00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hateguwe amarushanwa yo gutanga amakuru nyayo ku miterere y’amazi y’imigezi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 5 April 2024 saa 10:43
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB) ku bufatanye n’umuryango wita ku Kurengera Ibidukukije, Urusobe rw’Ibinyabuzima n’Iterambere ry’Abaturage muri Afurika (ARCOS), byateguye amarushanwa agamije kugaragaza imitererere nyayo y’amazi y’imwe mu migezi yo mu Rwanda.

Bizakorwa hagamijwe kuyagiraho amakuru ahagije yafasha mu kuyabungabunga neza no kwirinda ibyago ajya ateza mu bihe bitandukanye.

Ni amarushanwa y’umwaka wa 2024 yiswe ‘Water Resources Modeling Hackhathon’.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumenyi n’Iteganyagihe muri RWB, Segatagara M. Bernard yavuze ko ayo marushanwa azitabirwa n’abanyeshuri biga cyiciro cya kabiri n’icya gatatu muri kaminuza n’amashuri makuru byo mu mu Rwanda, byigisha amasomo ajyanyanye n’umutungo kamere w’amazi.

Yavuze ko aya marushanwa agamijwe kwirinda ibyago amazi y’imwe mu migezi ijya iteza ndetse no kwandura kw’amazi kugaragara muri iyi minsi.

Abanyeshuri bazitabira ayo marushanwa bazaba basabwa kwifashisha amakuru ajyanye n’uburyo ingano y’amazi y’umugezi ihindagurika mu mezi atandukanye agize umwaka.

Ayo makuru niyo azashyirwa muri gahunda ya mudasobwa ‘software’ noneho urushanwa ayasesengure ndetse yubake uburyo (model) bwakoreshwa mu kuyacunga neza hashingiwe kuri ayo makuru.

Ubwo buryo azubaka ndetse no kugaragaza uko bwatanga igisubizo cyiza kurusha ubwari busanzwe bukoreshwa, ni bwo azatanga mu marushanwa buhatane n’ubw’abandi.

Iyo migezi yatoranyijwe ni uwa Kamiranzovu, Sebeya Bihongoro, Sebeya Pfunda n’uwa Mbirurume.

Segatagara yavuze ko uburyo buzatangwa muri aya marushanwa buzafashishwa mu igenamigambi rijyanye n’umutungo kamere w’amazi.

Yagize ati “Bizafasha abagena ibikorwa byo kubungabunga amazi nko kurinda abaturage bamenya neza ingano y’amazi. Bizabafasha gutenganya nko mu gihe ikirere cyahinduka imvura ikiyongera, ubwo buryo buzabe ari bwo bubereka ingaruka zishobora kuva kuri ubwo bwiyongere bw’imvura”.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere, Ibikorwa n’Imibanire mu muryango ARCOCS, Ntukamazina Jaqueline yavuze ko nk’umuryango usanzwe wita ku bidukikije, bahisemo guhuza imbaraga n’ikigo cya Leta kugira ngo bashakire hamwe umuti wo kubungabunga amazi.

Ati “Urubyiruko turufata nk’inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu ariko twe twenyine nk’umuryango utegemiye Leta ntibyoroshye gukorana na rwo twenyine. Ubu tugiye gukorana na benshi muri aya marushanwa, hige benshi kandi Igihugu kibe kibonye amakuru afatika ashobora kudufasha mu kubungabunga iyo migezi dufite mu gihugu yatoranyijwe”.

Kwiyandikisha muri aya marushanwa byatangiye ku itariki ya 3 bikazarangira kuri 15 Mata 2024 unyuze ku rubuga rwa Rwanda Water Resources Board.

Abazaba bemerewe kurushanwa bazatangazwa bitarenze ku itariki 19 Mata mu gihe gutanga ibyo bateguye mu marushanwa byo bizarangirana na Kamena uyu mwaka.

Hazahembwa abanyeshuri barindwi ba mbere aho uwa mbere azahabwa miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri ahabwe ibihumbi 800 Frw naho wa gatatu ahabwe ibihumbi 600 Frw.

Uwa kane azahembwa ibihumbi 500 Frw abakurikiyeho umwe ahabwe ibihumbi 400 Frw, ibihumbi 300 Frw n’ibihumbi 200 Frw.

Segatagara Bernard yavuze ko uburyo buzatangwa muri aya marushanwa buzafashishwa mu igenamigambi rijyanye n’umutungo kamere w’amazi
Ntukamazina Jaqueline yavuze ko nk’umuryngo usanzwe wita ku bidukikije bahisemo guhuza imbaraga n’ikigo cya Leta kugira ngo bashakire hamwe umuti wo kubungabunga amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .