00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Denmark byasinye amasezerano mu by’imihindagurikire y’ikirere

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 January 2024 saa 12:48
Yasuwe :

U Rwanda na Denmark byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga ibidukikije.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024.

U Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc mu gihe Denmark yari ihagarariwe na Dan Jannik Jørgensen.

Aba bombi bahuriye muri Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park].

U Rwanda ni kimwe mu bihugu biza imbere mu kubungabuhanga ibidukikije, ndetse urebye imbaraga zishyirwamo ubona ko inzego zamaze gusobanukirwa akamaro ko kubungabunga ibidukikije mu buzima bw’ikiremwamuntu.

Ku rundi ruhande Denmark ni kimwe mu bihugu bikomeye ku ihame ryo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

Ni kimwe mu bihugu bikomeye ku Isi gitunganya ingufu ziturutse ku muyaga, aho nibura amashanyarazi akoreshwa muri iki gihugu agera kuri 40% aturuka ku ngufu z’umuyaga.

Ni igihugu kandi cyiyemeje kugabanya nibura imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 70% mu 2030 ugereranyijwe n’iyo cyoherezaga mu kirere mu 1990.

Minisiteri y’Ibidukikije muri iki gihugu igaragaza ko urugendo rwo kugera kuri izo ntego rugeze ahaze binyuze mu ishoramari ryakozwe mu binyanye n’ingufu zisubira, ingamba ziboneye mu bijyanye n’ingufu ndetse no kunoza ubwikorezi burambye.

Denmark kandi yateye imbere mu rwego rw’ubukungu bwisubira aho mu kugabanya imyanda ituruka ku bikoresho bitandukanye, ishobora kubyazwa ibindi bishya hakagabanywa ijugunywa.

Kuba u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Denmark ifatwa nk’igihugu cy’icyitegererezo mu kubungabunga ibidukikije, bizarufasha muri gahunda zarwo zo kwita ku bijyanye no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga ibidukikije.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye arimo ayibanda ku guteza imbere ubufatanye mu ngeri zirimo politiki no kwita ku bibazo by’impunzi.

Iki gihugu kandi gisanzwe cyohereza mu Rwanda bamwe mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagihungiyemo nk’aho mu 2014 cyohereje Dushimiyimana Emmanuel ndetse na Wenceslas Twagirayezu woherejwe muri 2018.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc ni we wahagarariye u Rwanda mu gushyira umukono kuri ayo masezerano
Minisitiri w'Ibidukikije muri Denmark, Dan Jannik Jørgensen, ubwo yasobanurirwaga intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubungabunga ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .