00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pariki ya Nyandungu igiye kongerwaho hegitari 43

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 8 February 2024 saa 09:46
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, cyatangaje ko kigiye kwagura Pariki ya Nyandungu iherereye mu Mirenge ya Ndera mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ikongerwaho ubuso bwa hegitari 43.

Muri Nyakanga 2022 ni bwo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yafunguye ku mugaragaro Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu, Nyandungu Eco Park-NEP.

Pariki ya Nyandungu igizwe n’ibice bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. Ibindi bitatu ni byo bisurwa byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare.

Igifungurwa yabarurwagamo amoko 102 y’inyoni zirimo imisambi ariko ubu arenga 200 arimo inyange n’izindi ndetse hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo, ifumberi n’inzobe n’izindi.

Kugeza uyu munsi iri kuri hegitari 121 zirimo 70 z’igishanga na 50 ziteyeho ibiti by’amoko 62 anyuranye yiganjemo aya gakondo.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye, yabwiye The New Times ko kwagura iyi pariki bizibanda kukongeramo ibikorwaremezo n’ibindi bituma abayisura barushaho kubona serivisi nziza zinoze bijyanye n’ibyifuzo byabo.

Yavuze ko mu bizongerwa muri iyi pariki harimo utuzu dutanga serivisi zitandukanye, inzira z’abanyamaguru zikoze neza, ibibuga byo gukiniramo imikino itandukanye, ibiyaga bihangano, n’ibindi bijyanye n’ibyifuzo by’abahasura, akagaragaza ko mu kuyagura kazibandwa cyane kuri ibyo byifuzo.

Ibijyanye n’ingengo y’imari izakoreshwa muri iyi mirimo bizamenyekana nyuma y’inyigo igaragaza iby’ingenzi bizongerwa muri iyi pariki.

Kugeza uyu munsi imirimo yo kwagura iyi pariki yaratangiye, aho haherewe ku kubaka uruzitiro rw’ibilometero bitatu bigateganywa ko ruzaba rwarangiye mu mpera z’uku kwezi.

Kongera ubuso bwa Pariki ya Nyandungu biri muri gahunda yo kuvugurura ibishanga bitandatu byo mu Mujyi wa Kigali bikagirwa ahantu nyaburanga ho gusura, ariko n’urusobe rw’ibinyabuzima rugahabwa intebe.

Ibindi bitanu bigiye gutangira kuvugururwa birimo icya Gikondo, icya Rwampara, icya Rugenge-Rwintare, icya Kibumba n’Igishanga cya Nyabugogo biri ku buso bwa hegitari 408.

Munyazikwiye ati “Twatangiye urugendo rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali, twibanda ku mwihariko wa buri gishanga n’ibyo gikoreshwa. Hari aho bisaba gusana ku buryo butomoye mbere y’uko hongera gukoreshwa.”

Kugeza uyu munsi Pariki ya Nyandungu yahanze imirimo igera ku 4000 batanga serivisi ku bagera ku 6000 bayisura ku kwezi, aho abo biyongera ku bandi baturage barenga ibihumbi 220 bazungukira muri biriya bishanga bitanu bigiye gusanwa mu buryo buziguye n’ubutaziguye.

Mu 2017 ni bwo Pariki ya Nyandungu yatangiye gusazurwa mu mushinga watewe inkunga n’Ishami rya Loni rishinzwe Ibidukikije, UNE, Leta y’u Butaliyani, iy’u Bwongereza n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, Fonerwa cyatanzemo miliyari 2,4 Frw, yuzura itwaye miliyari 4,5 Frw.

Kugeza ubu Umujyi wa Kigali ubarurwamo ibishanga 37 bifite ubuso bubarirwa kuri hegitari 9160, bigaragagaza ko agaciro kabyo kabarirwa arenga miliyoni 74$ (arenga miliyari 94 Frw) bijyanye n’umumaro w’ibyo bikora.

Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kugeza mu 2050 kigaragaza ko mu 2013 kugeza 2022 ubuso bw’ibishanga byo muri uyu mujyi byagabanyutseho 4%, aho byavuye kuri 14% by’ubuso bw’umujyi kuri ubu bigize 10,6% byose bitewe n’ibikorwa bya muntu, ari yo mpamvu leta irajwe ishinga no kubisana.

Pariki ya Nyandungu yashyizwemo utuyira dukoze neza twaremewe gufasha abantu gukora siporo n'abayisura muri rusange
Pariki ya Nyandungu yongeye kuba imuhira w'inyoni zari zaracitse i Kigali
Abakunda gukora siporo y'igare bashyizwe igorora muri Pariki ya Nyandungu
Pariki ya Nyandungu isanzwe irimo ibyuzi bifasha ibinyabuzima byo mu mazi kororoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .