00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku mwambaro ukozwe mu macupa wagaragaye muri Triennale de Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 18 February 2024 saa 08:44
Yasuwe :

Eddy Ekete Mombesa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yifashishije amacupa yatawe mu myanda, arema umwambaro wamufashishije gususurutsa abitabiriye Iserukiramuco rya Triennale de Kigali riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ekete yasusurukije abitabiriye iri serukiramuco bahuriye mu mbuga ya Kigali Car Free Zone kuri uyu wa 17 Gashyantare 2024.

Abanyarwanda n’abanyamahanga batunguwe no kubona uyu musore atembera yambaye amacupa umubiri wose batangira kumufotora ari nako bamwe bamwegera bashaka gufata amashusho y’urwibutso.

Uyu musore wari ugeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yatangarije IGIHE ko uyu mwambaro ugizwe n’amacupa wamutwaye amezi atatu awutunganya.

Yavuze ko yakoze uyu mwenda mu rwego rwo kubyaza umusaruro imyanda y’amacupa atabwa hirya no hino nyuma yo gusanga abangamira ibidukikije .

Ati “Gukora uyu mwambaro byantwaye amezi atatu, ni mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Nabonaga uburyo amacupa anyanyagizwa hirya no hino, nshaka ikindi kintu yakorwamo cyagirira akamaro abantu, ni uko igitekerezo cyaje nk’umunyabugeni ntekereza uko byatanga ibyishimo ku bantu.”

Igitekerezo cyo guhanga uyu mwambaro ugizwe n’amacupa cyaje nyuma yo kwitegereza imyambaro ya Voodoo isanzwe ikoreshwa cyane mu birori gakondo mu Burengerazuba bw’Afurika.

Eddy Ekete Mombesa ari gukorana na bamwe mu bagize ibigo by’urubyiruko muri Kigali abigisha uko nabo bahanga udushya nk’utu bifashishije ibiri hafi yabo.

Kuri ubu hari imyambaro ibiri y’abana bato ikozwe muri ubu buryo yatangiye gukorerwa mu Rwanda.

Iserukiramuco rya Triennale de Kigali ribaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, rizagaragaramo abahanzi barenga 200 baturutse mu bihugu 25.

Rizaberamo ibitaramo birenga 60, abazitabira bazasusurutswa n’abahanga mu ndirimbo, imbyino, ikinamico, sinema, imideli, ubuvanganzo, ubugeni n’ibindi.

Ryatangiye kuva tariki ya 16 Gashyantare, rikazasozwa kuwa 25 Gashyantare 2024. Iri serukiramuco ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali na Rwanda Arts Initiative.

Rifite insanganyamatsiko igira iti “Ihuriro ry’ubuhanzi, ubumenyi, n’ubukungu”.

Yazengurutse Kigali Car Free Zone asusurutsa abatemberera aha hantu
Yageze aho yicarana na bamwe mu baruhukiye muri Kigali Car Free Zone
Uyu mwambaro wamutwaye amezi atatu awutunganya
Kwambara uyu mwenda yakoze bimusaba kuryama hasi akawinjiramo ndetse aba afite abandi bamufasha kuwufunga neza
Isura ya Eddy Ekete Mombesa ntabwo iba igaragara
Hari aho yageze aganiriza bamwe mu bacururiza muri Kigali Car Free Zone
Ekete yasusurukije abitabiriye iserukiramuco rya Triennale de Kigali bahuriye mu mbuga ya Kigali Car Free Zone
Eddy Ekete Mombesa ni ubwa mbere yari ageze mu Rwanda yitabiriye Kigali Triennial
Buri wese yakoze uko ashoboye atahana amashusho y'urwibutso
Abato n'abakuru bishimiye kubona uburyo Eddy Ekete Mombesa abyinana n'abamwegereye n'ubwo bamwe bari bamutinye
Abatamutinye bagerageje kumwegera baramuhobera
Abanyarwanda n'abanyamahanga batunguwe no kubona Eddy Ekete Mombesa agenda mu muhanda yambaye macupa umubiri wose
Abamubonye bamukurikiraga ahantu hose agiye

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .