Ubukangurambaga bwa #OneShotOneTree bumaze amezi atatu butangiye, buzakomereza mu turere dutandukanye aho hazajya hatangwa impano, hakabaho ibikorwa bihuza abaturage birimo gutera ibiti n’imikino ya Basketball.
By’umwihariko, iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Shyara mu Karere ka Bugesera, ku wa 10 Ukuboza, cyitabirwa n’abarimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, abayobozi ba Dar na Orion ndetse n’abaturage b’uyu Murenge.
Bose bahuriye hamwe bizihiza Ukwezi kwahariwe Imiyoborere myiza, batera ibiti 2200 mu gihe ubuyobozi bwa Dar na Orion BBC bwatanze impano zitandukanye ku baturage zirimo Girinka Munyarwanda, ibiti, amafaranga y’ishuri, Ubwisungane mu kwivuza, ikibuga cya Basketball n’impano za Noheli ku bana.
Perezida wa Orion BBC, Mutabazi James, yashimiye cyane Dar ku uruhare rwayo rukomeye igira mu gushyigikira iyi kipe n’umuryango Nyarwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Dar, Elie Kharrat, yashimiye ubuyobozi bwiza bw’igihugu, anashimira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera.
Yongeyeho ati "Dar, ikigo gishinzwe imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, gishyira abaturage b’aho gikorera imbere ndetse Dar bisobanuye mu rugo. Rero, Bugesera ni mu rugo."
Ku wa 28 Nzeri 2023 ni bwo Minisiteri y’Ibidukikije, Ishyirahamwe rya Basketball (FERWABA) na Orion BBC byatangije ubukangurambaga bwo gutera ibiti bwiswe #OneShotOneTree buzahurirana n’irushanwa ry’amakipe akomeye mu Rwanda n’i Burundi.
Ubu bukangurambaga bwateguwe muri gahunda z’igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba mu kurengera ibidukikije no kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.
Amakipe azitabira iri rushanwa ni APR BBC, REG BBC, Espoir BBC, Patriots BBC, Titans BBC na Orion BBC zo mu Rwanda hakiyongeraho Urunani BBC na Hippos BBC z’i Burundi.
Ku wa 3 Ukuboza, habaye ‘3x3 One Shoot One Tree Challenge’, irushanwa ryegukanywe n’Ikipe ya Kings yatsinze Elite Hoops Genesis amanota 14-11 ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya Orion BBC yihaye intego y’uko ubukangurambaga bwa #OneShotOneTree buzasiga hatewe ibiti ibihumbi 500.
Amafoto: Orion
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!