00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Inkangu yatwaye imirima y’abaturage nta mvura yaguye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 22 February 2024 saa 07:05
Yasuwe :

Abaturage bagera kuri 25 bo mu Kagari ka Kigusa mu Murenge wa Nyarubaka, Akarere ka Kamonyi batunguwe cyane n’uburyo babyutse babona inkangu iri kubatwarira ubutaka n’imyaka kandi nta mvura yahaguye.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rugarama uherereye mu Kagari ka Rugarama mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024.

Abaturage bavuga ko batunguwe cyane n’uburyo babonaga imirima yabo n’imyaka biri gutwarwa n’inkangu kandi nta mvura iri kugwa.

Hari uwagize ati “Ni ibintu byadutunguye kuko twabyutse tubona gusa imirima iri kugenda, icyadutangaje ni uko nta mvura yagwaga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Mbonigaba Mpozenzi Providence, yabwiye IGIHE ko batazi icyateye iyi nkangu.

Ati “ Ntabwo tuzi icyabiteye kuko imvura yaherukaga ku cyumweru keretse wenda abize iby’ubutaka nibo bashobora kubivumbura, gusa ikigaragara n’uko munsi hacitsemo amazi ndetse ashobora kuba yararushije ubwinshi ubwo butaka akabumanura kuko nta mvura yaguye kandi byagaragaraga nk’ibikoma kubera ko amazi yari yivanze n’itaka.”

Yongeyeho ko iyi nkangu yatwaye imyaka myinshi iri nko kuri hegitari eshatu.

Nyuma y’uko iyi nkangu itwaye imyaka y’abaturage n’ubutaka bahingagaho, imiryango itatu yegereye aho ibi byabereye yo yahise yimuka ijya kuba mu baturanyi bayo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), kibinyujije ku rubuga rwa X cyatangaje ko inkangu yabayeho ari ibintu bisanzwe mu gihe ubutaka busanzwe bwarasomye amazi menshi.

RWB yakomeje ivuga ko “Iyi ni inkangu iba aho amazi yabaye menshi mu butaka. Ni ibintu bibaho iyo ubutaka bwari busanzwe bwarasomye busunitswe n’imbaraga z’amazi ari hagati y’urutare na bwa butaka. Abakozi bacu bari gukora isesengura ryimbitse kugira ngo banatange inama z’icyakorwa.”

Nibura ubutaka bungana na hegitari eshatu nibwo bwatwawe n'amazi
Abaturage babyutsa basanga ubutaka bwabo bwagiye kandi nta mvura yaguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .