00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yifatanyije n’abandi mu birori byo gufungura Inama ya COP28

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 December 2023 saa 02:42
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifatanyije n’abayobozi bakomeye ku rwego rw’isi, mu birori byo gufungura Inama ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP28), kuri uyu wa 1 Ukuboza 2023.

Ibirori byo gufungura iyi nama ibera i Dubai byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Yatangiye ku wa 30 Ugushyingo, bikaba biteganyijwe ko izasozwa ku wa 12 Ukuboza 2023.

Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Kagame yifatanyije n’abarimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nayhan, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonío Guterres n’abandi bayobozi muri ibyo birori.

Abayitabiriye inama ya COP28, baturutse mu bihugu bigera kuri 200 barimo abayobozi mu bigo by’ubucuruzi n’imari, abahagarariye imiryango ya sosiyete sivile, bahuriye ku ntego yo gushaka uko mu bihe bizaza hazaba hakoreshwa ingufu zitangiza ikirere n’akamaro k’ubufatanye muri urwo rwego.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yavuze ko mu bigomba gushakirwa ibisubizo harimo ikibazo cy’ubushyuhe bukabije gikomeje gutwara amafaranga menshi bukagira ingaruka ku izamuka ry’ibiciro no gutuma ubuzima burushaho guhenda ku isi.

Yavuze ko ingufu zisubira ari impano nziza ku batuye uyu mubumbe haba ku buzima bwabo no ku bukungu.

Muri bimwe mu byaranze ibikorwa by’inama ya COP28 ku munsi wa mbere harimo gutangiza ku mugaragaro ikigega kizajya kigoboka ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bishegeshwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kurusha ibindi.

Ni igikorwa cyayobowe na Perezida wa COP28 akaba na Minisitiri w’Inganda n’Ikoranabuhanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Dr. Sultan Al Jaber.

Iki kigega cyemerejwe mu nama nk’iyi ya COP27 yabereye Sharm El Sheikh mu Misiri umwaka ushize. Dr. Sultan Al Jaber yavuze ko iki kigega kizafasha miliyari z’abatuntu bagerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kurusha abandi.

Yagize ati “Ibyasezeranyirijwe i Sharm El Sheikh, bishyiriwe mu bikorwa i Dubai. Umuvuduko ibihugu byagendeyeho kugira ngo iki kigega kibe gitangiye gukora nyuma y’umwaka umwe cyemerejwe mu Misiri, ntusanzwe.”

“Ndashaka gushima itsinda twakoranye ku kazi gakomeye bakoze kugira ngo ibi bibe bigezweho. Bigaragaza ko isi ishobora guhuza imbaraga ikagira ibyo ikora.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .