00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Hatewe ibiti bizajya bikurikiranwa hakoreshejwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 28 February 2024 saa 02:48
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi bafatanyije na sosiyete ikora ibijyanye n’Ikoranabuhanga Isaro Econext na Root Shoc’Ts Rwanda, bateye ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije aho bizajya bikurikiranwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gahyantare 2024 nibwo ku bufatanye n’abaturage bo mu Kagarika Muganza mu Murenge wa Runda, bateye ibite 400 bizajya bikurikirwanwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo hamenyekane uko biri gukura.

Hakozwe porogaramu ya telefone irimo nimero ya buri giti cyatewe ku buryo abashinzwe kubikurikirana bazajya bashyiramo amakuru y’igiti mu buryo buhoraho, icyagize ikibazo kigakurikiranwa hakiri kare.

Ushinzwe Ikoranabuhanga muri Isaro Econext, Museme Amudala uri mu bakoze iri koranabuhanga ryo kujya bakurikirana ibiti byatewe mu mashyamba, yavuze ko bagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ko hari abantu benshi bateraga ibiti ariko ntibamenye niba byarakuze.

Ati “ Twabanje kubona abantu batera ibiti ariko nyuma ntibamenye niba byarakuze cyangwa uko byagenze, dutekereza icyo gikorwa kugira ngo tubihe abantu babikurikirana. Ni ukugira ngo niba duteye umubare runaka w’ibiti, tujye dukora ibishoboka byose kugira ngo byose bizamuke.”

Yongeyeho ko bigiye gufasha abaturage cyane ko batibanze ku biti biterwa mu mashyamba, ahubwo harimo n’iby’imbuto byafasha umuturage kubona ibyo ajyana ku isoko.

Yakomeje avuga ko bakoze uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bukoreshwa n’umuntu ukurikirana ibiti bateye bityo akajya abaha amakuru y’ibiti yabonye muri telefone ye byagize ikibazo bakamuha ibindi bibisimbura.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira kurengera ibidukikije wa Root And Shoot,Idukunda Clemence, we avuga ko bafite gahunda yo gutera ibiti ibihumbi 3 muri aka gace.

Ati “Dufite gahunda yo gutera ibiti bigera ku bihumbi bitatu ifasha abaturage guhangana n’imiturire mibi kuko tuzajya tunabaha ibiti bivangwa n’imyaka by’imbuto, bigira umumaro mu kurengera ibidukikije ariko binazana inyungu ku muturage ubikora.”

Serinda Damien utuye muri aka gace yavuze ko ibiti bateye bizabafasha kurwanya ibiza byagaragaraga muri aka gace.

Ati “ Ibi bizadufasha kubungabunga ibidukikije no kurinda ibiza kuko aha duhura n’ibiza byinshi nk’uyu musozi ukamanuka uku ajya hasi, ukica imyaka y’abantu n’inzu zikagenda.”

Yongeyeho ko bishimiye cyane ubu buryo bw’ikoranabuhanga beretswe bwo kujya bubafasha gukurikirana ibiti byatewe bifashishije telefone zabo kuko bazajya bamenya uko biri gukura ndetse n’ibyagizeikibazo bakabisimbuza ibindi.

Abaturage benshi mo mu Murenge wa Runda bitabiriye iki gikorwa
Abaturage bemeza ko ibiti bateye bizabafasha kurwanya isuri
Bamwe mu banyeshuri bo mu mahanga biga mu Rwanda bari bitabiriye iki gikorwa
Nyuma yo gutera ibi biti, bizakurikiranwa hakoreshejwe ikoranabuhanga
Ushinzwe Ikoranabuhanga muri Isaro Econext, Museme Amudala ni umwe mu bakoze iri koranabuhanga ryo kujya bakurikirana ibiti
Umuyobozi w’Umuryango uharanira kurengera ibidukikije, Root And Shoot, Idukunda Clemence yavuze ko ibi biti bateye bizafasha abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .