00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibirwa bibiri by’i Nyamasheke bigiye gusubizwa umwimerere byahoranye

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 17 March 2024 saa 08:04
Yasuwe :

Ikirwa cya Shyute n’icya Kamiko biherereye mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Nyamasheke, bigiye kubungabungwa bisubirane umwimerere byahoranye.

Shyute ni ikirwa kiri mu Mudugudu wa Bwerankori, Kamiko kikaba icyo mu Mudugudu wa Birehe, yombi yo mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Gihombo w’Akarere ka Nyamasheke.

Iyo ugeze kuri ibi birwa usanga byaratakaje umwimerere n’ubwiza bwabyo biturutse ku bikorwa bya muntu.

Eriel Niyomugabo wo mu Kagari ka Gitwa Umurenge wa Gihombo, wakuze abona ibi birwa byombi mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko ibi birwa bikwiye kwitabwaho kuko bisa ibyambaye ubusa.

Ati “Abaturage bagiye babyangiza, batema ibiti byari biriho bya kimeza, bituma ibi birwa byangirika kandi kwangirika kwabyo bigira ingaruka ku kiyaga cya Kivu biherereyemo”.

Uwimbabazi Adèle wo mu Murenge wa Gihombo yibuka ubwiza ikirwa cya Shyute n’icya Kamiko byari bifite abantu batarabyangiza.

Ati “Mbere hari ibiti bya kimeza by’ibihuru, nyuma abaturage baza kujya babitema kugira ngo bibonere aho bahinga imyaka batereyo n’ubwatsi bw’amatungo bituma ibi birwa byangirika.”

Shyute na Kamiko bigiye gusubizwa ubwiza byahoranye.

Umuryango BIOCOOR umenyerewe mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Karere ka Nyamagabe n’aka Nyaruguru, uherutse kwagurira ibikorwa byawo mu Karere ka Nyamasheke.

Mu bikorwa uzibandaho muri aka karere harimo gutera ibiti mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu no gusubiza ibirwa bya Shyute na Kamiko ubwiza n’umwimerere byahoranye.

Dr Ange Imanishimwe, inzobere mu bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima akaba n’Umuyobozi Mukuru wa BIOCOOR ashima intambwe yatewe yo kwimura abari batuye ku birwa bito mu Kiyaga cya Kivu, akavuga ko igisigaye ari ukubisubiranya kuko abari babituyeho basize bangije ibimera gakondo byabagaho.

Dr Imanishimwe avuga ko muri uyu mushinga w’imyaka itanu bagiye gushyira mu bikorwa, bazatanga ibiti by’imbuto 5000 banahe akazi abaturage 240.

Ati “Icyo tuzakora mu kubungabunga biriya birwa ni uguhinga tukavanamo urwiri kugira ngo imbuto z’ibiti zaba izijyanwa n’inyonyi n’izijyanwa n’umuyaga zigasange ubutaka bumeze neza zikure neza.”

Akarere ka Nyamasheke gafite ubuso bw’ibilometero 1174 birimo 225 biri muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’ibilometero 300 biri mu Kiyaga cya Kivu.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Nyamasheke, Sengambi Albert, avuga ko nk’akarere bishimiye ko babonye umufatanyikorwa mushya ugiye kubafasha mu rugamba rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Uyu mufatanyabikorwa twamwishimiye kuko agiye kudufasha gusubiranya ibirwa bibiri, kubungabunga umutungo kamere n’urusobe rw’ibinyabuzima, bizatuma abaturage bahumeka umwuka mwiza kandi binongere ba mukerarugendo basura Nyamasheke.”

Umushinga wo gusibiranya ikirwa cya Shyute n’icya Kamiko no gutera ibiti ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu uzatwara ibihumbi 150$. Hazaterwa ibiti ibihumbi 156.

Irené Duhuzukuri ushinzwe gahunda za BIOCOOR avuga ko ubuzima bw’ibi biti buzakurikiranwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS kugira ngo buri giti kigize ikibazo kige gihita gisimbuzwa.

Inkengero z'Ikiyaga cya Kivu n'ikirwa cya Shyute n'icya Kamiko bigiye guterwaho ibiti, mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima
Ibirwa bibiri byo mu Karere ka Nyamasheke bigiye gusubizwa ubwiza n'umwimerere byahoranye
Iyi misozi igiye guterwaho ibiti ibihumbi 156
Irené Duhuzukuri avuga ko ibiti bagiye gutera bazabikurikirana bifashishije ikoranabuhanga rya GPS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .