoka mu bimera cyangwa imyanda akoreshwa mu ndege ku kigero kiri munsi ya 1%, ariko imibare igomba kuzamuka ku kigero cya 15% byibuze mu 2040.

WEF, igaragaza ko kugira ngo ibi bigerweho, bisaba byibuze ko havuka izindi nganda ziri hagati ya 300-400 zitunganya aya mavuta, zikagirana imikoranire n’ibigo bikora indege, n’ibindi bisanzwe bitunganya ibikomoka kuri peteroli.

Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu Kirere [IATA], cyagaragaje ko mu 2022 hatunganijwe hanakoreshwa byibuze litiro miliyoni 300 za ‘SAF’, imibare yikubye inshuro eshatu ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Kuri ubu habarurwa amoko agera kuri arindwi y’aya mavuta akomoka ku myanda yo mu ngo n’iy’amatungo no mu bimera, aho ubwoko bwa mbere bwemejwe mu 2009.

Magingo aya ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere nka United Airlines, Japan Airlines, Qantas na Southwest Airlines biri mu bya mbere byakoze ingendo zinyuranye byifashishije aya mavuta.

Byitezwe ko mu 2050 nta myuka yangiza ikirere izaba igituruka mu rwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .