00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Baciye umuvuno mushya nyuma y’aho hegitari 250 z’ubutaka zangijwe n’amazi

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 15 April 2024 saa 06:13
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi ku bufatanye n’umushinga Green Gicumbi, bahuguye Abafashamyumvire 200 baturuka mu mirenge icyenda aho bigishijwe uko bakora ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere, nyuma y’uko hegitari 250 zari zihinzeho icyayi n’ibindi bihingwa zitwawe n’amazi abaturage bagahomba.

Ni nyuma y’amahugurwa bahawe na Green Gicumbi mu gihe cy’umwaka, uyu mushinga ukaba usanzwe utanga ubufasha mu buryo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu mirenge icyenda y’aka Karere.

Mutuyimana Penina uri mu bahuguwe, yavuze ko bari barahinze icyayi mu mu gishanga cya Murindi bagahomba hegitari zisaga 250 kubera kutamenya uburyo bahangana n’imvura.

Ati “Twari dufite ubuso burenga hegitari 250, zose zarangiritse kubera imvura yaguye ntitwabasha gufata amazi yayo. Ubu twigishijwe uburyo dutegura inzira z’amazi mu gishanga, uko bahinga icyayi ku musozi n’ibindi bihingwa bikera neza, kandi bigakorwa mu buryo amazi aturuka ku musozi atongera kurindimukana ibihingwa.”

Ufitabe Bernard utuye mu Kagari ka Murindi avuga ko kutamenya uburyo bwo gushaka inzira z’amazi hari n’abo byavutsaga ubuzima bwabo.

Ati “Mbere amazi y’imvura yigeze kumanuka ku musozi wa Murindi atembana umuntu wari utwaye imodoka inini arapfa, ariko twigishijwe uko bacukura ibyobo bifata amazi, inzira agomba kunyuramo bitabangamiye ibihingwa. Amasomo twahawe twiteguye kuyasakaza mu mirenge 21 igize Akarere ka Gicumbi”.

Kagenza Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa Green Gicumbi, avuga ko batanze aya masomo ndetse n’impamyabushobozi ku bahinzi bagera kuri 200 berekanye ko ibyo bigishijwe bamaze kubimenya.

Yavuze ko igisigaye ari ugufasha abandi bahinzi bagikeneye ubufasha.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yashimye uruhare rw’umufatanyabikorwa, yemeza ko ahakiri imbogamizi biteguye gufasha abaturage nk’ubuyobozi kugira ngo biteze imbere.

Muri aka Karere ka Gicumbi amazi y’imvura akunda kwibasira cyane igishanga kiri mu cyogogo cya Muvumba, kuri ubu abahinzi bakaba bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro hegitari 450 zihinzeho icyayi, ibijumba n’ibindi.

Abahinzi bagera kuri 200 bigishijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bahawe amagare n’ ibindi bikoresho bizabafasha kugera mu mirenge baturanye bajya gutanga ubufasha kuri bagenzi babo.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite atanga igare ku mufashamyumvire
Abasoje amahugurwa bahawe impamyabushobozi
Abasoje amasomo bahawe amagare azabafasha kujya kwigisha mu tundi tugari
Abagera kuri 200 bahawe impamyabushobozi z'ubuhinzi buhangana n'imihindagurikire y'ikirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .