00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Hagiye kwifashishwa ikoranabuhanga rya ‘GPS’ mu kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 20 March 2024 saa 08:36
Yasuwe :

Inkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Nyamasheke zigiye guterwaho ibiti ibihumbi 156 bizakurikiranwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS mu rwego rwo kugabanya umubare w’ibiti byangirika nyuma yo guterwa.

Byatangajwe tariki 15 Werurwe 2024, ubwo hatangizwaga umushinga I2LCP wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Umuryango BIOCOOR ukora ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, uvuga ko mu busesenguzi wakoze wasanze hari umubare w’ibiti byinshi byangirika nyuma yo guterwa.

Irene Duhuzukuri, ushinzwe gahunda z’uyu muryango avuga ko biri mu byatumye batekereza kwifashisha ikoranabuhanga rya GPS mu kubungabunga ibiti bagiye gutera mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke.

Ati “Buri giti duteye kizaba gifite imibare iranga aho giherereye, ku buryo tuzajya tubasha gukurikirana imikurire yacyo, niba cyumye cyangwa bakiranduye tuzajya duhita tubibona tugisimbuze.”

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buje bwunganira uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu kugabanya umubare w’ibiti byangirika nyuma yo guterwa.

Gusa iri koranabuhanga rifite umwihariko w’uko ubuzima bwa buri giti buzajya bukurikiranwa buri munsi mu gihe mbere kugira ngo umuntu amenye amakuru y’igiti runaka byasabaga kujya ku gisura aho giteye.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo mu Karere ka Nyamasheke, Sengambi Albert avuga ko buri mwaka baba bafite umubare w’ibiti bagomba gutera ariko ko hari ibyangirika biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo n’uko hari ibiterwa mu gihe kitari icyo gutera ibiti ntibibone imvura ihagije.

Ati “Ikoranabuhanga rya GPS mu gukurikirana ibiti byatewe turibona nk’igisubizo ariko cyane umuturage niwe gisubizo cya mbere kuko igiti niwe kiba cyaterewe.”

Umushinga Integrating Landscape Restoration and Community Livelihoods in Nyamasheke District, ushyirwa mu bikorwa na BIOCOOR ku nkunga ya Terrafund.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu, irimo imyaka ibiri yo gutera ibiti n’indi itatu yo gukurikirana no gusimbuza ibiti byahuye n’ikibazo.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangira utwaye ibihumbi 150$.

Ikoranabuhanga rya GPS rigiye kwifashishwa mu kubungabunga ibidukikije mu Karere ka Nyamasheke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .