00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BRD yatanze inguzanyo yo gufasha ULK kubaka amacumbi atangiza ibidukikije

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 20 March 2024 saa 05:51
Yasuwe :

Banki y’Igihugu y’Amajyambere, BRD, na Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK basinye amasezerano y’inguzanyo yo gukomeza kubaka amacumbi y’abanyeshuri 800 yubatse mu buryo burengera ibidukikije.

Ni umushinga ugamije gukemura ikibazo cy’amacumbi muri iyi kaminuza by’umwihariko ku banyeshuri b’abanyamahanga bayigamo, bagorwaga no kuyabona muri Kigali.

Aya masezerano y’inguzanyo yasinywe ku Gisozi ahari icyicaro cy’iyi kaminuza kuri uyu wa 20 Werurwe 2024.

Amafaranga y’uwo mushinga azatangwa n’Urwego rw’u Bufaransa rashinzwe Iterambere (AFD) anyuzwe muri BRD ahabwe ULK nk’inguzanyo ariko hakaba harimo n’ubufatanye bw’izindi nzego zita ku mishinga yo kurengera ibidukikije

Iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 12 izatangira kubarwa nyuma y’imyaka ibiri umushinga wuzuye ndetse izishyurwe ku nyungu ya 12%.

Ni umushinga w’inyubako zigezweho aho zizaba zifite ibyumba byo kuraramo, aho gufatira amafuguro, aho kuruhukira abanyeshuri bakorera nk’imikoro, igikoni kigezweho, uburyo bwo gushyushya amazi hakoreshejwe izuba n’ubwo gukonjesha mu nzu.

Ibikoresho binyuranye byifashishwa mu kubaka izo nyubako kandi ntabwo byangiza ibidukikije.

Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayinzoga Pitchette yavuze ko banki ayoboye yahisemo guha ULK inguzanyo kuko ari ikigo gitanga uburezi ariko kikita no ku guteza imbere ibikorwaremezo gikoresha.

Ati “Twakoranye na ULK kugira ngo amacumbi bari kubaka bayubake mu buryo burengera ibidukikije. Bari basanzwe bafite umushinga mwiza wo gufasha abanyeshuri bagera ku 1200 kubona aho bacumbika cyane cyane abanyamahanga bagorwa no kubona amacumbi muri Kigali”.

Kampeta yavuze ko kandi ULK yahawe impano na BRD yo guhindura uyu mushinga mu buryo burengera ibidukikije.

Ati “Twabahaye impano mu buryo bwa tekeinike; abagenzuzi bari bakeneye kugira ngo umushinga wo kubaka uhinduke urengera ibidukikije bishyuwe na BRD”.

Uyu mushinga wo kubaka kandi BRD yawufashije gushaka icyemezo mpuzamahanga cyizwi nka EDGE gihabwa imishinga y’ubwubatsi yujuje ibipimo byose byo kurenegera ibidukikje harimo kugabanya ingufu zikoreshwa ku kigero cya 40% n’amazi ku kigero cya 20%.

Uwashinze Kaminuza ya ULK akaba na Perezida wayo, Prof. Dr Rwigamba Balinda, yavuze ko iyi kaminuza ifite abanyeshuri bagera ku 3000 harimo abo mu bihugu 22 bya Afurika bagorwaga no kubona amacumbi muri Kigali.

Ati “Twafashe icyemezo cyo kubaka amacumbi tujya muri za banki ariko ntibyatworohera, tujya muri BRD. Batubwiye ikintu cyiza cy’ireme kizateza imbere ibidukike. Twafashe umwanya wo kwiga kuri uwo mushinga twumva ni umushinga mwiza cyane, ubu amacumbi ari hafi kuboneka”.

Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko kuba iyi kaminuza yakira Abanyafurika benshi biyifasha kumenyakanisha indangagaciro n’umuco w’u Rwanda ndetse no kwishakamo ibisubizo nk’Abanyafurika hadategerejwe amaboko y’ahandi yo kuzamura umugabane.

Uyu mushinga wo kubaka uzakomeza mu gice cya kabiri icya mbere nikimara kuzura
Hateganyijwe umwanya munini wahariwe ubusitani
Muri ULK hatewe ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije
Kampeta Sayinzoga Pitchette yavuze ko BRD yahisemo gukorana na ULK kuko yita ku bikorwaremezo
Amasezerano yasinywe hagati y'ubuyobozi bwa BRD na ULK
Abafatanyabikorwa bose batemberejwe aho umushinga uri kubakwa
Uwashinze Kaminuza ya ULK akaba na Perezida wayo, Prof. Dr Rwigamba Balinda yavuze ko ULK yavuze ko ari ishema kuba bakoranye na BRD
Uyu mushinga wo kubaka bitangiza ibidukikike uhuriweho n'abafatanyabikorwa benshi
Izi nyubako zigeze mu mirimo ya nyuma zubakwa

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .